Ntituzisubiraho ku cyemezo cyo kwimura impunzi z’Abarundi- Mukantabana – UMUSEKE

Ntituzisubiraho ku cyemezo cyo kwimura impunzi z’Abarundi- Mukantabana

*Avuga ko impunzi zitabura kwitabwaho kuko Abanyarwanda bazi uburemere bw’ubuhunzi,
*Min Mukantabana ngo impunzi nibareke kuzikiniraho politiki no kuziforezaho,
*Uhagarariye UNHCR avuga ko u Rwanda rwagaragaje itandukaniro mu kwakira Impunzi…

Kigali- Kuri uyu wa 26 Ukwakira, Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi bari mu biganiro ku bibazo by’impunzi mu Rwanda. Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’Impunzi Seraphine Mukantabana avuga ko n’ubwo muri ibi biganiro baza gusuzuma icyemezo cyafashwe cyo kwimurira Impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu, Leta y’u Rwanda idashobora kwisubiraho kuri iki cyemezo.

Min Mukantabana avuga ko UNHCR yakwemera cyangwa ntiyemere iki cyemezo, Leta y'u Rwanda idashobora kukisubiraho

Min Mukantabana avuga ko UNHCR yakwemera cyangwa ntiyemere iki cyemezo, Leta y’u Rwanda idashobora kukisubiraho

Ibi biganiro byitabiriwe n’uhagarariye umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ku isi, bigamije gushakira umuti ibibazo byugarije Impunzi zahungiye mu Rwanda.

Mu biteganyijwe kwigwaho ku isonga harasuzumwa icyemezo cyo kwimurira Impunzi z’Abarundi mu gihugu cya gatatu, icyemezo cyafashwe n’u Rwanda mu mwaka ushize. Igihugu kindi cyakwakira izi mpunzi ariko ntikiraboneka.

Minisitiri Mukantabana avuga ko iki cyemezo kimara gufatwa Leta y’u Rwanda yahise ibimenyesha umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ndetse igategereza ko aza mu Rwanda ngo kiganirweho.

Mukantabana avuga ko n’ubwo iki cyemezo kiganirwaho muri ibi biganiro, nta gishobora kugikoma imbere kuko cyafashwe mu buryo ndakuka.

Ati “ Ntabwo turi bubivugeho mu rwego rwo kuvuga ngo Guverinoma y’u Rwanda yakwisubiraho kuko ni icyemezo twafashe kidakuka, ahubwo turabivugaho kugira ngo HCR isanzwe icunga impunzi yerekane {ngo} ese kiriya cyemezo gishyirwa mu bikorwa gute?”

Avuga ko UNHCR yakwemera iki cyemezo cyangwa ikacyanga, Leta y’u Rwanda idashobora kukisubiraho.

Minisitiri Mukantabana ati “ HCR ntabwo igomba kwemera, ikurikiza amabwiriza n’ibyemezo by’igihugu kigenderaho. Ntabwo ishobora kuza ngo kubwira Leta y’u Rwanda ko icyemezo cyafashe icyemera (HCR) cyangwa itakemera.”

Mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abarundi 85 000.

Min Mukantabana ati Impunzi nibareke gukomeza kuzikiniraho politiki

Min Mukantabana ati Impunzi nibareke gukomeza kuzikiniraho politiki

 

Ngo impunzi nibareke kuzikiniraho politiki no kuziforezaho

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho Leta y’u Burundi ikomeje kuzamura mu majwi Leta y’u Rwanda ko impunzi zahungiye muri iki gihugu zihabwa imyitozo kugira ngo bajye guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe kurengera impunzi muri UNHCR ku rwego rw’Isi, Volker Turk Round avuga ko uyu muryango utigeze umenya aya makuru yo gushinja u Rwanda gutoza impunzi z’Abarundi kugira ngo bajye guhungabanya umutekano w’igihugu cyababyaye.

Uyu muyobozi muri UNHCR wavugaga ko icyemezo cyafashwe n’u Rwanda cyo kwimura impunzi z’Abarundi kidashingiye kuri Politiki, yagize ati “ Ni igikorwa kiri mu masezerano mpuzamahanga, ni umwanzuro w’Abanyarwanda kandi barabyemerewe.”

Uyu muyobozi washimiye u Rwanda n’Abanyarwanda uko bitwaye mu bibazo by’ubuhunzi byatewe n’imvururu zadutse mu Burundi, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje umwihariko mu bikorwa byo kwita ku mpunzi.

Min. Mukantabana avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ritari kumenya aya makuru y’ibi birego u Burundi bwashinjaga u Rwanda kuko byari byuzuye ibinyoma ahubwo ko abari babiri inyuma bari bafite inyungu za Politiki.

Ati “ Ntibabimenya kuko ni ibirego bidafite ishingiro, abantu bitera hariya bagashaka kuzikiniraho politiki. Icyo dusaba ni uko impunzi zitakinirwaho politiki.”

Akomeza avuga ko bamwe mu batangaza aya makuru baba banafite inyungu zabo bwite, akavuga ko muri ibi biganiro biza kuvamo umuti w’ibi byose.

Minisitiri Mukantabana avuga ko kuba u Rwanda rwarakiriye neza impunzi z’Abarundi atari inshingano zabo gusa ahubwo ko ari umuhate wo kumenya agaciro k’uburenganzira bwa muntu basigiwe n’amateka mabi y’ubuhunzi banyuzemo.

Mu Rwanda habarirwa impunzi ibihumbi 163 zirimo Abarundi ibihumbi 85, n’izindi ziganjemo Abaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri ibi biganiro harimo n'Igikomangoma cyo muri Jordania, Sarah Zeid, umuyobozi wungirije wa HCR ku isi,  n'uhagarariye uyu muryango mu Rwanda

Muri ibi biganiro harimo n’Igikomangoma cyo muri Jordania, Sarah Zeid, umuyobozi wungirije wa HCR ku isi, n’uhagarariye uyu muryango mu Rwanda

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda Azam Saber avuga ikibazo cy'impunzi cyugarije isi

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda Azam Saber avuga ikibazo cy’impunzi cyugarije isi

Umuyobozi wungirije wa UNHCR ku rwego rw'Isi avuga ko uyu muryango utigeze umenya amakuru yo gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano w'u Burundi

Umuyobozi wungirije wa UNHCR ku rwego rw’Isi avuga ko uyu muryango utigeze umenya amakuru yo gushinja u Rwanda ku guhungabanya umutekano w’u Burundi

Igikomangoma cyo muri Jordania, Sarah Zeid yizeje Impunzi ziri mu Rwanda ubuvugizi

Igikomangoma cyo muri Jordania, Sarah Zeid yizeje Impunzi ziri mu Rwanda ubuvugizi

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye na Min Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri bitabiriye ibi biganiro

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye na Min Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri bitabiriye ibi biganiro

Sarah Zeid yashimiye Leta y'u Rwanda ku mbaraga yashyize mu kwita ku mpunzi

Sarah Zeid yashimiye Leta y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu kwita ku mpunzi

Volker Turk ushinzwe kurengera Impunzi muri UNHCR ku rwego rw'isi avuga ko icyemezo cyo kwimura impunzi z'Abarundi ari ubushake bw'u Rwanda

Volker Turk ushinzwe kurengera Impunzi muri UNHCR ku rwego rw’isi avuga ko icyemezo cyo kwimura impunzi z’Abarundi ari ubushake bw’u Rwanda

Photos © Innocent Ishimwe/Umuseke

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

5 Comments

  1. Karengero

    October 26, 2016 at 4:12 pm

    Hanyuma se nyakubahwa Ministre kuvugako utazisubiraho nubura igihugu kizakira bizagenda gute kandi mbonariyo turi kugana? Sinzi niba abona amakuru hirya nohino ukwibihugu byose biriguhinda impunzi.

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. kabera

    October 26, 2016 at 4:16 pm

    ko numva wagirango urwanda ruri gushyira iterabwoba kuri UNHCR. However, impunzi z'abarundi nibazireke zitahe bose bareke kuzikiniraho politique.

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Mbivuge

    October 26, 2016 at 8:59 pm

    Zitashye UNHCR yaba ihombye...kuko iyo zihari abakozi bayo bahembwa neza...zitabayeho babura akazi.

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. humuka

    October 27, 2016 at 4:48 am

    ibyo muvuga ku buhunzi banza mutarahunze,ese wibwira ko umuntu aba yanze guhama mubye?

    ariko bavuga ko ntayisamba idatera imigeri.

    Nibyiza guha ubuhungiro ababusabye.

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. bahati

    October 27, 2016 at 7:40 am

    Byakabaye byiza izo mpunzi z'abarundi zitashye iwabo. Nk'uko Leta y'u Rwanda ishishikariza impunzi z'abanyarwanda gutaha (ziri mu bihugu by'amahanga binyuranye) ni nako twakagombye gushishikariza impunzi z'abarundi gutaha mu gihugu cyabo. Ibindi bibazo baba bafite bazabikemurira iwabo binyuze mu biganiro.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *