Obama yatumiye Trump muri White House baraganira – UMUSEKE

Obama yatumiye Trump muri White House baraganira

Perezida Obama wa USA yatumiye Perezida watowe Donald Trump muri White House baraganira, ndetse Mme Melania Trump na Michelle Obama nabo babonaye. Nibwo bwa mbere Melania Trump yari ageze muri White House nubwo umugabo we we ahazi kuko yahinjiye mu 1987. Obama yavuze ko ikiganiro cye na Trump cyari kiza.

Obama ahana umukono na Trump muri White House

Obama ahana umukono na Trump muri White House

Umuvugizi wa White House yavuze ko Obama yakozwe ku mutima n’ijambo rya Donald Trump ubwo yari amaze gutorwa ndetse ngo n’amagambo bahise bavugana kuri telephone nk’uko bivugwa na AP.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, Perezida Obama kenshi yagiye agaragaza Donald Trump nk’umuntu udashoboye. Hari ubwo yabonye yaganiriye nabi n’abantu kuri Twitter maze aravuga ati “Umuntu (Trump) utabasha gukemura ikibazo cya Twitter ye azashobora gufata neza codes z’intwaro za kirimbuzi.”

Nyuma yo gutsinda kwa Trump, Obama yavuze ko ubu igikurikiyeho ari ukwakira ibyabaye no gukorana bose nk’abanyamerika bakunda igihugu kandi nk’ikipe.

Obama na Trump bagiranye ikiganiro muri White House nyuma Obama avuga ko baganiriye neza kandi yishimiye imigabo n’imigambi yabwiwe na Donald Trump.

Ikiganiro cyabo ngo cyabaye mu mwuka mwiza nubwo bwose buri umwe yagiye anenga undi cyane mu bihe byo kwiyamamaza.

Trump n’umugore we bahise bajya kuri Capital Hill guhura n’umuyobozi w’Inteko ya USA Paul Ryan.

Aba baagabo ngo baganiriye mu gihe cy'isaha n'igice

Aba baagabo ngo baganiriye mu gihe cy’isaha n’igice

Nubwo bavuga ko baganiriye neza, abarebye amafoto basanzwe bazi Obama bavuga ko yasaga n'ufite umususu

Nubwo bavuga ko baganiriye neza, abarebye amafoto basanzwe bazi Obama bavuga ko yasaga n’ufite umususu

Abagore babo nabo bicaye baraganira

Abagore babo nabo bicaye baraganira

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

3 Comments

  1. Dan

    November 11, 2016 at 9:32 am

    True Democracy!
    Ibi nibyo bita kwihesha agaciro kabisa ,Mugasimburana kubutegetsi nta maraso amenetse,Nta gutekinika,ntawe ugiye hejuru y'itegeko.

    Likes(5)Dislikes(1)
  2. Kamali

    November 11, 2016 at 10:06 am

    Bateye intambwe ndende cyane muri Democracy.

    Likes(1)Dislikes(1)
  3. Jijia@

    November 11, 2016 at 1:55 pm

    Ngiki kimwe u Rwanda rwakwiga narwo.......a

    Likes(2)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *