Umukecuru w’imyaka 70 yatsindiye igikombe cyo guterura ibyuma biremereye – UMUSEKE

Umukecuru w’imyaka 70 yatsindiye igikombe cyo guterura ibyuma biremereye

Mary Clayton wo mu gace ka Queensland muri Australia iyo ageze mu cyumba bakoreramo imyitozo yo kugorora ingingo bita Gym sa 4h30 mu gitondo akora imyitozo ihambaye.

Ntawamenya niba aba arata ubwiza ariko yishimira ko acyambara bene utwo twenda akajya kuryoshya ubuzima

Ntawamenya niba aba arata ubwiza ariko yishimira ko acyambara bene utwo twenda akajya kuryoshya ubuzima

Ashishikariza abandi bageze mu zaburu kwatabira gukora imyitozo yo guterura kuko ituma imikaya ikamuka kandi n’amagufwa agakomera.

Daily Mail  yemeza ko imyitozo uyu mugore yakoze no kwiyemeza kwe, aherutse gutsindira igihembo cy’abagore bageze mu za bukuru muri Australia cyitwa  International Natural Body Building Australia Queensland Titles.

Ubusanzwe ngo akora imyitozo mu gihe cy’amasaha ane akarya ibiryo bike birimo ibyubaka umubiri bita ‘proteins’.

Clayton yatangiye guterura ibiremereye afite imyaka hagati ya 30 na 40 kandi ngo yarakomeje. Yemeza ko kuba agiterura ibiremereye bimufasha gukomeza kugira ingufu mu ngingo no mu mutwe agakomeza gutekereza neza.

Yishimira ko ku myaka ye agishobora kujya ku mucanga kwishimira akayaga n’amazi kandi yambaye utwenda tugaragaza uko ateye (bikini).

Uyu mukecuru yemeza ko nyuma yo gutsinda muri Queeensland azakomeza irushanwa rizabera muri Sydney ejo bundi ku Cyumweru, kandi ngo yizeye kuzatsinda byanze bikunze.

Uyu mukecuru ngo aterura ibyuma biremereye n'ubwo afite iyo myaka

Uyu mukecuru ngo aterura ibyuma biremereye n’ubwo afite iyo myaka

Aha ari mu kazi muri Gym

Aha ari mu kazi muri Gym

Clayton ngo iyo ageze muri gym aterura ibyuma ntumenye ko afite imyaka 70

Clayton ngo iyo ageze muri gym aterura ibyuma ntumenye ko afite imyaka 70

Nyuma y'iki gihembo ngo arashaka no guhatanira ikizabera i Sydney

Nyuma y’iki gihembo ngo arashaka no guhatanira ikizabera i Sydney

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

8 Comments

  1. murenzi

    October 12, 2016 at 7:08 pm

    uwapfuye yarihuse

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Imisiyanyirabaze

      October 13, 2016 at 2:45 am

      Kabisa!

      Likes(0)Dislikes(0)
  2. John

    October 13, 2016 at 8:02 am

    Yewe!! Uyu we ateye ubwoba

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. yaaaaaa

    October 13, 2016 at 8:54 am

    Ikibazo si imyitozo, ikibazo ni imyambarire ye muri kiriya kigero.
    Harya umuntu atanitse ubusa ntiyagaragara ?!

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. longman

    October 13, 2016 at 10:32 am

    mbega agatu....... kabiweeeeee! iliya nimiburu cg nibindi? umvako tugikunda?????

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Codagy Cecilia

    October 13, 2016 at 10:42 am

    Byari byiza kandi binatangaje iyo atiyambika ubusa. Iyo yambara se basi agakabutura da, kambitse amatako yose. Ese abashinzwe za jury kuki badategeka abakuze kwambara ibitandukanye n'iby'abato, bo ntibibatera isoni kubireba? Abana be, abakwe be, abuzukuru be babibona, yuuuuyuyuyuu,yayayaaa n'akumiro peeepepepe.

    Ikindi gitangaje, burya se umuntu ukuze yashobora kwambara mwene ziriya nkweto? Ese abera bo ziriya nkweto ndende ntizibatera kurwara imitsi? Burya abanyafrika turiyubaha kandi bizakomeze dukore iyo difference izajya ituranga.

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. Keza

    October 14, 2016 at 1:47 am

    Baravuga ngo agahugu ni muco wako, kwambara ubusa kuribo ntamucyo bica, umuco ni wabanyafrika, nti mukavange ibintu rwose. Nimukazane ibyo kubazungu kabisa

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. k c

    October 18, 2016 at 10:15 am

    Araka puuuuuuuuuuuuuu

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *