Nyanza: Abahejwe n’amateka b’i Rusizi baje kwigira ku babumbyi bateye imbere – UMUSEKE

Nyanza: Abahejwe n’amateka b’i Rusizi baje kwigira ku babumbyi bateye imbere

Bamwe mu basigajwe inyuma  n’amateka bo mu kareree  ka  RUSIZI bakoze urugendoshuri  kuri bagenzi babo b’i GATAGARA  mu karere  ka Nyanza mu rwego rwo kubigiraho gukora ububumbyi buteye imbere.

Abasigajwe inyuma n'Amateka baturutse i Rusizi barareba uko abandi bateye imbere mu bubumbyi

Abasigajwe inyuma n’Amateka baturutse i Rusizi barareba uko abandi bateye imbere mu bubumbyi

Abasigajwe  inyuma n’amateka b’i Rusizi bari kwigira  kuri bagenzi babo bo mu karere ka Nyanza bibumbiye muri koperative y’ababumbyi (Poterie locale de  Gatagara), uburyo uyu mwuga wabo wabateje imbere.

Ibibumbano byabo birimo amasorori, amasahani, amatase, vase zo guteguramo indabo, byose bikoze mu ibumba  bakura mu bishanga bibegereye.

Abagize Koperative bavuga ko  yabagejeje kuri byinshi. Mu buhamya  bwa Munyambibi JMV avuga ko ibikorwa by’ububumbyi byatumye yiyubakira inzu, ashyiramo amashanyarazi n’amazi, ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyambibi ati “Natangiye umwuga wo kubumba muri 2001, kugeza ubu nabashije gushaka umugore, nubaka inzu, nkora ubucuruzi butandukanye bwo kugura imyaka nongera nsubiza, mbese urabona ko ntacyo mbaye.”

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Rusizi bari i Nyanza bo bavuga ko bitewe no kuba ububumbyi bwabo bukiri ubwa gakondo batarabasha gutera imbere, bagasaba ko na bo bafashwa bagakora ububumbyi bubazanira inyungu.

Mukarukundo Thacienne agira ati “Twebwe iwacu kubona amafaranga biratugora, turacyabumba inkono igura amafaranga 200, ese aya mafaranga yagutunga? Nibadufashe natwe tugere aho bagenzi bacu bageze.”

Nyampirwa Sitraton  na we utuye i Rusizi akaba yari yaje kwigira ku babumbyi b’i Nyanza, avuga ko bize byinshi, ariko ubushobozi bwo kubyigana ngo ni ikibazo kuko nta bikoresho bafite.

Ati “Natwe nitwitabweho duhabwe ubufasha tuve mu bukene buhoraho.”

Umukozi wa Komisiyo ya Diyoseze Gatolika ya Cyangugu ishinzwe ubutabera n’amahoro, akaba ashinzwe gufasha abasigajwe inyuma n’amateka kwiteza imbere, Benimana Emmanuel waje uyoboye aba bavuye i Rusizi, avuga ko nyuma yo kubona ko ababumbyi b’i Gatagara bakora ububumbyi buteye imbere, na bo bagiye gukora ubuvugizi  kuri  kugira ngo ab’i Rusizi na bo babashe kwiteza imbere.

Ati “Dukorana n’abaterankunga batandukanye, tugiye kubasaba bafashe aba bahejwe n’amateka na bo bagire icyo bageraho niyo mpamvu twabazanye ngo bigire kuri abo.”

Ububumbyi  bwo muri poterie ya Gatagara, ibibumbano byaho  ngo babigurishiriza mu Rwanda no hanze  yarwo.

Mu mwaka wa 1977 niho hatangijwe ibikorwa by’ububumbyi  bitewe inkunga na Frere  Fraipont mu rwego rwo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka kwikura mu bukene bari barimo icyo gihe.

Bandikaga buri gikoresho kugira ngo na bo bazabyigane

Bandikaga buri gikoresho kugira ngo na bo bazabyigane

Ababumbyi b'i Gatagara bamaze gutera imbere

Ababumbyi b’i Gatagara bamaze gutera imbere

Uyu abumba amatase akoresheje imashini

Uyu abumba amatase akoresheje imashini

Kubumba bimaze kumugeza ku yindi ntambwe y'iterambere

Kubumba bimaze kumugeza ku yindi ntambwe y’iterambere

Aha basuraga itanura yifashishwa mu gutwika ibyabumbwe

Aha basuraga itanura yifashishwa mu gutwika ibyabumbwe

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/Nyanza

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *