Umukunzi wa Rayon ashobora kwibaruza akanatanga umusanzu akoresheje telephone – UMUSEKE

Umukunzi wa Rayon ashobora kwibaruza akanatanga umusanzu akoresheje telephone

Umuryango wa Rayon Sports watangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo hakoreshejwe telephone. Ku muntu ufite ifatabuguzi rya MTN akanda *699#.

Abayobozi ba Rayon Sports n'aba TIT Africa batangaza uburyo bwo kubarura abafana

Abayobozi ba Rayon Sports n’aba TIT Africa batangaza uburyo bwo kubarura abafana

Kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2016, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, bufashijwe n’ikigo cy’ibikorwa by’ikoranabuhanga TIT Africa, batangarije abanyamakuru uburyo bushya bugenewe abakunzi ba Rayon Sports.

Ni umushinga wo kwibaruza no gutanga inkunga ku ikipe hakoreshejwe telephone igendanwa. Abari mu Rwanda, bakanda *699#, ugakurikiza amabwiriza. Abari hanze y’u Rwanda bazatangarizwa uko baziyandikisha kuri Internet.

Nkuko perezida w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste abitangaza, igikorwa cyatangiranye intego yo gushyira hamwe abakunzi ba Rayon, bakanabona uburyo buboroheye bwo gutanga inkunga yabo.

Ati “Duhora tuvuga ngo dufite abakunzi benshi mu gihugu no hanze yacyo, ariko ntabwo tuzi umubare nyawo.”

Yavuze ko bidakwiye ko Rayon Sports ibaho idafite ‘data base’.

Ati “Abakunzi nibamara kumenyekana, bazaba bashobora no gutanga inkunga n’imisanzu yo kubaka amakipe yacu, kuko bakunze kuvuga ko badafite uburyo bwizewe bwo gutanga iyo nkunga.”

Umuhango wo gutangaza uyu mushinga ku mugaragaro, uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016, kuri stade Amahoro.

Hanateganyijwe umukino wa gicuti wa nyuma mbere yo gutangira shampiyona, uzahuza Rayon sports FC na AS Kigali.

Kwinjira muri VIP bazishyura 5000frw, iruhande rwayo 3000Frw, ahatwikiriye 2000frw, ahasigaye hose 1000frw.

Kimenyi Vedaste na Gacinya Dennis uyobora Rayon Sports

Kimenyi Vedaste na Gacinya Dennis uyobora Rayon Sports

Iki gikorwa ngo kizafasha Rayon Sports kumenya neza umubare w'abafana ifite

Iki gikorwa ngo kizafasha Rayon Sports kumenya neza umubare w’abafana ifite

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

4 Comments

  1. Bosco

    October 7, 2016 at 4:11 pm

    Great Rayon Sport. Mutubwire abari mu mahanga uko batanga umusanzu. Thx

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. KAMIKAZI

    October 8, 2016 at 10:19 am

    URAKOZE RAYON N'UBUNDI HABURAGA IKORANABUHANGA. ARIKO TUBISABIRE BAYOBOZI MWITE KUBAKINNYI MUBAHEMBERE IGIHE KANDI MUSHAKE ABAKINNYI MUBAFANA BAZAKINIRA URUKUNDO RWA EQUIPE GUSA. IKIPE IRAKUNZWE N'UBWO IDATSINDA ARIKO IKAGIRA ABAKUNZI IGIHUGU CYOSE.MUKOMEZE GUKUNDA IKIPE.

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Ndahayo

    October 8, 2016 at 11:30 am

    Aho mafaranga namara gukusanywa,hakenewe raporo y'a biri gihembwe yerekana ayinjiye n'ayakoreshejwe.Bitabaye ibyo byamera nk'igura n'igurishwa ry'abakinnyi ritaba mû mucyo.

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Albert

    October 9, 2016 at 9:00 am

    Mwatumenyesha igihembwe nu kuva ryari kugeza ryari

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification