ULK yahagaritse abarimu benshi, amashami amwe arafungwa – UMUSEKE

ULK yahagaritse abarimu benshi, amashami amwe arafungwa

Muri Kaminuza yigenga ya Kigali, kuva kuwa gatanu tariki 30 Nzeri 2016 abarimu bose hamwe bashobora kuba barenga 30 bamenyeshejwe babaye bahagaritswe mu kazi kubera impamvu z’ubukungu nk’uko bamwe mu bahagaritswe babibwiye Umuseke.

Kaminuza ya ULK yagabanyije abakozi kubera kubera abanyeshuri

Kaminuza ya ULK ngo yagabanyije abakozi kubera abanyeshuri babaye bacye

Umwe mu balimu bahagaritswe utifuje gutangazwa avuga ko hahagaritswe abarimu bashobora kuba barenga 30, ngo nta kindi kibazo gihari uretse ubukungu butifashe neza muri Kaminuza.

Abarimu bahagatitswe barimo 11 ku ishami ry’iyi Kaminuza rya Rubavu n’abandi benshi Umuseke utaramenya neza umubare ku ishami rya Kigali.

Usibye abarimu bahagaritswe ngo n’amasomo yo Development Studies, Law na Rural Development yigishwaga n’aba barimu yabaye ahagaritswe kuko nta banyeshuri bahari bo kwiga aya masomo.

Umwe mu barimu bahagaritswe yagize ati “Ngo ntabwo bari bagishoboye kwishyura abarimu bose bityo bahitamo kubagabanya gusa mu gihe ngo haboneka abanyeshuri bazatugarura mu mirimo tukigisha.”

Umuseke wagerageje kenshi kuvugana n’inzego z’ubuyobozi zibishinzwe muri iyi Kaminuza i Kigali na Rubavu ariko ntibyashoboka.

Turacyakurikirana iyi nkuru….

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

10 Comments

  1. Tippo

    October 3, 2016 at 4:44 pm

    Kaminuza yigenga ya Kigali...izina niryo muntu!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Kangabo

    October 3, 2016 at 6:32 pm

    You........ ninde wakubwiye ko ariya masomo yavuyeho???? Please look for information from relevant authorities aho kwandika ibyo wiboneye.....Amasomo arakomeje nkuko bisanzwe. Ibihe byiza.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Kalisa

      October 3, 2016 at 9:57 pm

      @Kangabo, umwanditsi nawe yavuze ko yagerageje kuvugana n'abayobozi ba Kaminuza bikanga. Asoza avuga ko inkuru akiyikurikirana! Wimuveba rero!

      Likes(0)Dislikes(0)
  3. nash steven

    October 4, 2016 at 8:34 am

    ntamasomo yahagaritswe pee icyo ni igihuha mushake amakuru y'impamo ubundi mumenyeshe abanyarwanda

    Likes(0)Dislikes(0)
    • cyubahiro

      October 4, 2016 at 11:28 am

      Abanyamakuru bibeshe ra hahahahhahahahah

      Likes(0)Dislikes(0)
  4. Camille

    October 4, 2016 at 11:20 am

    Students are registering to those faculty u meant are dropped,that is in not true.

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Nzarebandora

    October 4, 2016 at 11:44 am

    Hakenewe amakuru y'impamo kugirango abanyarwanda tudakuka umutima kuko ikigo nka kiriya kiba gifatiye runini abanyarwanda twese, ariko niba birukanywe kubera ubukungu nabyo ni ikibazo gikomeye

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. Ahandi Alexis

    October 5, 2016 at 11:11 am

    Uyu munyamakuru azagere kuri Kaminuza kuko amakuru yatanze atariyo namba, ibyiza nuko yajya yumva nkayamakuru akajya no kuri terrain akamenya real information, please ndabizi muri Kaminuza ya ULK bazakwakirana urugwiro gerayo umenye amakuru naho abayakubwiye ahabanye n'ukuri peee

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. Papy

    October 5, 2016 at 1:49 pm

    Aya makuru si ukuri. Abantu birukanye si abarimu gusa, ni abakozi batakoze neza, kandi nta shari ryahagiritswe, ahubwo hari amashami atarabona abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere ariko babonetse bakwiga kuko kwiyandikisha biracyakomeje.

    Umunyamakuru ashake amakuru yuzuye aduhe inkuru yuzuye.

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. kaka

    October 12, 2016 at 11:06 am

    YEAH icyigaragara aba abrimu barahagaritse arko ntago wamenya impamvu kuko ubutuvugana ugiye kureba wasanga harabandi bASHYASHYA bivuzeko arimpamvu za kaminuza nabanyirubwite basezerewe

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *