Ngoma: Abiga muri UNIK ngo bagiye kujya basinyana imihigo n’umuyobozi w’ishuri – UMUSEKE

Ngoma: Abiga muri UNIK ngo bagiye kujya basinyana imihigo n’umuyobozi w’ishuri

Ubwo hasozwaga itorero ry’abanyeshuri bashya batangiye muri kaminuza ya Kibungo, UNIK, kuri uyu wa 07 Ukwakira, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwabwiye aba banyeshuri ko nabo bagomba kujya bagira imihigo biyemeza kandi bagaharanira kuyesa nk’uko bigenda ku bakozi b’iri shuri.

Dr. Muhayimana yabwiye aba banyeshuri ko nabo bazajya basinya imihigo imbere y'umuyobozi wa UNIK

Dr. Muhayimana yabwiye aba banyeshuri ko nabo bazajya basinya imihigo imbere y’umuyobozi wa UNIK

Aba banyeshuri binjiye muri kaminuza ya UNIK mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017, bamaze ibyumweru bitatu batozwa indangagaciro na Kirazira z’umuco Nyarwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza, Dr Muhayimana Theophile yavuze ko aba banyeshuri bagomba gukorera ku mihigo kuko ari wo muco w’iyi kaminuza.

Ati ” Umuyobozi mukuru wa kaminuza ahigana n’ubuyobozi bw’inama nkuru ya kaminuza, na we agahigana n’abayobozi bamwungirije, buri mukozi na we akagira imihigo yihariye ahiga agomba gusohoza muri uwo mwaka…”

Akomeza avuga ko uyu mwera uturuka ibukuru ugomba gukwira hose ku bityo abanyeshuri barererwa muri iri shuri na bo bagomba gukorera ku mihigo nk’uko bikorwa n’abarezi babo.

Ati “ Nagira ngo mbabwire ngo namwe umunsi tuzaba dusinya nzabahamagara na mwe muze musinyane imihigo mwahigiye aha, mubisinyire imbere y’umuyobozi mukuru wa Kaminuza.”

Aba banyeshuri bamaze iminsi batozwa, basezeranyije ubuyobozi bwabo kuzitwara neza ku buryo ibyo batojwe muri iri torero bitaza amasigarakicaro.

Umunyeshuri wavuze mu izina ry’aba bamaze iminsi batozwa, yagize ati “ Bayobozi tubijeje ko amasomo dukuye aha atazaba amasigara kicaro tuzagerageza gukora ibikwiye dutanga umusanzu wo kwiyubakira igihugu.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko kuba iyi kaminuza ibarizwa muri aka karere ari amahirwe ku bagatuye kuko bibaha amahirwe, yaba ay’akazi ndetse bikanorohereza abashaka kuryigamo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yibukije aba banyeshuri bashya ba UNIK ko ubwenge bafite bushobora guhindura aka gace mu iterambere ry’abagatuye, abasaba kugira uruhare mu iterambere rya Kaminuza n’iry’akarere muri rusange.

Ati ” Urwego muriho uyu munsi (A2) ubwarwo rurahagije kugira ngo mube mwahindura akarere mutuyemo, ntabwo mwatekereza kujya guhindura iwanyu aho mukomoka mutarabikora aho iyi kaminuza yanyu iri.”

Aba banyeshuri bari bamaze icyumweru mu itorero, bahise batangira amasomo muri iyi kaminuza kuko batangiye umwaka w’amashuri.

Ibyo batojwe basabwe kutazaba amasigarakicaro

Ibyo batojwe basabwe ko bitazaba amasigarakicaro

Mayor Nambaje yasabye aba banyeshuri kugira uruhare mu iterambere ry'akarere

Mayor Nambaje yasabye aba banyeshuri kugira uruhare mu iterambere ry’akarere

Abayobozi b'akarere n'aba UNIK bahaye impanuro uru rubyiruko

Abayobozi b’akarere n’aba UNIK bahaye impanuro uru rubyiruko

Bahise batangira amasomo, baramenyerezwa ubuzima bw'ishuri

Bahise batangira amasomo, baramenyerezwa ubuzima bw’ishuri

Batambagijwe ikigo, berekwa amashuri bazajya bakurikiraniramo amasomo

Batambagijwe ikigo, berekwa amashuri bazajya bakurikiraniramo amasomo

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

1 Comment

  1. Muhigirwa

    October 8, 2016 at 10:49 am

    Ngaho re ! twajwemo rwose !imihigo se ninde utazi ikimujyanye muli kaminuza ???uzarama azabona

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *