Nyamata: ‘umujura’ yateshejwe ariruka agwa muri WC arapfa – UMUSEKE

Nyamata: ‘umujura’ yateshejwe ariruka agwa muri WC arapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri mukagari ka Nyamata y’Umujyi mu murenge wa Nyamata uwitwa Emmanuel Niyomugabo yaguye mu musarani arapfa ubwo yariho yiruka ahunga irondo.

Abaturage muri aka kagari bavuga ko Emmanuel yari agiye kwiba mu mudugudu wa Gatare I agateshwa n’irondo agakizwa n’amaguru ariko ahura n’akaga agwa mu mwobo w’umusarane wari ugicukurwa.

Umwe mu baturage muri uyu mudugudu witwa Byemero Stani yabwiye Umuseke ko batabaye bagasanga uyu mugabo yaguye mu musarani, Police nayo yatabaye imuvanamo ariko basanga yapfuye.

Nubwo hari iperereza rigikorwa ku rupfu rwe, Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya ADEPR mu mujyi wa Nyamata.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

UMUSEKE.RW

Likes(2)Dislikes(0)

5 Comments

  1. Egide

    November 29, 2016 at 11:31 am

    ngo barimo gukora iperereza barebe icyamwishe? hahahahhahhhaahhaaaaaaaaaaa baraza gusanga yazize malariya

    Likes(1)Dislikes(0)
  2. KUBWIMANA REGIS

    November 29, 2016 at 2:56 pm

    ingaruka z'icyaha.

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. KAMIKAZI

    November 29, 2016 at 3:49 pm

    YAZIZE KWIRUKA
    HHHHHHHHHHHH

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Saidi

    November 29, 2016 at 10:01 pm

    UMUSEKE NAMWE NUBWO TUBEMERA ARIKO NTIMUGAKABYE KBSA,NGO BARIGUKORA IPEREREZA BAREBE ICYAMWISHE KOKO,kdi yishwe nuko yaguye muruwo mwobo??,gusa ubundi birarabujijwe gucukura umwobo ntuwupfundikire,nubwo yarimo kwiba aribii gusa yarakeneye kubaho.RIP

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Gasore

    November 29, 2016 at 11:21 pm

    Pole kuri we, gupfa Uri mu gikorwa kigayitse nk'icyo, wabona atabonye n'uko asaba Imana imbabazi z'ibyaha!!
    Aliko abantu bacukuraga iyo WC nabo bakwiye gukurikiranwa kuko icyobo bacukuye ntibagitwikire cyateye impanuka yavuyemo urupfu.
    Ikibazo abanyarwanda ntitujya tumenya uburenganzira. Uwo mujura akwiye kurenganurwa, n'ubwo yapfuye.

    Likes(1)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification