Muri Suéde bafashe umugabo ushinjwa gukora Jenoside mu Rwanda – UMUSEKE

Muri Suéde bafashe umugabo ushinjwa gukora Jenoside mu Rwanda

Parike na Police muri Suède batangaje ko kuri uyu wa kabiri bataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bwa Suède ariko ukomoka mu Rwanda ufite imyaka 48 ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Sweden bamaze kuburanisha abanyarwanda babiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Muri Sweden bamaze kuburanisha abanyarwanda babiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Uyu mugabo batahise batangaza amazina n’imyirondoro yafatiwe iwe mu rugo ahitwa Örebro muri 160Km uvuye mu murwa mukuru Stockholm.

Uyu ngo yageze muri Suéde mu 1998 abona ubwenegihugu bwaho mu 2006.

Kuva mu 2014 kugeza ubu Suéde imaze kuburanisha abandi  banyarwanda babiri bari barabonye ubwenegihugu bwaho aribo; , Stanislas Mbanenande na Claver Berinkidi bakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside byabahamye ko bakoreye mu Rwanda.

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

6 Comments

  1. GITSIMBANYI

    October 26, 2016 at 8:04 am

    Nibyo rwose amaraso y'inzirakarengane bamennye ntaho bahungira ijisho ry'Imana, bazaba nka gahini amaze kwica umuvandimwe we Abel

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. kuradusenge

    October 26, 2016 at 9:12 am

    ni byiza ariko kuvuga uwo muntu kuko inkaramaraso itagomba guhishirwa

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. MATESO JEAN

    October 26, 2016 at 10:30 am

    IBYO UYU MUNTU WIYISE GITSIMBANYI N'UKULI. IMANA YONYINE NIYO MUCAMANZA UTABERA.

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. mukarugira emerence

    October 26, 2016 at 11:17 am

    ngo amaraso araguma, nubwo yakwiyita nde, nubwo yahindura gute uruhu rwe, aho azajya hose azafatwa, kandi nkunze igihugu cya Sued kuko gifite igihano cya burundu atari hahandi bafunga abicanyi amezi/imyaka 5 ngo icyo nigihano.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • gahanga

      October 26, 2016 at 4:02 pm

      Bâ uretse aburane,icyaha ni kimuhama ubone kwitakumaaaaa!!naho ubundi ngo umugabo.....aseka imbohe! Ese wenda yaba arengana,? ko abanyrwda dupfa amazuru.,ntuzi n'uko yitwa! Wasanga ali musaza wawe!?

      Likes(0)Dislikes(0)
  5. Mugarura

    October 27, 2016 at 4:31 pm

    MATESO na GAHANGA se namwe ko mutangiye kwigira ba advocates ubwo mwe si ingenga ibuzuye?? kuki mu mubare wabanyarwanda baba Suede ari iyo nkoramaraso bahisemo??

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *