Musambira: Impanuka IKOMEYE ya Coaster n’Ikamyo yahitanye abantu 11 – UMUSEKE

Musambira: Impanuka IKOMEYE ya Coaster n’Ikamyo yahitanye abantu 11

Kamonyi – Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa gatatu ku muhanda wa Kigali – Muhanga ugeze mu murenge wa Musambira imodoka y’ikamyo yambaye plaque yo muri Uganda birakekwa ko yacitse feri ikagonga imodoka ya Toyota Coaster ya Horizon Express yari itwaye abagenzi abantu 11 bahasize ubuzima ako kanya.

Ikamyo yagonze coaster mu buryo bukomeye

Ikamyo yagonze coaster mu buryo bukomeye

Umwe mu baturage batabaye yabwiye Umuseke ko yabonye abantu barenze umwe bahasize ubuzima na benshi cyane bakomeretse mu buryo bukomeye.

Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Karengera mu murenge wa Musambira.

Ishami ryo mu muhanda rya Police ryatangaje ko Ikamyo yo muri Uganda yavaga muri Tanzania yagwiriye iyi Coaster yavaga i Nyanza ijya i Kigali.

Abantu 11 bahise bahasiga ubuzima 18 barakomereka. Imodoka zitwara indembe zajyanye abakomeretse n’abapfuye ku bitaro bya Kabgayi.

Coaster yahise yiyubika abantu barimo bamwe bitaba Imana abandi bakomeretse bikomeye

Coaster yahise yiyubika abantu barimo bamwe bitaba Imana abandi bakomeretse bikomeye

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

18 Comments

  1. Umusaza

    October 19, 2016 at 9:59 pm

    RIP for those who lost lives

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Nsengiyumva

    October 19, 2016 at 10:20 pm

    birababaje

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Mugabo

    October 20, 2016 at 12:56 am

    hamaze gupfa 11 sur le champ, abari mu bitaro iKabgayi baraho barakurikiranwa neza,njye ndi ku bitaro

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. sinayobye

    October 20, 2016 at 6:20 am

    ababuze ababo bihangane

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Mugarura

    October 20, 2016 at 8:15 am

    Mujye mutohoza camion yamanukaga

    Likes(0)Dislikes(0)
    • citoyen

      October 20, 2016 at 11:30 am

      @mugarura: bitaniye he n'ibiri mu nkuru? Ahubwo wowe ujye usoma, ubone kwandika!

      Likes(0)Dislikes(0)
  6. beza

    October 20, 2016 at 9:09 am

    Imana ihe iruhuko ridashira abitabye Imana. Pole kandi ku baclients ba Horizon bose

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. vava

    October 20, 2016 at 9:56 am

    Ndababaye cyane Horizon Nyanza ruhango kigali Pole sana.

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. Jado

    October 20, 2016 at 11:24 am

    RIP ku basezeye ku buzima bwo muri iyi si. Twihanganishije imiryango yatakarije abayo muri iyi mpanuka. Imana ibahe gukomera muri ibi bihe by'akababaro.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Augusta

      October 20, 2016 at 1:53 pm

      Imana ibakire mubayo. kd imiryango yabuze ababo bihangane !

      Likes(0)Dislikes(0)
  9. Kamagaju

    October 20, 2016 at 1:33 pm

    Mana weee!!!!Akira Roho z'abitabye Imana,kandi ukize aba bakomeretse,Mana ongerera imbaraga imiryango yabo,ufashe abasigaye.Mana tsinda impanuka mu Rwanda no ku isi yose,Mana ujye uba hafi y'abana bawe,Mbisabye mu Izina rya Yesu .Amena.Horizon staff pole sana

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Jovie

    October 20, 2016 at 2:51 pm

    Inshuti yange Aime yaguye muri iyi mpanuka Mana weeee ndumva bindenze,Ubugingo bwawe muvandimwe buruhukire mumahoro,Icyampa ukaba wamfiriye muri Christo Yesu.
    Ndakwibuka Sunday turi mumateraniro ukambwira ngo Jovie bite nidusohoka ndaza kukubwira Yoooohhh nasohotse tutavuganyye sinarinziko ariwo munsi wanyuma Amaso yange akubonye wansecyeraga unyicira akajisho underanja nkuko wari usazwe Mana weeeeeeeeeee... Mbega Isi,
    Umutima wange wuzuye agahinda Icyampa nkazakubona kuri wamunsi Christo azaba aje gutwara Itorereo tuzahoberana,

    Likes(0)Dislikes(0)
    • lily

      October 20, 2016 at 3:03 pm

      Ihangane mu isi turi abagenzi. Ababuze ababo Imana ibakomeze kandi ibahumurize. Abo yahamagaye iruhuko ridashira.

      Likes(0)Dislikes(0)
  11. zuzu

    October 20, 2016 at 5:51 pm

    Mana ndagusaba ngo satani uteza impanuka mu mihanda atsindwe mu izina rya yezu kritu.abagiye baruhukire mu mahoro.abasigaye ubahe gukomera.

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. Musambira

    October 21, 2016 at 1:44 am

    Komini Musambira

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. nsengimana thadee

    October 21, 2016 at 7:28 am

    mu is I turi abagenzi.pole sana

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. kidumu

    October 22, 2016 at 2:09 am

    Gakwaya Jean Bosco(Buburi) nzahora nkwibuka.

    Likes(0)Dislikes(0)
  15. odette

    November 21, 2016 at 3:48 pm

    Roho zabo ziruhukire mu mahoro, abo batabarutse.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *