Rayon ubu ni iya mbere nyuma yo gutsindira Sunrise i Nyagatare – UMUSEKE

Rayon ubu ni iya mbere nyuma yo gutsindira Sunrise i Nyagatare

Ku munsi wa gatanu wa Shampionat ya Azam Rwanda Premier Ligue imikino ya kinwe uyu munsi kuwa gatandatu irangiye Rayon Sports ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego kimwe ku busa ku mukino waberaga kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Rayon Sports yishyushya ku kibuga cy'i Nyagatare mbere yo guhura na Sunrise

Rayon Sports yishyushya ku kibuga cy’i Nyagatare mbere yo guhura na Sunrise. Photo/@RayonSports

Ku kibuga cy’ibitaka, abafana bari benshi cyane biganjemo aba Rayon Sports n’abagereranyije  bafanaga ikipe ya Sunrise ubu isigaye ituye mu karere ka Nyagatare.

Uyu niwo mukino wari witezwe cyane kuko iyari butsinde yagombaga guhita ijya imbere kuko zanganyaga amanota.

Rayon Sports yarushije Sunrise FC kugumana umupira muri rusange no gukora uburyo bwinshi bwo gutsinda, gusa Sunrise nayo yagaragaje ko ari ikipe ikomeye kuko yasatiraga kenshi ikanahererekanya neza bya hato na hato.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri kigeze hagati Nshuti Domic Savio yinjiyemo asimbuye Romami Frank ibintu bisa n’ibihindutse, Rayon yongera umuvuduko mu gusatira.

Ku munota wa 79 myugariro wa Rayon ukina ku ruhande Yves Rwigema yakase umupira imbere y’izamu rya Sunrise maze Kwizera Pierro awutera umutwe uruhukira mu nshundura kiba kiranyoye.

Rayon Sports ubu ihagaze ku mwanya wa mbere n’amanota 13 n’ibitego icyenda izigamye naho Sunrise ni iya kabiri n’amanota 10 n’ibitego bitatu izigamye.

Mu yindi mikino yabaye Bugesera FC yatsinze Marines igitego kimwe ku busa i Nyamata, igitego cya Bugesera cyatsinzwe na Faruk Ruhinda wigeze kuba muri APR FC.

Police FC yo yanganyije na Mukura ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri stade ya Kicukiro.

Umukino wabaye ejo kuwa gatanu hagati ya Kiyovu na Musanze FC wahagaritswe ku munota wa 78 kubera imvura nyinshi, Kiyovu yari ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Musanze. Amategeko ya FERWAFA ateganya ko iyo umukino uhagaritswe kubera ibihe bibi usubirwamo wose.

Azam yari yiteguye cyane Rayon Sports, uyu niwo mukino wa mbere yatsinzwe muri itanu ishize

Sunrise yari yiteguye cyane Rayon Sports, uyu niwo mukino wa mbere yatsinzwe muri itanu ishize

18 Ugushyingo 2016:
*Kiyovu SC 2 -1 Musanze FC (Mumena) wasubitswe ku munota wa 78 kubera imvura*

Imikino yabaye uyu munsi
Sunrise 0-1 Rayon
Bugesera 1-0 Marines
Police 0-0 Mukura

No       Ikipe            Imik          Amanota
1          Rayon              05                    13
2          Sunrise Fc       05                    10
3          Police FC        05                    10
4          Kirehe Fc        04                    09
5          APR FC          04                    08
6          Bugesera         05                    08
7          Musanze          04                    07
8          Mukura            05                    07
9          Etincelles         04                    06
10        Gicumbi          04                    04

Rayon yagumanye umupira kurusha Sunrise

Rayon yagumanye umupira kurusha Sunrise

Yagiye ibona uburyo bumwe na bumwe bwo gutsinda ariko yatsinze bumwe gusa

Yagiye ibona uburyo bumwe na bumwe bwo gutsinda ariko yatsinze bumwe gusa

UMUSEKE.RW

Likes(14)Dislikes(1)

8 Comments

  1. kamali

    November 19, 2016 at 9:38 pm

    Oh rayon komerezaho,tuzagushyigikira mu bihe byose,kandi ntimwirare igikombe kiraharanirwa.
    Nkomoka nyagatare ariko nzajya nshyigikira sunrise itakinnye na Rayon.

    Likes(1)Dislikes(1)
  2. Muhire

    November 20, 2016 at 8:47 am

    Iyi nkuru ntiryoshye n'ubwo mfana Rayon!Ngo Azam yari yiteguye Rayon no wo mukino itsinzwe muri 5?

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. nkurikiye casimir

    November 20, 2016 at 10:02 am

    Ariko kombana Komite ya Rayon SPort isinziriye, kuriya gutsinda kw'abakinnyi ntacyo bibabwira? Kuki Komite ntacyo ibwira abafana kubyerekeye uko inkunga yagera ku ikipe?Komite yashyize kuri Radio na television publicié ishishikariza ikanasobanurira abafana uko inkunga yagera ku ikipe? Turasaba ko Komite ikora rwose.

    Likes(2)Dislikes(0)
  4. odette

    November 20, 2016 at 1:28 pm

    Basore beza mujye mubikora umwana wanzwe niwe ukura.

    Likes(2)Dislikes(0)
  5. Bonaventure

    November 20, 2016 at 5:03 pm

    Komeza utugwe neza rayon,ibyo uri gukora biratunyura tukamwenyura

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. FRANCHIZO

    November 20, 2016 at 5:57 pm

    ooooo RAYON!

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. emmy

    November 20, 2016 at 10:00 pm

    Casimir rwose nshyigikiye igitekerezo cyawe rwose commute nikore ubukangurambaga abanyarwanda bakunda rayon babwirwe aho banyuza inkunga Yabo murakoze

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. Innocent

    November 22, 2016 at 10:22 am

    Masudi is a special one,,, azatsina Bose ntambabazi

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *