Rubavu: Impanuka y’imodoka ya RCS yahitanye umuyobozi wungirije wa Gereza – UMUSEKE

Rubavu: Impanuka y’imodoka ya RCS yahitanye umuyobozi wungirije wa Gereza

Ahagana saa tanu z’ijoro kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Muhira imodoka GR 952 ya gereza ya Rubavu yagonganye n’ikamyo plaque RAB 404 O abantu batatu bahasiga ubuzima barimo n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu.

Birakekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko, abitabye Imana ni abari muri iyi modoka ya Gereza yo mu bwoko bwa Toyota HiLux.

Uwari uyitwaye, n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu hamwe n’umuganga wari wicaye inyuma bahise bahasiga ubuzima.

Undi muntu umwe bari batwaye mu myanya y’inyuma yakomeretse bikomeye ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Abari mu ikamyo kugeza ubu amakuru agera ku Umuseke aravuga ko bakomeretse mu buryo bworoheje.

CIP Hillary Sengabo Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yabwiye Umuseke ko iyo mpanuka yabaye mu ma saa tanu z’ijoro.

Ati “Ikamyo ya Bralirwa yataye umuhanda, igonga imodoka ya RCS hapfa Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu, Assistant Inspector of Prison, Hakizimana Peter, umushoferi n’umuganga wa gereza.”

Yavuze ko RCS yifatanyije n’imiryango yabo, ngo ikigiye gukurikiraho ni ugukora ibiteganywa n’amategeko agenga umukozi wa Leta igihe yitabye Imana.

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

13 Comments

  1. Masabo

    October 6, 2016 at 7:39 am

    Imana imwakire hamwe nabaguye muri iyi mpanuka bose

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Ukurikiyeyezu Richy Richard

    October 6, 2016 at 8:35 am

    Rip Ingabire Epaphlodite

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. ILDEPHONSE Dukuzumuremyi

    October 6, 2016 at 9:03 am

    oraraaaa!IMANA ibakire mu bayo kbx gsa kandi abashoferi bajye bagabanya umuvuduko kuko baba batwaye ubuzima bw'abantu

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Dukuzumuremyi Ildephonse

    October 6, 2016 at 9:06 am

    oraraaa!IMANA Ibakire mu bayo kbx gsa kdi abashoferi bajye bibuka ko baba batwaye ubuzima bw'abantu bagabanye umuvuduko.

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Karemera

    October 6, 2016 at 11:25 am

    RIP Ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Karemera

      October 7, 2016 at 3:10 pm

      Ni byiza @ Chief Editor w'Umuseke, ndabona wakosoye iyi nkuru! Thanks

      Likes(0)Dislikes(0)
  6. M

    October 6, 2016 at 12:50 pm

    Yoo Peter muvandi ruhukira mu mahoro. Mwese Imana ibakire mu bayo kandi yihanganishe imiryango yanyu

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. N J

    October 6, 2016 at 1:54 pm

    I missed a good friend, RIP Peter

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. muti

    October 6, 2016 at 2:38 pm

    noneho ko mwabuze amafoto byagenze gute ko aricyo tubakundira?

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. kayitesi

    October 6, 2016 at 4:04 pm

    yooo Aime ugiye tucyigucyene imana ikwacyire

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Gold

    October 6, 2016 at 4:25 pm

    kabisa nta kundi Imana yamukunze kuturusha

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Gold

    October 6, 2016 at 4:26 pm

    Peter we kugeza nubu sindabyumva!!!!!!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. Habimana Jean Claude

    October 7, 2016 at 7:28 am

    NSABIMANA Aime Jered Imana ikomeze kubana n'abawe ESAPPAG twifatanije n'umuryango wawe mu kababaro

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *