REG ngo ije ishaka igikombe cya Shampionat, yazanye abakinnyi n’umutoza bakomeye – UMUSEKE

REG ngo ije ishaka igikombe cya Shampionat, yazanye abakinnyi n’umutoza bakomeye

Shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-17 muri Basketball izagaragaramo amakipe atatu mashya. Imwe muri zo, REG Basketball Club yamaze gusinyisha umutoza mushya, John Bahufite wahoze muri Espoir BBC, uzakorana n’abakinnyi benshi bazwi bayobowe na Ally Kubwimana Kazingufu nawe mushya muri iyi kipe.

Jean Bahufite (ubanza ku ifoto) watozaga Espoir BBC yagiye muri REG

Jean Bahufite (ubanza ku ifoto) watozaga Espoir BBC yagiye muri REG

Ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 mu cyumba cy’imana cya MINISPOC, hateraniye inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball. Iyi nama ibanziriza umwaka w’imikino yemeye ubusabe bw’amakipe atatu mashya.

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu (Rwanda Energy Group) cyashinze ikipe ya Basketball, REG BBC. Iyi kipe yemerewe kuzagaragara muri shampiyona ya 2016-17, hamwe n’andi makipe mashya; Banki ya Kigali BBC, na 30+ BBC.

Iyi REG Basketball Club ikimara kwemerwa na FERWABA, yahise isinyisha umutoza mukuru umenyereye amarushanwa, John Bahufite watozaga Espoir BBC. Yanasinyishije Ally Kubwimana Kazingufu n’abandi bakinnyi bamenyerewe.

Kazingufu yabwiye Umuseke ko batangiranye intego zo gutwara igikombe cya shampiyona.

Namaze gusinyira REG amasezerano y’umwaka umwe. Twari tumaze ibyumweru birenga bibiri tuganira n’abayobozi b’iyi kipe, byarangiye twumvikanye. Basinyishije n’abandi bakinnyi bakomeye kandi dufite umutoza mwiza. Twatangiranye intego yo gutwara shampiyona kuko nubwo REG ari ikipe nshya turi ikipe nziza, kandi na Patriots yaje nta uyiha amahirwe.”– Ally Kubwimana Kazingufu

Kazingufu agiye muri REG BBC ajyanye na Kaje Elie bavuye muri Patriots BBC, Shyaka Olivier, Ngandu Bienvenu na Benjamin Bokofi bakiniraga Espoir Basketball Club, Regis Gatoto wakiniraga UGB, na Nkurunziza Déo wakiniraga APR BBC.

Hambere hatarabaho impinduka mu by’ingufu, icyahoze ari ELECTROGAZ cyagize ikipe yageze no muri shampionat y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, gusa iyi kipe ntabwo yarambye.

Ally Kazingufu yavuye muri Patriots ajya muri REG, niwe wabaye MVP wa shampionat ishize

Ally Kazingufu yavuye muri Patriots ajya muri REG, niwe wabaye MVP wa shampionat ishize

Ally Kazingufu (ufite umupira) niwe wagizwe Kapiteni wa REG BBC

Ally Kazingufu (ufite umupira) niwe wagizwe Kapiteni wa REG BBC

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

1 Comment

  1. Coppa Barry

    October 25, 2016 at 10:38 am

    Ibyo kuduha amashanyarazi byarabananiye none ngo bagiye kwishimisha mu mikino.Ariko leta yagorwa n'ukuri.Nk'iyo budget bazakoresha umwaka wose ntiyacaniye ahantu hanini.
    N'uko MININFRA ubona ntacyo yitayeho ibyo by'imikino sibyo abaturage dukeneye cyane,turifuza kugezwaho amashanyarazi.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification