Nta cyiza mu buzima bw’impunzi, i Mahama ariko ngo baragerageza – UMUSEKE

Nta cyiza mu buzima bw’impunzi, i Mahama ariko ngo baragerageza

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ubuzima kuri aba bavuye mu byabo kubera umutekano mucye iwabo burakomeza, ubuzima bw’ubuhunzi ariko nta ubwishimira, inzozi ziba ari ugutaha. Gusa izi mpunzi kimwe n’abazishinzwe icyo bemeranya ni uko bagerageza imibereho n’ubwo ibibazo bikiri byinshi.

Umugore mu nkambi ya Mahama asonze ubugari, hafi abana bategereje ko bishya

Umugore mu nkambi ya Mahama asonze ubugari, hafi abana bategereje ko bishya bagafungura

Muri zimwe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, nk’iz’abanyeCongo bagenerwa amafaranga macye yo kubatunga no guhindura indyo, iki ntikiragera mu nkambi ya Mahama aho nabo bavuga ko batunzwe n’indyo imwe.

Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite impunzi mu nshingano yizeza ko mu bufatanye n’abafatanyabikorwa ab’i Mahama nabo bishobora kubageraho bakajya bagura bimwe mu biribwa n’ibindi by’ibanze bakenera.

Mukantabana ariko avuga ko gahunda ihari cyane cyane ari ugufasha izi mpunzi kugira ubushobozi bwo kugira icyo bibonera bakoze.

Aha muri iyi nkambi, hari imishinga mito mito y’abagore baboha uduseke, kimwe kigurwa 6 000Frw, Minisitiri Mukantabana avuga koi bi binogejwe hakongerwamo n’ubundi bumenyi izi mpunzi zagira icyo zigezaho ntizihore zitegereje ibyo zigenerwa gusa, ndetse ntizikomeze kuba umutwaro ku gihugu.

I Mahama izi mpunzi ziri kubakirwa amazu ngo zive mu mahema akonja cyane mu mbeho akanashyuha bikabije mu zuba.

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda avuga ko ubu hari impunzi 33 200 ziri mu miryango 3 200 zikeneye kubakirwa inzu zingana n’iyo miryango, ibi ngo byaratangiye ubu hari kubakwa 1 000 ku ikubitiro zizuzura bitarenze ukwezi kaw 12 hamwe n’ibitaro bityo ubuzima bwabo bwitabweho kurushaho.

Izi mpunzi ubu zibona amazi meza zivuga ko ahagije ugereranyije n’uko byari bimeze mu bihe bishize, zihorana ibyifuzo byinshi by’uko ubuzima bwabo bwahinduka bakamera neza kurusha uko bari.

Gusa zinahoza agatima mu rugo zivuga ko ibyo zahunze birangiye zataha, uyu ari nawo muti urambye w’ikibazo cyabo.

Izi ni impunzi zahunze umwaka ushize umutekano mucye mu Burundi waturutse ku bashyigikiye n’abarwanyaga mandat ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Ihema mu mbe rirakonja cyane mu zuba rigashyuha bikomeye, barashaka gutuza izi mpunzi mu mazu

Ihema mu mbe rirakonja cyane mu zuba rigashyuha bikomeye, barashaka gutuza izi mpunzi mu mazu

Azam Saber arareba zimwe mu nzu zimaze kubakwa

Azam Saber arareba zimwe mu nzu zimaze kubakwa

Hari gahunda yo kuzuza izindi nzu 1000 muri uyu mwaka

Hari gahunda yo kuzuza izindi nzu 1000 muri uyu mwaka

Aba bagore baboha ibiseke ngo bashobora kongererwa ubumenyi n'ubushobozi bakibeshaho

Aba bagore baboha ibiseke ngo bashobora kongererwa ubumenyi n’ubushobozi bakibeshaho

Photos © Innocent Ishimwe/UMUSEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *