Shampionat yagarutse, Rayon na Sunrise ziratubwira ujya imbere – UMUSEKE

Shampionat yagarutse, Rayon na Sunrise ziratubwira ujya imbere

Umukino hagati ya Sunrise FC na Rayon Sports uba kuri uyu wa gatandatu niwo uri bumenyeshe abakunzi b’umupira ikipe iri bube iyoboye urutonde rwa Azam Rwanda Premier Ligue. Ni umukino uzabera i Nyagatare.

Rayon ifite amahirwe menshi imbere ya Sunrise ukurikije imikino ine iheruka aho Rayon yatsinzemo itatu

Rayon ifite amahirwe menshi imbere ya Sunrise ukurikije imikino ine iheruka kuzihuza aho Rayon yatsinzemo itatu

Nyuma y’iminsi ine ya shampionat imaze gukinwa, Rayon Sports na Sunrise ziranganya amanota 10, gusa Rayon izigamye ibitego umunani sunrise bitanu nicyo cyizinyuranye.

Shampionat yari imaze iminsi micye ihagaze kubera ikipe y’igihugu y’ingimbi yari yagiye mu mikino mpuzamahanga muri Maroc.

Mu yindi mikino ikomeye iteganyijwe kuri uyu munsi wa kane wa shampionat harimo uhuzahuza Police FC(3) na Mukura(7) amakipe nayo abarirwa mu akomeye mu Rwanda.

Kugeza ubu mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi Kwizera Pierro wa Rayon  arabarusha n’ibitego bine, agakurikirwa na Nahimana Shassir, Rutayisire Egide (Gicumbi ), Shaban Hussein (Amagaju), na Usengimana Dany (Police FC) aba bose bafite bitatu.

Uko imikino iteganyijwe:

18 Ugushyingo 2016:
Kiyovu SC Vs Musanze FC (Mumena)
Tariki ya 19 Ugushyingo 2016:
Sunrise FC Vs Rayon Sports (Nyagatare)
Police FC Vs Mukura VS (Kicukiro)
Bugesera FC Vs Marines (Bugesera)

20 Ugushyingo 2016:
APR FC Vs Kirehe FC (stade de Kigali)
Etincelles FC Vs Pepiniere FC (Umuganda)
Amagaju FC Vs AS Kigali (Nyamagabe)
Gicumbi FC Vs Espoir FC (Mumena).

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification