Munyaneza wacuruzaga Me2U akarangiza Master’s mu Buhinde yakoze ubukwe butangaje – UMUSEKE

Munyaneza wacuruzaga Me2U akarangiza Master’s mu Buhinde yakoze ubukwe butangaje

Emile Munyaneza azwi cyane muri centre ya Gitwe mu myaka ya 2008 aho yacuruzaga Me2U ku muhanda, yiyimye byinshi arigomwa yizigamira amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000Rwf) maze ajya kwiga mu Buhinde, avuyeyo yaganiriye n’Umuseke, uyu musore waje kubona akazi, kuri iki cyumweru yakoze ubukwe i Gitwe bwarimo utuntu dutangaje yitekerereje.

Igare ry'abageni rikiri ku mufundi warisudiriye

Igare ry’abageni rikiri ku mufundi warisudiriye

Abantu benshi batangajwe cyane n’igare abageni bagenzemo ryakururwaga n’imodoka. Ni iryo uyu musore yicurishirije ngo azarijyanemo umugeni we ku munsi w’ubukwe bwabo.

Uyu mugabo azwi cyane ku izina rya Pfumkel abandi bakunda kumwita Philosophe

Mu bukwe bwe na Josiane Murekatete bagendaga mu igare rya bonyine rikururwa n’imodoka.

Josiane yabwiye Umuseke ko igare yateguriwe n’umukunzi we yaryishimiye ndetse ko asaba abajeunes gukundana by’ukuri nk’uko Pfumkel yamukunze.

Ati:”Pfumkel ndamukunda, ndetse imyaka umunani dukundana yanyeretse urukundo rw’ukuri, ndasaba urungano gukundana by’ukuri”.

Pastoro Ezra MPYISI niwe washyingiye aba bageni yabasabye kuzahora bakundana, batabeshyana, bubaha abantu n’Imana, yaboneyeho gusaba urungano rwa Pfumkel na Josiane kubareberaho, nabo bakazahesha Imana icyubahiro.

Pfumkel na Josiane bamaze imyaka umunani bakundana, Pfumkel yaje kwerekeza mu Buhinde kwiga icyiciro cya masters, amarayo imyaka ibiri asanga umukunzi we yaramutegereje.

Bamwe mubatashye ubu bukwe bavuze ko bashimishijwe n’agashya uyu musore yateguriye umugeni we, bahamya ko babazi ko ari abana bakundanye bizira ikizinga, aba kandi ngo batangajwe n’igare ry’aba bageni risize amateka aha iwabo.

Iri gare nk’uko ngo ryamutwaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo icyenda na bitanu (195 000Frw) rikorwa n’umufundi witwa Munyentwali Yusito usanzwe asudira.

Uyu mufundi warikoze ni nawe waje kurishyira ku modoka yagendaga irikurura

Uyu mufundi warikoze ni nawe waje kurishyira ku modoka yagendaga irikurura

Abageni nabo bariho bitegura gukimbagira

Abageni nabo bariho bitegura gukimbagira

Hafi y'amarembo ya kaminuza ya Gitwe ubukwe buratashye

Hafi y’amarembo ya kaminuza ya Gitwe ubukwe buratashye

Aha abageni barifotozanya n'urubyiruko ryabatahiye ubukwe

Aha abageni barifotozanya n’urubyiruko ryabatahiye ubukwe

Aho batambukaga bamwe bisungaga inzu ndende ngo babafotore neza

Aho batambukaga bamwe bisungaga inzu ndende ngo babafotore neza

Pfumkel n'umugore we mu igare ridasanzwe ry'abageni

Pfumkel n’umugore we mu igare ridasanzwe ry’abageni

Abafata amafoto y'ubu bukwe bari benshi

Abafata amafoto y’ubu bukwe bari benshi

Uwafataga agafoto keza yerekaga abandi bagatangara

Uwafataga agafoto keza yerekaga abandi bagatangara

Mu nzira berekeza ku rusengero gushyingirwa ubukwe bwari bwabaye ubukwe butangaje

Mu nzira berekeza ku rusengero gushyingirwa ubukwe bwari bwabaye ubukwe butangaje

Abantu b'i Gitwe babifurije urugo ruhire

Abantu b’i Gitwe babifurije urugo ruhire

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW-Ruhango

Likes(1)Dislikes(1)

11 Comments

  1. Drersi

    October 3, 2016 at 8:09 am

    Uyu musore agomba kuba afite ibitekerezo bizima. Uwamugira Umuyobozi Mukuru hari ibyo yageza ku baturage, cyane ko yabanye nabo cyane acuruza "mitiyu", kandi agomba kuba azi neza ubuzima icyo aricyo.

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Albert

    October 3, 2016 at 8:21 am

    Urugo ruhire kuri Munyaneza!
    Yakoze akantu gasekeje rwose

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Tuyisenge

    October 3, 2016 at 9:52 am

    What an innovation!!! Its really amazing.Urugo ruhire muvandimwe kd ukomeze gutekereza udushya uzagera kure.

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Amitos

    October 3, 2016 at 9:55 am

    uyu Muvandimwe ndamwemeye kbs numuntu wumugabo...!

    numuhanzi wudushya...!ririya gare jyewe reka ryite (pfumukel style) kbs!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. jano

    October 3, 2016 at 11:12 am

    ahubwo rizajya rikodeshwa

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. Nsengiyumva

    October 3, 2016 at 11:28 pm

    uwarikoze cg uwatekereje imiterere yaryo niyihutire kwiyandikisha muri RDB bataramwiganira igihangano.

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. Bgenge

    October 4, 2016 at 1:56 am

    Icyakora nta byera ngo de! Iri gare ry'akataraboneka iyo ritaza gukururwa n'imodoka. Iyo mba nka bo, nari kurizirikaho inka nziza 2 z'ibimasa by'imishishe byo muri Girinka cyangwa nkarishumikaho ihene nziza nziza nka 12 z'imbaraga zo mu Budehe. Ibyo byose ni mu rwego rwo kwigisha abataha ubukwe yuko Girinka n'Ubudehe bitagomba gusigara inyuma mu ngo zacu!

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. Antoinette

    October 4, 2016 at 5:00 am

    Pfumukeli arantangaje pe pe!
    Oya ntabwo udushya agira twari kugenda ubusa.nkeka aciye agahigo,ahubwo abaye umu star wo kwisi hose.ubukwe bwagakwiye kuvugisha abantu amagambo menshi kurusha bumwe bwa knowless na clement,none ndabona bitabashishikaje

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. HUHU

    October 4, 2016 at 4:03 pm

    waouuuu ibi bintu birashimishije pe!

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Ganza

    October 9, 2016 at 1:27 pm

    Uyumugabo ndabona yashatse Guhimba agashya adahuriyeho nabandi bakoze ubukwe mwitege uzakurikiraho we abantu bazumirwa bifate kumunwa kuko nirushanwa ry'Udushya gusa gusa

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. francis

    October 17, 2016 at 1:17 pm

    Umuyobozi ntacyemura ibibazo byabaturejye wenyine ahumwo uwo azafatanye nubuyozi mugukomeza guterimbere

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *