Ubudakemwa no kugira impano, nibyo ngenderaho ngo mfashe umuhanzi- A.Muyoboke – UMUSEKE

Ubudakemwa no kugira impano, nibyo ngenderaho ngo mfashe umuhanzi- A.Muyoboke

Muyoboke Alex kuri we ngo kugirango ngo akubere manager ‘Umujyanama’ usabwa kuba uri umuhanzi ufite ikinyabupfura ndetse n’impano nka rimwe mu ipfundo ry’iterambere ku umuhanzi.

Muyoboke Alex afatwa nk'umwe mu bafite uruhare runini mu guteza imbere abahanzi bafite impano

Muyoboke Alex afatwa nk’umwe mu bafite uruhare runini mu guteza imbere abahanzi bafite impano

Muyoboke yamamaye cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye byagiye bibera mu Rwanda nanone amenyekana nka manager w’abahanzi bakomeye barimo Tom Close na Dream Boys .

Gusa nti byagiye bikunda ko agumana ayo mazina akomeye cyane mu muziki w’u Rwanda, ariko uko batandukanaga ni nako yafataga abandi bahanzi bakizamuka.

Ubu akaba ari kumwe n’itsinda ry’abakobwa babiri aribo  Charly & Nina. Kugeza ubu bari no mu bahanzi bamaze kugaragaza imbaraga zikomeye mu muziki.

Avuga ko akazi akora ko kuba manager w’abahanzi, atari ibintu apfa gukora uko abonye. Kuko hari ibyo abanza kureba birimo ubudakemwa n’imyifatire ndetse ugaragaza n’icyo ushoboye.

Ati “Ikinyabupfura no kugira impano ni ipfundo ry’iterambere k’umuhanzi. Kuko bituma ukora umwuga wawe neza ndetse ukagera ku intego wihaye. Umuhanzi wujuje ibi akanakora cyane mbona ntacyamubuza gutera imbere”.

Akomeza avuga ko Charly na Nina nk’abahanzikazi akorana nabo, yemeza ko bari mu bakunzwe cyane kandi ibyo bikagaragarira mu ndirimbo barimo kugenda bashyira hanze.

Charly & Nina bakaba banafite indirimbo nshya bise ‘Owooma’ bakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda witwa ‘Geosteady. Bakaba banaherutse kuyikorera amashusho.

Nsanzimana Christopher

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *