Ruhango: Imodoka yishe umugore n’umugabo n’abana babo babiri – UMUSEKE

Ruhango: Imodoka yishe umugore n’umugabo n’abana babo babiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Ntenyo kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana hafi y’ahitwa ku Ntenyo imodoka yagonze abaturage bagendaga ku muhanda yica umugore n’umugabo we n’abana babo babiri.

Ni imodoka idashaje yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner

Mu kwezi gushize indi modoka ya Toyota Fortuner yarenze umuhanda ku muhanda wa Kigali – Rwamagana ku bw’amahirwe ntiyagira uwo igonga

Enock Nkurayija n’umugore we Musabyimana Rachel n’abana babo uw’umuhungu witwa Emile Mfitumukiza, na mushiki we Dukundimana Alice bari bavuye ku isoko rya Ntenyo.

Abaturage babonye iyi mpanuka bahise babwira Umuseke ko iyi modoka yihutaga yabaye nk’ita umuhanda ikagonga abaturage bagendaga ku nkengero z’umuhanda.

Wilson Habineza shoferi umushoferi wari uyitwaye ngo yahise atoroka. Yari atwaye imodoka ifite plaque IT 529 E.

ACP Theos Badege Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko kugeza ubu amakuru bafite ari uko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice aho i Buhoro aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner yavaga i Kigali yagonze aba baturage hagapfa umugabo n’umugore n’abana babo babiri umuhungu n’umukobwa.

ACP Badege avuga ko hari n’abandi bantu bane iyi modoka yakomerekeje aho ku muhanda ariko n’abari mu modoka babiri bakomeretse.

Imibiri y’uyu muryango wapfiriye rimwe yahise ijyanwa ku bitaro bya Kabgayi.

Impanuka nk’izi zo ku mihanda nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga.

Elisee MUHIZI
UMUSEKE.RW

Likes(8)Dislikes(9)

29 Comments

  1. Aliah

    November 14, 2016 at 8:00 pm

    Yooooo, ninkuru ibabaje cyane gusa uyumu chofeur buriya nubwoba bwa muteye gutoroka ariko ahari hose ntamahoro azahagirira arafatwa mugihe gito

    Likes(3)Dislikes(1)
    • Kamu

      November 15, 2016 at 9:03 am

      Ariko se ikinyarwanda cyarahindutse? Ngo "imibiri" y'uyu muryango... ni imibiri cg ni IMIRAMBO? Mukosore please!

      Likes(2)Dislikes(4)
    • Kamu

      November 15, 2016 at 9:21 am

      Ariko se ikinyarwanda cyarahindutse? Ngo "imibiri" y'uyu muryango... ni imibiri cg ni IMIRAMBO? Mukosore please!!

      Likes(0)Dislikes(0)
  2. Mopa

    November 14, 2016 at 8:39 pm

    Zirabamara rwose, kugeza igihe parliament izicara igashyiraho amategeko akomeye ahana nyiri modoka wese ugonze umuntu. Ibyo mwirirwa muvuga ngo umunsi wabo uba wageze, ngo ni accident, ngo Imana imwakire, n'ibindi bipfuye amaso byose ntabwo aribyo bizahagarika izi mpfu z;abanyarwanda.

    Likes(12)Dislikes(0)
    • Umuco

      November 15, 2016 at 9:35 am

      Amategeko ntahagarika impanuka Nshuti.

      Likes(3)Dislikes(0)
  3. Allen

    November 14, 2016 at 9:01 pm

    Ese nawe wabona aho abantu bakajya bica abandi babagonze ntibahanwe ukagirango bizacika ryari? Izi ntabwo ari impanuka ahubwo ni ubwicanyi.biba impanuka iyo wakurikije amategeko y umuhanda nko kutarenza umuvuduko,kudatwara wanyweye,controle technique,...ukarenga ukagonga.naho iyo utubahirije amategeko uba uri umwicanyi.aho kugirango aba bicanyi bahwanwe rero turimo turarebera abantu badushiraho.ariko abitwa intumwa za rubanda mwambwira bagira iki?

    Likes(7)Dislikes(2)
  4. JayJay

    November 14, 2016 at 9:33 pm

    Imana ibahe iruhuko ridashira.N'ukuri bavandimwe, nimube maso kuko ntawe uzi umunsi cyangwa igihe azavira ku isi. Rero muhore mwiteguye hato mutazatungurwa mutagifite uburyo mwahindura inzira zanyu!

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Kalisa

    November 14, 2016 at 10:02 pm

    Inkuru ziragwira! Mbega ibyago!

    Likes(1)Dislikes(1)
  6. gasore

    November 14, 2016 at 11:06 pm

    Nta kundi nibihangane, nyine iminsi yabo irangiriye aho! Impala zararirimbye ngo ntawurusimbuka rwamubonye,.... niba nta kana kari kasigaye murugo, ubwo umuryango urazimye(So sad). Uyu mushoferi buriya ni ubwoba nawe ari wowe wabikora ntiwapfa kuguma aho, kuko abaturage bashobora kukugirira nabi, gusa yi reporting kiri police bataramushakisha ngo ibyaha byiyongere.
    Abasigaye bihangane

    Likes(1)Dislikes(2)
  7. Amaria

    November 14, 2016 at 11:43 pm

    This is 2 much. Numva police yakaza ibihano umu chauffeur ukoze accident ikomeye akajya yamburwa uruhushya rwo gutwara imodoka cg moto. Imana yakire ba nyakwigendera abasigaye ibahe gukomera.

    Likes(2)Dislikes(0)
  8. Baribeshya

    November 14, 2016 at 11:56 pm

    Polisi aho guhana abanyabyaha ahubwo yirirwa yihisha kubiti( i rugobagoba ni runda) ngo bapfe kubona uwo bahamya icyaha. Ngo ntawamenya wenda havamo gifive

    Likes(5)Dislikes(1)
    • Eliot

      November 15, 2016 at 7:29 am

      Hahaha...ngo yirwa yihisha ku biti ?!! Uradangije rwose imbavu nzifashe mu biganza !

      Likes(2)Dislikes(0)
  9. God

    November 15, 2016 at 4:05 am

    @karisa , jye ndajya gusoma umutima ukansimbuka ngahita pfunga!!!! Reba aho byaryamye wa!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Kiki

    November 15, 2016 at 5:30 am

    Imana ikomeze imiryango y'abaguye muri iyi mpanuka! Ni ukuri kandi birababaje!

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Didier

    November 15, 2016 at 8:09 am

    Umushoferi wese ugonze umuntu agapfa kubera umuvuduko mwinshi akwiye kujya ahanishwa igifungo kitari hasi y'imyaka makumyabiri (20 ans), akanamburwa "driving license"/"permis de conduire" (uruhushya rwo gutwara imodoka) kandi akishyura impozamarira y'uwo yishe.

    Likes(1)Dislikes(2)
    • Allen

      November 15, 2016 at 4:45 pm

      Aba batu baguhaye dislikes se bite byabo?ubwo ni abataragira uwo bapfushA (ntibikababeho)ngo bumve uko bimera.imyaka 20 nayo nimike ahubwo kuko wowe wishe umuntu utazagaruka na nyuma yimyaka 20 kubera ubwirasi bwo kumva itakurikiza amategeko yumuhanda

      Likes(1)Dislikes(2)
  12. fifi

    November 15, 2016 at 8:32 am

    Nawe si we ntawishimira kwica umuntu buriya hari impamvu yabiteye

    Likes(0)Dislikes(1)
  13. Maisha

    November 15, 2016 at 8:39 am

    Ni agahinda gusa.

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. mahoro jack

    November 15, 2016 at 8:47 am

    @fifi: kwiruka amasigamana bikarangira umaze abantu bimaze gufata intera idakwiye kwihanganirwa. Niba twese twemeranya ko 95% by'impfu zo mu muhanda ziterwa n'umuvuduko ukabije, kuki ingamba zikarishye zitafatwa? Kuki ibihano biteganywa n'itegeko bitasubirwamo? Buri wese utwaye ikinyabiziga akumva ko niyica umuntu kubera umuvuduko cyangwa uburangare azafungwa igihe kirekire. Ntabwo bikwiye gukomeza gutya rwose!

    Likes(2)Dislikes(0)
  15. padiri mukuru

    November 15, 2016 at 9:21 am

    impamvu police itafata ingamba nuko ntamupolisi uragongerwa kumuhanada ,hagize ugonga umupolisi ahari byakosoka ,ndakangurira abashoferi kuvisira polisi aho kugonga rubanda rwa giseseka ,ahari bajya bafata ingamba.

    Likes(0)Dislikes(2)
  16. Nkunzurwanda

    November 15, 2016 at 9:30 am

    Njye ka mbireberere mu yindi ndororwamu itandukanye n'iyanyu.

    Reba imihanga dufite, urasanga ubugari bwayo ari 6-7m kandi ubwo, imodoka zinjira mu rwanda zimaze kuba nk'imyambaro ya caguwa. Ni nyinshi birenze urugero. None Ministeri y'ibikorwa remezo yo ivuga iki?

    Muzatembere mu buraya na Aziya, murebe umuvuduko uba mu ma high ways. Nyamara nta mpanuka z'urudaca nk'izi zihaba. Nawe se, turubaka imigenderano ngo ni imihanda: itagira inzira z'abanyamagare, abanyamaguru, amatungo; byarangira imodoka zikaba uruvunganzoka. Kuki tutashaka umuti urabye?

    Harakwiye kwigwa umushinga wo kwagura imihanda, hakagurwa cyane cyane imihanda ihuza uturere hakanibukwa ko abanyamagare n'abanyamaguru bidakwiye ko bagenda mu muhanda umwe babisikana n'ibinyabiziga.

    Likes(2)Dislikes(0)
    • Mahatima

      November 15, 2016 at 11:09 am

      Ese ujya utekereza ko iriya mihanda yubatswe n'imisoro y'abandi bantu batari abanyarwanda ?! Iyubatswe ku ngoma ya Habyara n'ubu turacyayishyura, none nawe urazana sentiments hano ngo kwagura, ngo imodoka za cagua,ngo, ngo....Shimira ko n'iriya migenderano uvuga ihari kandi ikaba itarimo ibinogo cg umwanda (mu gihugu hose); hanyuma ku ruhande rwawe nutwara imodoka ugende uhishoza neza ngo utagira uwo wica, gushishoza kwa mbere kuzahera kukugendera ku muvuduko uringaniye.

      Parlement nidutabare, ivugurure amategeko ahana umuntu wishe undi, uko byaba bikozwe kose, nta kintu na kimwe gisobanura urupfu rw'umuntu keretse iyo ari public enemy.

      Likes(2)Dislikes(1)
  17. Jado

    November 15, 2016 at 10:07 am

    Abatabarutse Imana ibakire mu bayo baruhukire mu mahoro. RIP

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. Bebe

    November 15, 2016 at 11:02 am

    Yoo birababaje peee.ariko se kuki abashoferi batumva koko buriya yabonaga nazindi modoka mumuhanda akumva ko agomba kugenda uko ashaka. mbega agahinda kavanze nigihombo Mana ubakire rwose unihanganishe abasigaye (imiryango yombi)

    Likes(0)Dislikes(0)
  19. Busingje

    November 15, 2016 at 12:48 pm

    Abanyarwanda benshi iyo batwaye imodoka bitwara nkoha batakiri ku isi. Kubera imodoka ari ikimenyesto cy' ubukirire no gukomera, uyitwaye ubona asugura abandi bantu bose. Leta yatsinze abacengezi none abashoferi barayinaniye bose babireba. Kandi n' abayobozi bacu ni uko iyo batwaye za V8 ubona ntacyo bitwararika.

    Likes(0)Dislikes(0)
  20. Theo

    November 15, 2016 at 5:45 pm

    Za speed governors bavugaga se kuki zitashyirwa muri buri modoka ngo turebe ko hari icyo byatanga?

    Likes(0)Dislikes(0)
  21. umuturanyi

    November 15, 2016 at 6:47 pm

    Uyu muryango usigayemo akana kimyaka 3 gusa babashyinguye none .imana ibakire mubayo.

    Likes(0)Dislikes(0)
  22. RWEMA LUCKY ANELICA

    November 15, 2016 at 6:58 pm

    KUKO NZIYUKO UMUCUNGUZI ARIHO NIYOMPAMVU NTATERWA NUBWOBA KO ABAPFA BIZEYE BAGHOMBA KURUHUKIRA MUMAHORO UYUMURYANGO NURUHUKIRE MUMAHORO?NAHO UMUSHOFERIWE AGOMBA KUZAHORA ARBWA UMUTIMA NIBYO YAKOZE

    Likes(0)Dislikes(0)
  23. Codagy Cecilia

    November 15, 2016 at 7:48 pm

    Ntawamenya hari n'igihe umuntu mubi yanababona mwigendera maze kubera indererwamo yababoneyemo maze agahitamo kubavizira da, n'uko inzogera zikaba zirirenze. Impanuka zose siko ziba ari impanuka hari niziba zateguwe cga zakozwe kuri trick. Ntiahgire umbwira nabi, kuko ibi nabyo byakwibazwaho da, car on ne sait jamais!!!!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *