Putin yategetse abayobozi bose gucyura imiryango yabo iri mu mahanga – UMUSEKE

Putin yategetse abayobozi bose gucyura imiryango yabo iri mu mahanga

Uburusiya wbategetse abayobozi babwo bose gucyura mu gihugu imiryango na bene wabo baba mu mahanga, birava ku mwuka w’intambara nini inugwanuga hagati y’Uburusiya n’abanzi babwo.

Perezida Putin yasabye abayobozi gucyura abantu babo bari hanze

Perezida Putin yasabye abayobozi gucyura abantu babo bari hanze

Abanyapolitiki n’abandi bayobozi bakuru biravugwa ko basabwe na Perezida Vladimir Putin gucyura abantu bo mu miryango yabo baba mu mahanga nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Bibaye nyuma y’uko Perezida Putin asubitse uruzinduko yari afite mu Bufaransa kubera umujinya w’uburyo bakomeza gushinja Moscow uruhare mu ntambara muri Syria.

Mikhail Gorbachev wahoze ari Perezida wa URSS we yavuze ko Isi igeze ahakomeye kubera umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’Uburusiya na USA.

Ikinyamakuru DailyStar abayobozi ku nzego zinyuranye mu Burusiya ngo bategetswe gucyura abana babo biga mu mashuri yo mu mahanga byihutirwa cyane.

Impamvu nyanyo yo gutegeka abayobozi ibi ngo ntabwo yatangajwe.

Umusesenguzi wa Politiki mu Burusiya witwa Stanislav Belkovsky yatangarije DailyStar ko aka ari agace kamwe mu myanzuro ifatwa mu gutegurira abahanga ‘intambara nini’.

Imibanire y’Uburusiya na USA ubu nibwo imeze nabi cyane kurusha ibindi bihe byose kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira, byabaye bibi kurushaho ubwo USA itangarije ko Uburusiya ari bwo bugaba ibitero muri Syria.

Vladmir Putin gusubika uruzinduko yari afite i Paris byabaye nyuma y’uko Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande avuze ko ingabo za Syria zakoze ibyaha by’intambara muri Allepo zibifashijwemo n’iz’Uburusiya.

Putin yari kujya i Paris kuwa gatatu tariki 19 Ukwakira gufungura urusengero rw’aba-Orthodox hafi ya Tour d’Eiffer.

Gusubika uru rugendo ngo ni ikimenyetso cy’intambara y’ubutita isa n’ihari kandi iganisha ku ntambara nk’uko bivugwa na Fyodor Lukyanov umusesenguzi w’ububanyi n’amahanga mu Burusiya.

Ati “Ni igice cy’ikimenyetso cy’umwuka mubi uri kwiyongera hagati y’Uburusiya n’Uburengerazuba hamwe n’Uburusiya na NATO.”

Lt. Gen. Evgeny Buzhinsky wahoze mu ngabo z’Uburusiya yabwiye BBC ko Uburusiya bwiteguye buri kimwe kandi ko uzashaka intambara nabwo azabona ikomeye.

Ubufaransa bwasabye ko hakorwa iperereza ku byaha by'intambara byakorewe muri Allepo,Syria, butunga urutoki Uburusiya kubigiramo uruhare

Ubufaransa bwasabye ko hakorwa iperereza ku byaha by’intambara byakorewe muri Allepo,Syria, butunga urutoki Uburusiya kubigiramo uruhare

Uzashaka intambara n'Uburusiya ngo azayibona

Uzashaka intambara n’Uburusiya ngo azayibona

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

19 Comments

  1. Kay

    October 12, 2016 at 3:27 pm

    Bwitegura se abandi basinziriye? Namubwira iki an hitler nuko yibwiraga ahunwo na za leta Bari basigaranye ahobora kuzibura

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Putin

      October 12, 2016 at 9:56 pm

      Harya mu mateka uziko Uburusiya aribwo bwatsinze Hitler usibye abagoreka amateka dore ko bitari ibya none? USA yari yabiretse yinjiyemo aruko Japan iyigabyeho igitero.Abarusi baririye barimara, nibo batakaje abasoda benshi muririya ntambara kandi batari bashoje icyo cyanyuma nicyo cya ngmbwa.

      Likes(0)Dislikes(0)
      • Golden cotribution

        October 13, 2016 at 7:18 am

        ikigaragara ni uko wowe uvuga ibyo wasomywe ureke abapfa kuvuga gusa abarusiya niba batsinze intambara ya 2 y` isi yose . uko ni ukuri kutanyurwa ku ruhande .

        Likes(0)Dislikes(0)
        • Rwogera

          October 13, 2016 at 8:04 am

          nagize ngo wari uhari naho nibyo wasomye... ni akaga...ngo abarusiya nibo batsinze intambara ya 2 y'isi yose..........

          Likes(0)Dislikes(0)
  2. God

    October 12, 2016 at 3:29 pm

    Mwizina rya yesu turatokejeshe😴

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Kana

    October 12, 2016 at 3:48 pm

    Ariko bahora baterana amagambo nk abagore barwanye nabo tukareba ko batazamenya uko bibabaza. kuki intambara zihora mu bihugu bikennye

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. kaka

    October 12, 2016 at 6:04 pm

    ntibarwane kbsa

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Bob

    October 12, 2016 at 6:12 pm

    Ahubwo se buriya barwanye twe abo mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ni iki twakungukira muri iyo ntambara!

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. maniragaba juvenal

    October 12, 2016 at 7:22 pm

    Intambara irasenya ntiyubaka. Ntimutekereze ko bakoresha Kalachnikov? Ni intwaro za kirimbuzi ku mpande zose. Umurengwe uryana nk'inzira. U Rwanda twarabonye ni bareke...ukwanga atiretse arakubwira ngo ngwino turwane. Ababibabariramo ba mbere n'abahanganye... wenda twe nubwo twaba ibyatsi ariko nabo baba batakaje imigobora (y'inzovu). Imana y'i Rwanda irahari izabadukiza.

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. ukuri

    October 12, 2016 at 7:41 pm

    Putin yavuze ko atazongera gukora ikosa nkiryo yakoze muri Libye kuko iyo Khadafi adapfa ubu isi iba ifite amahoro. USA irashaka kongera kuyogoza syria nkuko yabikoze kwa Khadaffi. Please USA imaze kwigira mpatse ibihugu imaze gusahaka ko isi iba uko USA ibishaka, rwose bazarwane ntakibazo kdi bazadihane kuko Njyewe rwose ndashaka ko agasuzuguro ka USA gashira. gusa abazabigorerwamo ni twe ba rubanda rugufi rwo munsi yubutayu bwa sahara. naho ubunndi kumvana mu mitsi!!!!!!!!!!!!!! gusa bizanshimisha igihe USA izaba irangiye.

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. umusaza

    October 12, 2016 at 9:01 pm

    Bahugiye mu ntambara zabo baba baduhaye agahenge natwe tukigenga

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. rukato

    October 12, 2016 at 10:14 pm

    Nimuhumure ntabwo bazarwana
    ...ni intambara y'ubutita gusa.Ahubwo nyuma ya Brexit,nimugenzure uko Uburayi bugiye kwubaka ubumwe bwabwo.Ese umuryango wa NATO uzakomeza kuburengera cyangwa bazitandukanya na USA bareme "zone neutre" itarangwamo intwaro za kirimbuzi mu Burayi bwo hagati....Ni ukubikurikirira hafi,ibizava mu matora yo muri USA ataha bishobora kuzagira impact ikomeye kuri politique izakinwa hagati y'Uburayi,USA na Rusiya.Muri iki gihe abanyamerika bagiye kujya mu matora , ntabwo Obama yakwishora mu ntambara n'Abarusi.Muhumure rwose!

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Willy

      October 13, 2016 at 3:00 pm

      Amatora yo muri amerika ni nka gariyamoshi,baba barayageneye umuyoboro anyuramo nuwo ntawundi,umuturage we n'ingaruzwa muheto y'itangaza makuru.
      buriya kwisi turimo abaturage babaho barya bakiryamiran batazi ibyo igihugu cyabo gikora hanze n'abanyamerika.
      1-bagiye kurwana muri vietanam, ubu nibwo abaturage bamenye ko babeshwe.
      2-bagiye muri Cuba kurwanya CASTRO babesha abaturage na bwo baratsindwa.
      3-bishe Sadam hussein babesha ngo afite intwaro za kirimbuzi.
      4-Bagiye Afganistani ngo bakurikiye Usama Bin laden na n'ubu baracyariyo
      5-ejo bundi bari bahiritse ubutegetsi bwa Turkiya birabananira.
      6-Bateye kadafi baramurimbura n'umuryango we wose igihugu bagihndura umuyonga bitwaje ngo numunyagitugu.
      7-none bari muri siriya nayo bahinduye umuyonga.
      Ntabwo abanyamerika aribo batsinze intambara y'isi,wananirwa gutsinda vietnam ugatsinda iy'isi? Ahubwo bashobye intambara y'itangaza makuru gusa.imana idutabare.

      Likes(0)Dislikes(0)
  10. Theogene N

    October 13, 2016 at 8:23 am

    ariko abahamagara intambara ubundi murayizi? intambara ya US na RUSSIA yagira ingaruka nyinshi no kuri twebwe Abanyafurika

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Theogene N

    October 13, 2016 at 8:26 am

    Ahubwo mu izina rya Yesu Kristo rifite imbaraga nyinshi turamagana imyuka mibi y'intambara y'isi
    Abasenze nk'anjye mumfashe muvuga muti "Bibe uko"

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. mukarugira emerence

    October 13, 2016 at 12:47 pm

    nshuti z`imana ntimukifuze intambara, irasenya, ntioyubaka, muribuka 1994, aho yarigeze abanyarwanda, nimureke bariya bakire barebe uko bakwiyunva, ahubwo bashyireho NURC yabo, nabo biyunge nkabanyarwanda, ese ubundi ko bose bakize, ntawusaba undi bapfa iki?Njye nkunda Vradimir, ntajya aseka iayo ageze imbere y`umu USA afunga isura, naho USA keretse bariya bagiye kujyaho niba aribo bazayishoza, ariko Obama, ndakurahiye .gusa natwe twibereye munsi y`ubutayu bwa Sahara twagiraho ingaruka nini, rero ndasaba ngo imana ibahe kwiyunga.

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. MARTHA

    October 13, 2016 at 5:09 pm

    US imaze kunanirwa kuko ibyo yagiye yiringira byagiye biyirangirana nabi.

    Intambara zose yarwanye hirya no hino ntanimwe yigeze itsinda.

    Somalia bishe Gen Muhamed wari President none dore uko Somalia imeze, Bishe Sadam nore Irak yabananiye kuyicunga, Afganistan nayo irimo kubabiza icyuya, Libye byabaye agateranzamba. US uretse akavuyo ntakintu kizima ijya ikorera ibihugu bindi.

    Putin rero arabazi cyane kuko agenje make bamwirenza niyo mpamvu yiteguye guhangana kugeza kumunota wanyuma

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. haraka

    October 14, 2016 at 8:14 am

    igisubizo: NI HABEHO ABANTU B'INTWARI BAZI KUVUGA BABYAMAGANE KOKO. BIHERE I VATIKANI, BIZE MU BA LUTHERS, BIKOMEZE MU MADINI YOSE, BASKUZE....ABANYABITEKEREZO NIBANDIKE KU NKUTA NKORANYAMBAGA, PHILOSOPHERS, BA PRIX NOBELS BOSE NIBATERANE BABYANGE...MUBAMBWIRIRE

    Likes(0)Dislikes(0)
  15. Abdulah

    October 15, 2016 at 10:53 am

    Nibarwane ntacyo bimbwiye izi mbwa zabazungu

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification