Nyuma yo gutanga miliyoni 15 muri Mukura uwari Umunyamabanga wayo yeguye – UMUSEKE

Nyuma yo gutanga miliyoni 15 muri Mukura uwari Umunyamabanga wayo yeguye

Sheikh Habimana Hamdan wemeye gutanga miliyoni 15 muri Mukura Victory Sports  uyu mwaka w’imikino, yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga bw’iyi kipe.

Sheikh Hamdan iburyo yeguye ku mwanya w'ubunyamabanga bwa Mukura

Sheikh Hamdan (iburyo) yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga bwa Mukura. Photo/Facebook/MVS

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2016 nibwo amakuru avuga ko  Sheikh Habimana Hamdan atakiri umunyamabanga mukuru wa Mukura VS yamenyekanye.

Umuseke uvugana n’uyu mugabo wari umunyamabanga wa MVS, yatubwiye impamvu yafashe umwanzuro wo kwegura.

Habimana Hamdan yagize ati: “Neguye ku mwanya w’umunyamabanga wa Mukura, ni umwanya usaba gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe. Ni impamvu zanjye bwite, ariko cyane cyane ni uko njya mbura umwanya wo gukora aka kazi neza kubera izindi nshingano mfite.”

Uyu mugabo avuga ko azakomeza gutanga umusanzu wo kubaka ikipe akunda, ariko atari mu buyobozi bwayo.

Bivugwa ko uyu mwaka w’imikino, yemeye gutanga 10% y’ingengo y’imari, ni miliyoni 15 frw.

Uyu mugabo yari amaze umwaka ari umunyamabanga wa MVS kuko yaratorewe uyu mwanya tariki 26 Nyakanga 2015.

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

1 Comment

  1. Bella Laudamus

    October 10, 2016 at 3:58 pm

    Araduhemukiye abafana ba Mukura nibura iyo yihangana agakomeza kuyobora kuko ubu rwose sinzi ukuntu tuzabigenza? Gusa uzakomeze gufana ikipe yawe kldi uzabe umufana mwiza nicyo tukwifuriza. Twese hamwe dushyigikire equipe yacu Mukura oyeeeeee; Mukura twajeee

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *