Umukinnyi yakubise umutwe umusifuzi arapfa – UMUSEKE

Umukinnyi yakubise umutwe umusifuzi arapfa

Muri Mexique mu gace kitwa Hidalgo mu bakina batabigze umwuga, umukinnyi ubu ari guhigwa bukware nyuma yo gukubita umutwe umusifuzi agahita apfira aho mu kibuga.

Uyu musifuzi yapfiriye ku kazi. Abatabazi bamukuyemo inkweto mu kugerageza kumusubiza akuka ariko biranga agwa aho

Uyu musifuzi yapfiriye ku kazi. Abatabazi bamukuyemo inkweto mu kugerageza kumusubiza akuka ariko biranga agwa aho

Uyu mukinnyi ngo yahise abura, police yahoo iri kumushakisha uruhindu ngo aryozwe iby’uyu mujinya we.

Uyu musifuzi ku cyumweru mu gitondo ngo yariho asifurira amakipe abiri y’abatarabigize umwuga maze aha ikarita itukura uyu mukinnyi.

Uyu ngo yagize umujinya mwinshi maze yegera umusifuzi amusekura umutwe undi agwa hasi ntiyasamba.

Abakozi ba croix rouge bitabajwengo ntibashoboye kumugarurira akuka nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Mexican.

Uyu mukinnyi uri guhigwa ngo yitwa Ruben Rivera Vazquez naho uyu musifuzi wasize ubuzima ku kazi ku cyumweru saa yine n’igice yitwa Victor Trejo

UMUSEKE.RW

Likes(3)Dislikes(1)

2 Comments

  1. mutako

    November 7, 2016 at 8:49 pm

    Was muzamu was AS Kigali abivugaho iki? APR oyeeeeee!!!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Nsengiyumva Thierry

    November 9, 2016 at 10:41 pm

    agire iruhuko ridashira!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *