Museveni arabonana n’umwami wa Rwenzururu ubu ufunze – UMUSEKE

Museveni arabonana n’umwami wa Rwenzururu ubu ufunze

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Museveni wa Uganda arahura n’umwami wa Rwenzururu witwa Omusinga (umwami) Charles Wesley Mumbere baganire kucyakorwa ngo amahoro mu bwami bwe agaruke nyuma y’uko agabweho igitero n’ingabo UPDF zikica abamurinda 47. Mbere y’iki gitero cyabaye kuri iki cyumweru ngo Museveni ubwe yari yamuhamagaye amusaba kugabanya umubare w’ingabo zimurinda kuko ngo byagaragaraga nko kwigira ikigomeke mu gihugu.

Perezida Museveni yemera abami b'ubwami runaka bakaba mu bwami bwabo ariko ntihagire ushaka kwigira umutegetsi w'igihugu

Perezida Museveni yemera abami b’ubwami runaka bakaba mu bwami bwabo ariko ntihagire ushaka kwigira umutegetsi w’igihugu

Hagati aho, Uganda Police Force yemeje ko mu mirwano yabaye kuri iki Cyumweru hagati yayo n’ingabo z’ibwami bwa Rwenzururu haguyemo ingabo z’ubu bwami 46 nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor.

Umuvugizi wa Police ya Uganda mu Burasirazuba witwa Mansur Suwed yavuze ko hari abandi barwanyi 139 bafashwe bafungirwa ku biro bya Police biri ahitwa Kasese Police Station.

Police ngo yasanze ibwami hari za bombe 16, ibyuma bwa gisirikare 42, ibyuma bisuzuma ibiturika bitatu, imbunda irasa kure bita SMG, pistol imwe n’amapaki abiri y’amasasu(magezines).

Ibwami kandi ngo bahasanze imihoro 47 na radio z’itumanaho rya gisirikare ebyiri.

Brig Peter Elwelu uvugira ingabo za UPDF zo 2nd Division avuga ko mbere yo kugaba igitero ibwami bari babanje kuburira umwami, basaba ingabo ze gushyira intwaro hasi ariko umwami Mumbere yanga kumvira ingabo z’igihugu.

Umwami wa Rwenzururu ngo yari yasabwe na Perezida Museveni kugabanya abamurinda bakaba icyenda ariko undi yanga kubyumva biba ngombwa ko Leta ikoresha ingufu za gisirikare.

Brig Elwelu avuga ko kwigomeka kw’ubwami bwa Rwenzururu bifatwa nk’igikorwa cy’ubutagondwa kandi ngo biriya ntibyakwihanganirwa kuko byahungabanya akarere kose.

Uyu musirikare mukuru avuga ko bazakomeza ibikorwa byabo bya gisirikare bagashyira hasi ubutegetsi bwa cyami bwa Rwenzururu.

Umwami Omusinga Mumbere yafashwe n’ingabo za UPDF zimufungira kuri Kasese Police Station nyuma yurizwa indege ajyanwa Kampala.

Ubu ari mu maboko y’umutwe witwa Special Investigations Unit nyuma akaza kubonana na President Museveni kuri uyu wa Mbere.

Omusinga Charles Mumbere yashatse kwigizaho ingabo n'amasasu ingabo za Leta ziramutera ubu we arafunze

Omusinga Charles Mumbere yashatse kwigizaho ingabo n’amasasu ingabo za Leta ziramutera ubu we arafunze

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

 

Likes(1)Dislikes(1)

5 Comments

  1. eto

    November 28, 2016 at 12:21 pm

    Bajye bubahiriza amategeko y'igihugu kandi ntibihe ububasha batagenewe na Leta

    Likes(0)Dislikes(1)
  2. bigabo

    November 28, 2016 at 2:00 pm

    Uyu yakabaye arindwa na Police cyangwa UPDF bitabaye ibyo yazamura intugu akabakubita Coup d'Etat mugashwiragira, erega ntimugakinishe isi !

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. mahoro

    November 28, 2016 at 4:33 pm

    ahubwo se aba bami bahembwa amafranga ava ku ngengo y imari y igihugu cg ntibahembwa?

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. muhuruture

    November 28, 2016 at 5:36 pm

    bishoboka ko atazi ijambo nkunda gukoresha rivugako ubutegetsi buri kumunwa wimbunda kuruta ubundi buryo bwose

    Likes(0)Dislikes(1)
  5. yy

    November 28, 2016 at 8:02 pm

    Uhmmmm nonengo namwengo twimike umwami usimbura Kigeli!!!!! Muramenye Muramenye ntamwami dushaka twifitiyamahoro ntabibazo dushaka

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *