Uburwayi bwarandindije, ariko izina ryanjye rirahari- Mako Nikoshwa – UMUSEKE

Uburwayi bwarandindije, ariko izina ryanjye rirahari- Mako Nikoshwa

Makombe Joseph ni umuhanzi wamamaye cyane muri muzika nka Mako Nikoshwa. Aza kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo Agaseko, Nkunda kuragira na Bonane n’ubu ikinwa mu minsi mikuru.

Mako Nikoshwa ngo ubu afite imbaraga zo gukora umuziki ku rwego abandi bawukoramo

Mako Nikoshwa ngo ubu afite imbaraga zo gukora umuziki ku rwego abandi bawukoramo

Avuga ko uburwaye yahuye nabwo muri Kamena 2014 bwamushegeshe. Ariko ko ibikorwa bya muzika atakoze muri icyo gihe ubu ashaka kugaruza icyo gihe yatakaje.

Muri we ngo yiyumvamo imbaraga zidasanzwe ugereranyije no mu minsi ishize. Gusa ibyo byose si we ugomba kubyigezaho ahubwo ni abakunzi b’ibihangano bye babifitemo uruhare rwo kumugeza aheza.

Yabwiye Umuseke ati “Ingamba nshya ngarukanye ni uko nshaka kongera kugarura izina ryanjye mu mitwe y’abakunzi b’ibihangano byanjye. Nkaba ngiye kongera kubagezaho ibihangano bishya kandi bafite ireme”.

Mako Nikoshwa avuga ko hari byinshi amaze kwiyungura mu gihe cyose gishije adakora indirimbo. Gusa ibyo ko ari ibanga afite muri we ahubwo ashaka ko bazajya bagenda babibona gahoro gahoro.

Akomeza uvuga ko abakeka ko wenda yaba agiye guhagarika umuziki we nyuma y’uburwayi bwe bahindura imyumvire. Ahubwo ngo ubu nibwo agiye gukora mu nganzo akongera gushimisha abakunda injyana ye.

ku bakunzi b’ibihangano bye, avuga ko yabakoreye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Agahinda’. Ko bakwiye kumufasha kuyimenyekanisha ikba yagira icyo imufasha nk’umuhanzi umaze igihe atagaragara.

Nsanzimana Christopher

UMUSEKE.RW

Likes(2)Dislikes(0)

2 Comments

  1. kabeba

    November 17, 2016 at 11:17 am

    Mako ndakwemera , nemera ijwi ryawe, Nkunda kuragira ..... iyi ndirimbo ni iyibihe byose kabisa!

    Likes(1)Dislikes(0)
  2. aime

    November 20, 2016 at 8:39 pm

    mako ni sawa kbs!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification