Umunsi umwe w’ubuzima MU MAFOTO mu mujyi wa Kigali – UMUSEKE

Umunsi umwe w’ubuzima MU MAFOTO mu mujyi wa Kigali

Mu munsi umwe kuva mu gitondo kugeza bugorobye umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke.rw yanyuze Kicukiro, Nyabugogo, Nyamirambo no mu mujyi. Aya ni amwe mu mafoto yafashe agaragaza uko biba byifashe ku mihanda abantu bashaka ubuzima mu buryo bunyuranye.

Niba warahahiye cyangwa uzi ahari isoko rya Kicukiro Centre, ubu ni uku hameze. Hari kuzamurwa igorofa y'isoko rya kijyambere

Niba warahahiye cyangwa uzi ahari isoko rya Kicukiro Centre, ubu ni uku hameze. Hari kuzamurwa igorofa y’isoko rya kijyambere. Aha ni mu gutondo kugasusuruko.

Aha hafi Kicukiro Centre imbere ya IPRC (ahahoze ETO) abanyonzi bategereje abagenzi

Aha hafi Kicukiro Centre imbere ya IPRC (ahahoze ETO) abanyonzi bategereje abagenzi

Abasore b'abanyeshuri baragurira bazooka mugenzi wabo bangana we utiga ahubwo wagiye mu bucuruzi

Abasore b’abanyeshuri baragurira bazooka mugenzi wabo bangana we utiga ahubwo wagiye mu bucuruzi

Umugabo arareba muri iyi Bus niba harimo umwanya ngo yinjire ayitege

Umugabo arareba muri iyi Bus niba harimo umwanya ngo yinjire ayitege. Izi modoka kuzigendamo uba ufit eikarita iri ‘electronic’

Urubyiruko rukora imyuga nk'iyi muri iki gihe rugerageza kwibeshaho. Floribert arasena urugi rwa 'metalique' amaze gusudira. Ku rugi aba afiteho inyungu igera ku 10 000

Urubyiruko rukora imyuga nk’iyi muri iki gihe rugerageza kwibeshaho. Floribert arasena urugi rwa ‘metalique’ amaze gusudira. Ku rugi aba afiteho inyungu igera ku 10 000

Urundi rubyiruko rwize uyu mwuga narwo rwibeshaho. Aba barakora imodoka mu igaraje ku Kicukiro

Urundi rubyiruko rwize uyu mwuga narwo rwibeshaho. Aba barakora imodoka mu igaraje ku Kicukiro

Ni ubumenyi bavuga ko buzabatunga kugeza bashaje

Ni ubumenyi aba ba-jeunes bavuga ko buzabatunga kugeza bashaje

Abitwa 'abanamba' nubwo atari umwuga bize ariko nabo bavuga ko babona imibereho ku rwego rwabo

Abitwa ‘abanamba’ nubwo atari umwuga bize ariko nabo bavuga ko babona imibereho ku rwego rwabo

Aba bagenzi babo (bafatanye nk'abakunzi) bo ni ba ganishuri, bagiye ku ishuri muri IPRC-Kigali ku Kicukiro

Aba bagenzi babo (bafatanye nk’abakunzi) bo ni ba ‘Ganishuri’ ,bagiye ku ishuri muri IPRC-Kigali ku Kicukiro

Nyabugogo, aho ubuzima budahagarara amanywa yose, urundi rubyiruko rurashakira amaramuko ku muhanda

Nyabugogo, aho ubuzima budahagarara amanywa yose, urundi rubyiruko rurashakira amaramuko ku muhanda rucuruza utwenda

Iyo amazi yabuze iri gare uyu musore avuga ko yicuriye riramutunga

Iyo amazi yabuze iri gare uyu musore avuga ko yicuriye riramutunga

Mu kazi niho hari ubuzima, uyu mugabo aratambukana ibyuma Nyabugogo

Mu kazi niho hari ubuzima, uyu mugabo aratambukana ibyuma Nyabugogo

Aba bo umurimo wabo ntiwemewe muri ubu buryo, ariko bavuga ku muhanda ariho hari amafaranga bacuruza bacungana na 'leta' (DASSO)

Aba bo umurimo wabo ntiwemewe muri ubu buryo, ariko bavuga ku muhanda ariho hari amafaranga bacuruza bacungana na ‘leta’ (DASSO)

Nibo dukesha isuku y'umujyi bakwiye kubahwa no kuzamurirwa imibereho akamaro kabo kagaragara mu buryo butaziguye

Nibo dukesha isuku y’umujyi bakwiye kubahwa no kuzamurirwa imibereho akamaro kabo kagaragara mu buryo butaziguye

Bavuye kurangura inkweto Kimisagara ku isoko, niho abacuruzi benshi b'inkweto i Kigali n'inkengero zayo bazivana, bamwe bakazijyana ku masoko mato mato hanze ya Kigali gushakamo akanyungu kisumbuyeho

Bavuye kurangura inkweto Kimisagara ku isoko, niho abacuruzi benshi b’inkweto i Kigali n’inkengero zayo bazivana, bamwe bakazijyana ku masoko mato mato hanze ya Kigali gushakamo akanyungu kisumbuyeho

Nyabugogo, aho buri wese aba ahugiye mu buzima bwe

Nyabugogo, aho buri wese aba ahugiye mu buzima bwe

Mu gahanda k'aho bita kwa Mutangana, wagura umufungo w'inyanya n'igitunguru kimwe ugataha ugakaranga ejo ukaramuka

Mu gahanda k’aho bita kwa Mutangana, wagura umufungo w’inyanya n’igitunguru kimwe ugataha ugakaranga ejo ukaramuka

Imodoka ye ifite akabazo nubwo iri ku murongo ngo itware abagenzi, arayisuzumira

Imodoka ye ifite akabazo nubwo iri ku murongo ngo itware abagenzi, arayisuzumira

Byaba ngombwa akayijya munsi

Byaba ngombwa akayijya munsi

Uyu usabiriza Nyabugogo, kuri ka telephone umenya ari kubwira abo mu rugo ko ntacyo arabona

Uyu usabiriza Nyabugogo, kuri ka telephone umenya ari kubwira abo mu rugo ko ntacyo arabona

Mu isoko ryo mu mujyi umucuruzi w'imyenda (ibumoso) arumvikana n'umukiliya we ku ikanzu y'ubururu

Mu isoko ryo mu mujyi umucuruzi w’imyenda (ibumoso) arumvikana n’umukiliya we ku ikanzu y’ubururu

Ku ihuriro ry'ubucuruzi i Nyarugenge naho hahora 'hashyushye'

Ku ihuriro ry’ubucuruzi i Nyarugenge naho hahora ‘hashyushye’

Uyu mugabo avuga ko umuryango we utunzwe n'iri gare, we avuga ko ngo ashobora gutwaraho Toni ebyiri, nubwo 'harimo nyine n'akanyabugabo' ariko ingorofani ye byo irikorera cyane, ubu ngo yaregeje nta kazi afite

Uyu mugabo avuga ko umuryango we utunzwe n’iri gare, we avuga ko ngo ashobora gutwaraho Toni ebyiri, nubwo ‘harimo nyine n’akanyabugabo’ ariko ingorofani ye byo irikorera cyane, ubu ngo yaregeje nta kazi afite ndetse aragenda asoma agatabi

Uyu mugore avuye guhaha imbuto aratashye

Uyu mugore avuye guhaha imbuto aratashye

Aha bahita kuri Athene mu mujyi, haba hari abantu benshi bari gucuruza abandi bagura ku bwumvikane aho ku nzira

Aha bahita kuri Athene mu mujyi, haba hari abantu benshi bari gucuruza abandi bagura ku bwumvikane aho ku nzira

Amasaha yo kwikora ku munwa, aha ni muri restaurant yihagazeho iri hafi aha, aba 'fonctionnaires' bari kwica isari

Amasaha yo kwikora ku munwa, aha ni muri restaurant yihagazeho iri hafi aha, aba ‘fonctionnaires’ bari kwica isari

Inyubako ndende i Kigali ziba zicungiwe umuteno, abazinjiramo baragenzurwa

Inyubako ndende i Kigali ziba zicungiwe umuteno, abazinjiramo baragenzurwa

Umusore aramanuka ku madarajye agenda muri Pension Plazza

Umusore aramanuka ku madarajye agenda muri Pension Plazza

Aha muri Pension Plazza naho hari ubucuruzi bunyuranye buhakorerwa

Aha muri Pension Plazza naho hari ubucuruzi bunyuranye buhakorerwa

Pension Plazza n'inzu ikoreramo ECOBANK mu mujyi wa Kigali

Pension Plazza n’inzu ikoreramo ECOBANK mu mujyi wa Kigali

i Nyamirambo aho'bataryama' amanywa n'ijoro

i Nyamirambo aho’bataryama’ amanywa n’ijoro

Umuzunguzayi w'imyenda abisikanye n'umuzunguzayi ucuruza amateke ku gataro

Umuzunguzayi w’imyenda abisikanye n’umuzunguzayi ucuruza amateke ku gataro

Aba bagore nabo babengutse ibikapu by'uyu musore

Aba bagore nabo babengutse ibikapu by’uyu musore

Kuri iyi nzira niho bita kwa Nyiranuma, ziba zihari nazo zishaka ubuzima i Kigali

Kuri iyi nzira niho bita kwa Nyiranuma, ziba zihari nazo zishaka ubuzima i Kigali

Abagore b'abasilamukazi aha ku muhanda hafi yo kwa Nyiranuma

Abagore b’abasilamukazi aha ku muhanda hafi yo kwa Nyiranuma

Majyambere ucuruza inkweto aha i Nyamirambo aratunganya urukweto ngo abakiliya baze gusanga rusa neza

Majyambere ucuruza inkweto aha i Nyamirambo aratunganya urukweto ngo abakiliya baze gusanga rusa neza

Mu mujyi kandi uru rubyiruko rwo rutunzwe no guceza mu bikorwa byo kwamamaza

Mu mujyi kandi uru rubyiruko rwo rutunzwe no guceza mu bikorwa byo kwamamaza

Ni itsinda ry'umusore na bashiki be babiri baba baceza rubanda igashika

Ni itsinda ry’umusore na bashiki be babiri baba baceza rubanda igashika

Uyu mugabo w'agatelephone gato aragerageza gufata udushusho tw'aba baceza yajya areba mu rugo

Uyu mugabo w’agatelephone gato aragerageza gufata udushusho tw’aba baceza yajya areba mu rugo

"Nsiga, mpfa kuba ndi bubone akantu"

“Nsiga, mpfa kuba ndi bubone akantu”

Abasore nabo babonera ubuzima mu byo kwamamaza

Abasore nabo babonera ubuzima mu byo kwamamaza

Na bashiki babo bakora 'Modeling' babonamo 'akantu' (ifaranga)

Na bashiki babo bakora ‘Modeling’ babonamo ‘akantu’ (ifaranga)

Uyu mukecuru aritegereza abakobwaaaaaa. Ati "yewega yeeeeeeeee! igihe cyacu si iki rwose"

Uyu mukecuru aritegereza abakobwaaaaaa. Ati “yewega yeeeeeeeee! igihe cyacu si iki rwose”

Buragorobye, ucyuye umubyizi yawubonye, uwawubuze nawe ni ahe'ejo, aba nabo barangije akazi bategereje kwishyurwa, mu byishimo barifotora bigezweho

Buragorobye, ucyuye umubyizi yawubonye, uwawubuze nawe ni ahe’ejo, aba nabo barangije akazi bategereje kwishyurwa, mu byishimo barifotora bigezweho

 

 

 

 

 

 

 

Photos © Evode MUGUNGA/UMUSEKE

Likes(3)Dislikes(0)

33 Comments

  1. Romeo

    October 28, 2016 at 6:10 pm

    Benekanyarwanda aho muri hose yaba mu Rwanda cyangwa imahanga mukomere cyane,mbifurije umwaka mwiza wibyishimo no gutunganirwa.namwe mu Rwaye muhumure nyagasani arahari kandi turabasengera.
    Romeo(Canada)

    Likes(1)Dislikes(0)
    • Hjjfddd@gmail.com

      October 29, 2016 at 6:35 am

      Komera komera Romeo we! Amahoro abane nawe numuryango wawe.

      Likes(0)Dislikes(1)
    • Nounou

      October 29, 2016 at 8:47 pm

      Ngo abanyarwanda nibahumure ! Bagutakiyese ! Ngo urabasengera 😠 wabanje ukiririra puuuu comments zo kuri RNC ntiwaziyoberwa.

      Likes(0)Dislikes(0)
      • vava

        October 30, 2016 at 9:56 am

        ariko ntimugakunde amatiku yavuze abarwaye ko bahumura kdi niba utagira umutima uhumuriza abarwaye uzawugira umunsi warwaye ugakenera uguhumuriza.

        Likes(0)Dislikes(0)
      • Aim

        October 30, 2016 at 5:07 pm

        Ariko niba warebye neza yavuze ati n'abarwaye bahumure arabasengera. Sinibaza ko yavuze twese abanyarwanda. Shishoza neza

        Likes(1)Dislikes(0)
  2. pi

    October 28, 2016 at 6:11 pm

    mbega inkuru nkunze

    Likes(0)Dislikes(0)
    • edward

      October 29, 2016 at 10:25 am

      Aya mafoto nimeza

      Likes(0)Dislikes(0)
  3. Karekezi

    October 28, 2016 at 6:25 pm

    Bravo Evode
    aya mafoto ni meza kandi arerekana a piece of life around Kigali.
    Courage

    Likes(0)Dislikes(0)
    • hishamunda

      October 28, 2016 at 7:31 pm

      Murakoze kutugezaho ubuzima bwa Kigali. Mujye mubikora kenshi kuko nabwo buhinduka umunsi ku wundi.

      Likes(0)Dislikes(0)
  4. cool

    October 28, 2016 at 8:54 pm

    woooow bravo umuseke! muri abahanga mubwoko bwose bwinkuru! keep it up!

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Mugabo john

    October 28, 2016 at 8:58 pm

    Iri ni itanzamakuru nyaryo.Wafashe umwanya uragenda. Courage. Umuseke ungana na izina ryawe. Ufite abakozi badategereza byacitse. Kandi na izindi nkuri muzikora neza. Mukomereze aho.

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. roro

    October 28, 2016 at 9:44 pm

    kbsa iyi nkuru irashimishije courage Evode weeee kuburyo usoma inkuru wanareba ifoto ukabona birahuye. Ubishoboye wajya uyikora nkanyuma y'u kwezi

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Karenzi

      October 28, 2016 at 10:16 pm

      Byizaa cyane

      Likes(0)Dislikes(0)
  7. ndamukunda

    October 28, 2016 at 11:49 pm

    Sha mwakoze inkuru nziza.
    Nimukora inkuru nziza bijye bibatera ishema mubyishimire kurusha umunsi mwinjije menshi.

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. Eva

    October 29, 2016 at 2:37 am

    Evode urakoze cyane kuko udukumbuje u Rwanda abataruherukamo.Rwose nta heza nko mu rugo. Bibaye byiza mwajya mudukorera inkuru-shusho nkizi kenshi gashoboka. Kandi na caption wagiye ushyira kuri buri foto zaryoheje inkuru. "Coup de chapeau" k'Umuseke. Mukomereze aho.
    Eva(Italy)

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. apollon

    October 29, 2016 at 5:46 am

    Murakoze cyane. Bravo. Icyakora, biragaragara ko i Kigali ari ishiraniro!!! Kuhaba si ugushinyika.

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Ange

    October 29, 2016 at 7:29 am

    Iriya nzu irimo escalier roulant ni m peace plaza apana pension plaza

    Likes(0)Dislikes(0)
    • di maria

      November 8, 2016 at 8:51 am

      Na pension plaza zirimo

      Likes(0)Dislikes(0)
  11. kalinda

    October 29, 2016 at 8:40 am

    waoh! umuseke keep up your great job!

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. Muhirwa

    October 29, 2016 at 8:40 am

    Uzatwereke n'ubuzima bwo mu cyaro

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. Ruganzu Danny

    October 29, 2016 at 11:09 am

    umuseke mukora neza cyane iyi nkuru irabyerekana mukomereza aho .muzasure ni handi mutwereke uko ubuzima buba bwifashe muduce tumwe two mu Rwanda .nemeye kbsa woooow umuseke

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. Rugira

    October 29, 2016 at 11:25 am

    Umuseke ndabemera cyane.

    Likes(0)Dislikes(0)
  15. Rugira

    October 29, 2016 at 11:57 am

    Murakoze kutwereka iri shuri ETO Kicukiro ryareze benshi, cyane cyane mu myuga.

    Likes(1)Dislikes(0)
    • Salésien

      October 29, 2016 at 5:28 pm

      Dore ishuli nkabumuntu ibindi byose burya byari fake.Abahanyuze bose usanga ari abantu basobanutse hafi muri byose.Abanta batakuganiriza mu muyaga ngo baguteshe umwanya mu bintu by'amafuti.

      Likes(1)Dislikes(0)
  16. Jean

    October 29, 2016 at 12:27 pm

    Uwo musore wakoze iyi nkuru ndamukunze cyane.. azampe numero ye musengerere!

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Alexis

      October 29, 2016 at 2:08 pm

      wamusengera utamubajije tel ye da

      Likes(0)Dislikes(0)
  17. Pascal

    October 29, 2016 at 12:52 pm

    hey! ndabemeye kabisa! this is professional !

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. Alexis

    October 29, 2016 at 2:13 pm

    Wowe munyamakuru uterwe ishema no kuba ukoze inkuru.Ciment zose zikaza zigushima utandukanye nabo njye mbona bandika inkuru ukibaza Nina uwayanditse byibuza yarakandagiye nom muri secondaire bikakuyobera.Uze kwigurira akantu nutaha

    Likes(0)Dislikes(0)
  19. Bagabo

    October 29, 2016 at 2:40 pm

    Ariko ubundi kuki abanyamakuru bose bandika inkuru batayifatira umwanya ngo bacukumbure bibafate umwanya? Hari nabo usanga bafashe inkuru bakayihindura mu kinyarwanda bagakubita aho. Ni akumiro.

    Likes(0)Dislikes(0)
  20. jeanne

    October 29, 2016 at 4:19 pm

    nibyiza cyane muzaze no mucyaro mudusangize ubuzima.

    Likes(0)Dislikes(1)
  21. Akadongo

    October 29, 2016 at 4:43 pm

    Ubutaha umuseke uzajye mu maquartiers aciriritse nka za cyahafi, kabakene, gasyata za kiruhura na za kimisagara nibucya ajye mu maquartiers yihagazeho nka za Kimironko, kicukiro, kimihurura,Nyarutarama, Kiyovu cy'ababoss na za Gacuriro bityo tubone amashusho anyuranye y'ubuzima bwa Kigali.

    Likes(0)Dislikes(0)
  22. Maisha

    October 29, 2016 at 6:45 pm

    Bravo UMUSEKE muri aba mbere kabisa iyo nsomye inkuru mwandika bimpa ikizere ko byibura hakiriho abanyamakuru b umwuga .atari abirirwa batubwira ibitagira umutwe n ikibuno .mukomereze aho tubari inyuma.

    Likes(1)Dislikes(0)
  23. Mukamana Dancilla

    November 2, 2016 at 9:01 am

    Nezezwa ninkuru iki kinyamakuru UMUSEKE cyandika. Mukomereze aho muri abanyamwuga kabisa ndabemeraaaaaaaaaaaaa.

    Evode Komereza aho kabisa werekanye ko ukora inkuru nkumunyamwuga bravooooooooooo nanone.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification