Perezida Kagame yageze i Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi – UMUSEKE

Perezida Kagame yageze i Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yageze i Brazzaville muri Congo aho agiye mu ruzinduko rw’akazi nk’uko bitangazwa na Agence Presse Africaine (APA-Brazzaville) yo muri Congo.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou Nguesso

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou Nguesso

Perezida Kagame ageze kuri Aéroport Maya-Maya yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Brazzaville rukurikiranye n’inama y’abayobozi b’ibihugu bigize imiryango ya SADC na ICGLR yabaye ejo kuwa gatatu i Luanda muri Angola yitabiriwe na ba Perezida Joseph Kabila, Jacob Zuma, Eduardo dos Santos, Sassou N’Guesso na Yoweri Museveni. Inama yize ku bibazo bya Congo Kinshasa, Burundi, Centre Afrique na Sudan y’Epfo.

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Congo ngo rugamije kurushaho gukomeza imibanire ya Congo n’u Rwanda.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo basinye amasezerano agamije ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere ikoranabuhanga, ubukerarugendo, n’ubutabera.

Kuva mu kwa munani uyu mwaka, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Brazzaville.

Perezida Kagame yaherukaga i Brazzaville mu 2013, Sassou N’Guesso nawe yaje mu Rwanda mu Ukuboza umwaka ushize.

Biteganyijwe ko aba baayobozi bombi ngo baganira no ku bibazo bireba akarere ka Africa yo hagati.

Muri Congo Brazzaville haba impunzi zibarirwa mu 8 000 z’abanyarwanda.

Perezida N'Guesso aha ikaze Perezida Kagame

Perezida N’Guesso aha ikaze Perezida Kagame

Perezida Kagame na Perezida Nguesso i Brazzaville

Perezida Kagame na Perezida Nguesso i Brazzaville

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

5 Comments

  1. humuka

    October 27, 2016 at 1:24 pm

    ko nta ndabo bahaye HEPaul.sasou arikunda pee,indabo baziha abashyitsi.Kagame rwose ni umunyacyubahiro

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Mugarura

      October 27, 2016 at 4:07 pm

      Bazimuhaye abana babiri agakobwa nagahungu reba ku zindi media oulets birahari@Humuka

      Likes(0)Dislikes(0)
  2. mamina

    October 27, 2016 at 3:04 pm

    Humuka,ntabwo photo zose barazishiraho humura ,uraza kubibona. Don't mind

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Gahizi

    October 27, 2016 at 3:08 pm

    Akazi Keza mzee

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. gahiga

    October 28, 2016 at 7:16 am

    Ubutwari buraharanirwa komeza izontabwe Pfura y,Urwanda n,Abanyarwanda.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *