Muri Pologne, Miss Akiwacu yahatanye n’abandi yiyerekana yambaye Bikini – UMUSEKE

Muri Pologne, Miss Akiwacu yahatanye n’abandi yiyerekana yambaye Bikini

Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ari mu irushanwa rya Miss Supranational ribera muri Pologneririmo abahatana bagera kuri 80. Kuwa kabiri nijoro abahatana bigaragaje batambuka bambaye udusamamagara gusa (Bikini). Kimwe n’abandi nawe yahatambutse.

Akiwacu Colombe muri Pologne

Akiwacu Colombe muri Pologne

Mu irushanwa nk’iri mu myaka yashize, Miss Mutesi Aurore na Umwali Neem abo ntibambaye bene utu twambaro, bambaye nkatwo ariko bakingaho utweeko tugufi. Bituma bamwe babihuza n’umuco nyarwanda wo kwikwiza.

Akiwacu Colombe uhagarariye u Rwanda we kuri iyi nshuro yambaye uko abandi barushanwa bambaye nk’uko biba bisabwa abitabiriye irushanwa baca imbere y’abakemurampaka.

Miss Colombe yatangaje ko we yakoze igikwiye mu gihe gikwiye. Ndetse asaba abanyarwanda kumushyigikira bakamutora bikamuhesha amahirwe muri iri rushanwa kuko ngo ahagarariye igihugu.

Gurao muri Miss Supranational 2016 bica kuri application yitwa Mobstar ukareba ifoto y’uwo ushaka guha amahirwe.

Miss Supranational itegurirwa muri Pologne kuva mu 2009, kuva yatangira nta munyafrica urayegukana kuko mu nshuro esheshatu ibaye yatwawe gatatu mu Burayi (Biélorussie, Pologne na Ukraine), kabiri muri Aziya (Philippines na India) na rimwe muri Amerika (Paraguay).

Mu 2014 Miss Aurore Mutesi we yakenyeye igitambaro aho abandi bambaye udusamamagara

Mu 2014 Miss Aurore Mutesi we yakenyeye igitambaro aho abandi bambaye udusamamagara

Akiwacu Colombe ari guhatanira kuba Miss Supranatural2016

Akiwacu Colombe ari guhatanira kuba Miss Supranational2016

Yatambutse imbere y'akanama nkemurampaka yambaye Bikini nk'abandi

Yatambutse imbere y’akanama nkemurampaka yambaye Bikini nk’abandi

Miss Mutesi ari kumwe na Stephania Stegman wo muri Paraguay wegukanye iri kambwa umwaka ushize

Miss Mutesi ari kumwe na Stephania Stegman wo muri Paraguay wegukanye iri kambwa umwaka ushize

Colombe hamwe na bamwe mu baje guhatana

Colombe hamwe n’uwegukanye iri kamba umwaka ushize n’uwaje guhatana avuye muri Guyana

Colombe yerekana ubwiza bwe

Colombe yerekana ubwiza bwe

UMUSEKE.RW

Likes(9)Dislikes(3)

30 Comments

  1. gashwi

    November 23, 2016 at 11:28 am

    inshinzi gusa.

    Likes(2)Dislikes(10)
    • Karema

      November 23, 2016 at 11:46 am

      Ohoooooo inshinzi ze igushinze ho? Jua lako gashwi we

      Likes(6)Dislikes(1)
    • bo

      November 23, 2016 at 1:18 pm

      uli igishwi koko

      Likes(4)Dislikes(1)
  2. ANGE

    November 23, 2016 at 12:41 pm

    UYU MWANA AZI UBWENGE, YAMBARA IMYAMBARO YA NYAYO MU GIHE CYA NYACYO. NTIWAJYA KOGA NGO UJYANE IKANZU CG IKOTI, NIBA YAKOZE IBYO BAMUSABYE, NI BYIZA CYANE, DUKOMEZE TUMUTORE AHUBWO, AZAZAMURE IDARAPO RY'URWANDA

    Likes(11)Dislikes(2)
    • bobo

      November 23, 2016 at 1:01 pm

      MBABAJWE NABABYEYI BAWE NIBA UBAFITE GUSA. UBUNDI URETSE INDAYA CG UNDI MUKOBWA WAMENYEREYE KWIYANDARIKA N'IMPORTE COMMENT NTA WUNDI WAKWEMERA KWAMBARA UBUSA KUMUGARAGARO (ACOORDING TO OUR CULTURE )

      Likes(6)Dislikes(9)
      • Codagy Cecilia

        November 23, 2016 at 1:48 pm

        Urashaka se ko natabyemera abivamo? Nyine atabyemeye bahita bamukuramo da. Ambambaye se ibigera kubirenge ibyo uvuga, bo ntibasambana? Rekeraho nshuti kuvuga ubusa,iby'imyambarire ntaho bihuriye no kwiyandarika. Buri wese n'umutima we, ibiri inyuma bitandukanye n'ibiri imbere ku mitima y'abantu. Cga se wabona uri umu contre success. Buri wese n'uko ari n'amahirwe ye aha kw'Isi. Komera rata ntiwishinge abaguca intege, kandi ntukite kubantu badafite icyo bakumariye ari ukuzana ibigambo gusaaaa.

        Likes(6)Dislikes(3)
        • steven

          November 23, 2016 at 6:41 pm

          Cecilia wowe nabatekereza batyo (kuko nzi ko Atari wowe wenyine). Nagira ngo mbibutse ko ibiri mu mutima aribyo bigaragara inyuma (icyampa umwanya uhagije ngo mbigusobanurire) ni gute wakora ibitakurimo? Waba udasanzwe!

          Likes(4)Dislikes(4)
        • K

          November 23, 2016 at 8:02 pm

          Baca umugani in English ngo "PEOPLE MAKE CLOTHES, AND CLOTHES MAKE PEOPLE"! Imyambarire itanga ubutumwa ku bayibona; nonese kuki Abicuruza muri corridor, mu migina bambara kwa kundi? Ni ukubera iki muvandi? Utekereza ko babiterwa ni iki?
          NB; AHO BIGEZE BISIGAYE BITERA CONFUSION GUTANDUKANYA UWICURUZA N'UTICURUZA!!!!

          Likes(2)Dislikes(0)
  3. Codagy Cecilia

    November 23, 2016 at 1:41 pm

    Mbega umwana mwiiiiza, wongere ngo mwiiza, dore se ukuntu arambutse neeeeza, dore se icyo bita peau naturelle (uruhu rw'umwimerere apana bimwe bisiga bashakira ubwiza aho butari). Tuzagutora maze twongere tugutore rata, maze uzakurikirane na wamusore w'iRwamagana icyamamare mw'irushanwa mu Rwanda no mumahanga hose azamura akanambikwa idrapeau y'igihugu cye, ishema kuri twese abanyarwanda aho turi hose. Courage mwana wacu, duhangararire uko ubishoboye, kandi Imana ibigufashemo, natwe turakora iyo bwabaga.

    Likes(5)Dislikes(1)
  4. Uwimana

    November 23, 2016 at 2:35 pm

    COLOMBE BURYA NTABWO YACIYE IMYEYO KOKO. ICYAKORA NDABONA HARIMWO ABABIFITE KABISA.

    Likes(1)Dislikes(8)
  5. kagabo

    November 23, 2016 at 3:13 pm

    nimubi gusa yambaye ubusa azaba nuwanyuma

    Likes(0)Dislikes(6)
  6. Kiki

    November 23, 2016 at 4:24 pm

    Aurore yahishaga mumatako hafatanye. Naho ntimwambwirango numuco wabimuteye ubuse kubana na egide wo numuco?

    Likes(1)Dislikes(4)
  7. Kwizera

    November 23, 2016 at 4:33 pm

    Reka noneho ndumiwe aho abantu bashyigikira kwiyandarika bakazanamo n'Imana ngo Imana imufashe!!???Aha ubwo wanasanga hari Chorale aririmbamo cg itorero abareyemo Diakoni Mama ngo agakiza ni ku mutima!!!Ariko ntacyo urukungu nirukurane n'amasaka nta kundi.

    Likes(2)Dislikes(4)
  8. Rwanda

    November 23, 2016 at 4:58 pm

    Hahaha!!!! Ndabona yacyanitse!! Mbega urwo uwakubyaye apfushije sha Uratemye peeee!!

    Likes(1)Dislikes(4)
  9. Kimonyo

    November 23, 2016 at 5:29 pm

    Uyu mukobwa njyewe ndamushyigikiye.Tugomba guhindura imyumvire esejobundi tuzambare Bourka ngo tuterekana umubiri?

    Likes(4)Dislikes(1)
  10. Akumiro

    November 23, 2016 at 5:53 pm

    Mu kunda gushyigikira amafuti, umunyarwanda yaciye umugani ngo akuzuye umutima gasesekara kumumwa, njye mubisanzwe nziko abasazi aribo bambara ubusa uyu rero bamushyikirize ibitaro by'abasazi. Mbega gupfusha mzaba ndeba umwanya azatahana, Imana ikunda u Rwanda ibendera ryacu ntiryakwambikwa abasazi Imana iturengere ubwiza si ukwambara ubusa.

    Likes(1)Dislikes(5)
  11. jean makuni

    November 23, 2016 at 6:38 pm

    Bakristu bavandimwe ndabona uyu mukobwa ataraciye imyeyo aradusebeje yakagombye kwitwaza byabikoresho bacisha imyeyo aho kugirango yitwaze ibendera ryacau kandi atarakoze ibijyanye naryo.

    Likes(1)Dislikes(5)
  12. jean makuni

    November 23, 2016 at 6:40 pm

    Naho MUTESI Aurore yanze kutwereka igitsina kitagaira imyeyo yarikuba ashebeje ibendera ryacu ntawabura kubimushimira

    Likes(0)Dislikes(6)
  13. alias

    November 23, 2016 at 6:59 pm

    ese hariya ni mu irushanwa ry'imico? ntimugakabye nimwe mugira umuco c gusa? ariko banyarwanda bagenzi banjye ntimukiyemere. burya buri mukino igira amabwiriza kandi wakemera kuwukina ukayakurikiza. niba wowe utarimo iturize nibaza kwerekana imico uzambare amayugi ukenyere ujyeyo nakubwira iki aho nabwo uzatorerwa uwo muco ubu hano turi mubindi mureke guca undi mwana intege. usibyeko nzi ko nawe ibyo muvuga agira uko ubyakira mu mutuzo.

    Likes(5)Dislikes(0)
  14. lily

    November 23, 2016 at 9:31 pm

    Ariko abanyarwanda tuzareka kuba hypocrite ryari? Umunyarwandakazi yagiye mu marushanwa afite criteria bakurikiza. None ba gaswi na bandi nkawe bati yambaye nabi ni indaya. Uziko nta nisoni mugira. Nako ngo umuco nyarwanda. Uwuhe muco? Uwo kwambara impuzu amabere agaragara abazungu bataraza? Mureke abantu bisanzure, bakore amarushanwa ntimukabagerekeho ibyaha mutabonye bakora.Niba muri indaya mwibwirako nabandi bose ari ba "Gaswi.

    Likes(1)Dislikes(0)
  15. Simba Jean

    November 23, 2016 at 9:49 pm

    Uyu mwana nimumureke ntakibi yakoze. Rata Colombe ikomereze akazi kakujanye, wagiye mumarushwanwa utagiye gushinyika. Kandi niyo utansinda bishobora kugufasha kubona companies waja ukorera za publicite . Abakunenga bazabanze bafunge ziriya swimming pool mbona kumahotel ikigali.

    Likes(1)Dislikes(0)
  16. atanatos

    November 23, 2016 at 10:35 pm

    Reka muvandi uyu arasebya umuco nyarwanda ubu se kwiyereka isi yose nibyo bizamuhesha amanota? sha dore aho ndi

    Likes(0)Dislikes(2)
  17. John

    November 23, 2016 at 10:42 pm

    Niba hari abantu bafite ubujiji kuri ino si abanyarwanda bari muba mbere. Ni gute hari abavuga ngo Colombe yakoze amahano?

    1. Miss Colombe hari amarushanwa yitabiriye, kandi ibyo yambaye siwe wenyine kuko ni umwe mu mwambaro ukoreshwa muri aya marushanwa.

    2. Iyo wemeye kwitabira amarushanwa cg igikorwa runaka nuko uba wemera ko uzagendera kuri gahunda nkuko zizaba zateguwe. Colombe rero yakoze ibyo yagombaga gukora mugihe cyabyo.

    3. Ijambo umuco nyarwanda abakomeza kurivuga bigaragara ko batazi icyo rivuga. Ese uwo muco nyarwanda uvuga iki? Amategeko n'amabwiriza yawo asobanura gute iki cg kiriya?

    Ntitukavange ubujiji n'umuco.

    Ninde wagiye koga cg ujya koga muri douche cg picine yambaye costume? Ninde ujya kukazi yambaye pinjama (imyenda yo kurarana)?

    Mujye mugabanya ubujiji n'amatiku ahubwo murebe ibifite akamaro. Niba Leta yu Rwanda ibona ko bidakwiye kwambara uriya mwambaro muri aya mahiganwa ubwo izafate icyemezo cyuko nta munyarwanda uzongera kwitabira

    Likes(2)Dislikes(0)
  18. dodos

    November 23, 2016 at 11:00 pm

    njye mbuze icyo nvuga pee!.gusa ntabwo dukwiye kugira imyunvire imwe kukintu kimwe,ari nayo mpanvu nabisabira ngo ubona uriya mwali arigukora ibiri byo,amushyigikire.ubona ari gutatira,ahamane ibyo byiyunviro bye,maze abuze abe n'inshutize kuzakina uriya mukino.mbisabire ikintu kimwe abanyunva,umuntu yamuha ijwi anyuze cg akoresheje ubuhe buryo?murakoze

    Likes(2)Dislikes(0)
    • mugabo

      November 24, 2016 at 7:35 am

      Urakoze Dodos.

      Likes(1)Dislikes(0)
  19. Maya

    November 24, 2016 at 12:27 am

    Tuzagutora cyane
    Njyewe nifuzako abanyarwanda
    Bumva ko Kwambara imyambaro yo koga atari bibi
    Ubwo bukangurambaga
    Ahubwo aba miss bari bakwiye kubushishikariza
    Or mariyana wo mu runana niwe Wi-Fi-standarder munsi yigiti bigafata😂😂😂😂
    Kuko usanga bibabaje kubona ko kwambara bikini ari
    Ikibazo mu Rwanda
    Uziko ariyo mpamvu usanga umuntu guhisha kuko
    Yabyibushye kunda akazana amacece
    Ariko iyo rwose ufashe icece ryawe ukaryogana na za courage nyinshi unanuka vuba
    Sport yo koga ni nziza kubantu bose
    Kuba kuri bene kugeza ku mu saza
    Ni nka sport yigare
    Nubwo umukobwa bamusekaha ngo yatwsye igare
    Iyo myumvire igomva gucika pe

    Ikibi nukwambara bikini mu misa mu muhanda
    Nahandi hatabigenewe
    Naho colombe njyewe ndamwishimiye
    Ndimo kumusabira ngo atahukanr ikamba🤗

    Likes(2)Dislikes(0)
  20. Simba Jean

    November 24, 2016 at 3:50 am

    Abavuga umuco nyarwanda. Baje bagenda bambaye inkanda, impuzu, ishabure, banshishe imanzi basokoze amasunzu kuko nibyo bigizeumuco nyarwanda wabasogokuru. Abanyarwanda muve mubujiji. Umuco urakura ukagenda uhinduka. Gusa bikunda kugorabamwe nabamwe kunva aho isi igize no kwakira ibishasha bije mumuco.

    Likes(1)Dislikes(0)
  21. C

    November 24, 2016 at 7:27 am

    IKINTU CY'INGENZI MURI IBI BYOSE NUKO BURI MUNTU WESE IBYO YAKOZE BIGIYE GUSHYIRWA IMBERE YE VUBA AHA, NTA BY'IPEREREZA RY'AGATEGANYO CG RYIMBITSE, NTA KUJURIRA, NTA GUTOROKA, NTA AVOCAT, NTA SUBIKAGIHANO, NTA NGWATE; MURI MAKE NTA NO KUBURANA KUZABAHO AHUBWO NI UGUCIRWA IMANZA GUSA KUKO IVI RYOSE RIZABA RYAPFUKAMYE GUHERA KU BAZI BYINSHI KUGEZA KU BAZI BICYE.
    Mugire Amahoro,

    Likes(1)Dislikes(0)
  22. Kobe klooser

    November 24, 2016 at 6:48 pm

    Hhhhhh wow uracyeye pe komerezaho njy ndagushyigikiye naho abavuga bahwihwisa ntacyo babihinduraho uwo muco warumbiya nubuturage ntukigezweho

    Likes(0)Dislikes(0)
  23. amin

    November 24, 2016 at 8:33 pm

    muzatore dimbabujije nabashiki banyu muzaboherezeyo babyeyi bacu muratsizwe peeee umuco uratakaye turazimye tubuze gihana twambaye ubuss kugasozi ubuse agaciro agasigaranye hehe nikigoryi iyo yanga kwambara ubusa yarigutahana ishema riruta umugayo azazana nimivumo munkumi zurwanda

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *