Perezida Kagame yavuze ko Hon. Nyandwi yabaye umuyobozi mwiza mu bihe bigoye – UMUSEKE

Perezida Kagame yavuze ko Hon. Nyandwi yabaye umuyobozi mwiza mu bihe bigoye

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Depite Nyandwi Joseph Desire uherutse kwitaba Imana azize Uburwayi, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, avuga ko u Rwanda rubuze umuntu w’Intwari wakoze ibikorwa by’indashyikirwa birimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye waterwaga n’abacengezi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa.

Nyuma yo kumusabira muri Paruwasi ya Regina Pacis, Umurambo wajynywe gushyingurwa mu irimbi ry'i Rusororo

Nyuma yo kumusabira muri Paruwasi ya Regina Pacis, Umurambo wajynywe gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo

Mu butumwa bwatambukijwe na Mme Tugireyezu Venantie, akaba ari Minisitirimu mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyakwigendera Depite Nyandwi Joseph Desire yakoze akazi gakomeye ko guhangana n’Abacengezi bashakaga guhungabanya umutekano wari umaze kugerwaho ubwo yayoboraga Perefegitura ya Gitarama.

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko Hon Nyandwi yagiye yuzuza inshingano yagiye ahabwa zirimo kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu. Ati “ U Rwanda n’Abanyarwanda tubuze umuntu wari umukozi mwiza kandi w’umunyakuri.”

Imihango yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Hon Nyandwi yakomereje muri paruwasi ya Regina Pacis I Remera mu gitambo cya Misa cyo kumusabira, cyayobowe na Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.

Abo mu muryango wa nyakwigendera barimo abana be, bashimiye ababafashe mu mugongo, bakaza kwifatanya na bo muri ibi bihe bigoye.

Mugisha Philbert uyobora akarere ka Nyamagabe (aho Hon Nyandwi akomokamo), avuga ko urupfu rwa nyakwigendera ari igihombo ku gihugu kuko yakoranaga umurava mu mirimo ye yose ndetse agatanga umusanzu mu kuzamura aka karere yakomokagamo.

Ati “ N’ubwo nta byemezo yashoboraga gufata nko muri njyanama y’akarere ariko yatugiraga inama nyinshi zitandukanye zose zigamije guteza imbere akarere kacu.”

Akomeza avuga ko nyakwigendera yakurikiranaga akarere akomokamo. Ati “ Nk’umudepite ureberera igihugu cyose iyo yazaga mu karere ka Nyamagabe yadufashaga mu bintu byinshi Hon.”

Hon Nyandwi yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari komini Karambo ubu ni mu murenge wa Kibumbwe, yavutse muri 1954, asize abana 2.

Ikiriyo kizasozwa ku cyumweru taliki ya 23 Ukwakira, kibimburiwe n’igitambo cya misa kizabera muri Shapele y’Abasereziyani ku Kimihurura, imihango y’ikiriyo ikomereze iwe muri uyu murenge wa Kimihurura.

Inshuti n'umuryango wa nyakwigendera bagiye kumusabira muri Paruwasi ya Regina Pacis

Inshuti n’umuryango wa nyakwigendera bagiye kumusabira muri Paruwasi ya Regina Pacis

Igitambo cya Misa cyayobowe na musenyeri Hakizimana Célestin wa Gikongoro

Igitambo cya Misa cyayobowe na musenyeri Hakizimana Célestin wa Gikongoro

Abayobora Inteko Ishinga Amategeko mu gitambo cya misa

Abayobora Inteko Ishinga Amategeko mu gitambo cya misa

Minisitiri w'Intebe na Hon Gakuba Jeanne d'Arc

Minisitiri w’Intebe na Hon Gakuba Jeanne d’Arc

Abagize inteko Ishinga amategeko baje mu misa yo gusabira mugenzi wabo witahiye

Abagize inteko Ishinga amategeko baje mu misa yo gusabira mugenzi wabo witahiye

Dep Bamporiki na Fidel Ndayisaba wo muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge

Dep Bamporiki na Fidel Ndayisaba wo muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Abo mu muryango wa nyakwigendera baje kumusabira

Abo mu muryango wa nyakwigendera baje kumusabira

Umuhungu wa nyakwigendera mu gitambo cya misa yo kumusabira

Umuhungu wa nyakwigendera mu gitambo cya misa yo kumusabira

Abana ba Nyakwigendera bavuze ko se yajyaga abatoza gukunda umurimo n'izindi ndangagaciro

Abana ba Nyakwigendera bavuze ko se yajyaga abatoza gukunda umurimo n’izindi ndangagaciro

Yasabiwe

Yasabiwe

Nyuma yo kumusabira bahise berekeza ku irimbi i Rusororo

Nyuma yo kumusabira bahise berekeza ku irimbi i Rusororo

Basohoka mu kiliziya

Basohoka mu kiliziya

Umukuru wa Police, IGP Emmanuel Gasana Na Maj Gen Jacques Musemakweri mu muhango wo gushyingura

Umukuru wa Police, IGP Emmanuel Gasana Na Maj Gen Jacques Musemakweri mu muhango wo gushyingura

Abihayimana barimo Vincent Kagabo uyobora Ishuri Rikuru rya Kiliziya Gatolika ya Kabgayi (ibumoso)

Abihayimana barimo Vincent Kagabo uyobora Ishuri Rikuru rya Kiliziya Gatolika ya Kabgayi (ibumoso)

Nyuma yo kumusabira muri Paruwasi ya Regina Pacis, Umurambo wajynywe gushyingurwa mu irimbi ry'i Rusororo

Nyuma yo kumusabira muri Paruwasi ya Regina Pacis, Umurambo wajynywe gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo

Umubiri ugiye kururutswa ngo ushyingurwe

Umubiri ugiye kururutswa ngo ushyingurwe

Wabanje gusabirwa bwa nyuma

Wabanje gusabirwa bwa nyuma

Umubiri wururutswa ngo ushyingurwe

Umubiri wururutswa ngo ushyingurwe

Hon Makuza Bernard ashyira indabo ku mva

Hon Makuza Bernard ashyira indabo ku mva

IGP Emmanuel Gasana ashyira indabo ku mva

IGP Emmanuel Gasana ashyira indabo ku mva

Min Venantie Tugireyezu ashyira indabo ku mva

Min Venantie Tugireyezu ashyira indabo ku mva

Meya Philbert wa Nyamagabe

Meya Philbert wa Nyamagabe

Photos © J. P. Nkundineza/Umuseke

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

7 Comments

  1. salomon

    October 18, 2016 at 11:54 am

    RIP Uruhukire mumahooro

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. lolo

    October 18, 2016 at 12:53 pm

    aba bana kwari beza?

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Jeanne

    October 18, 2016 at 1:05 pm

    Mbonye umudamu w'inzobe hejuru imisatsi naturels ushobora kuba arimo atera inkuru zishekeje muri Eglise. Nkibaza icyo yaje gukora niba akizi. Kurikira sha usabire iyo roho iruhukire mu mahoro

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. umugwaneza fina

    October 18, 2016 at 3:57 pm

    Imana imwakire ,aruhukire mu mahoro.kandi Imana ihe umutima abo mumuryango wa nyakwigendera umutima Wihangana.

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Uwamaliya

    October 18, 2016 at 6:01 pm

    Igendere kwa Data wa twese uruhukire mu mahoro.wari umugabo mwiza wicisha bugufi tuzahura tukwibuka.

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. BERTIN

    October 18, 2016 at 6:36 pm

    Nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. Abdulah

    October 19, 2016 at 4:03 am

    RIP Nyandwi umugabo wahoraga atuje

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *