Muhanga: Sen. Rutaremara ngo ireme ry’uburezi mu mashuri yigenga riri kuzamuka – UMUSEKE

Muhanga: Sen. Rutaremara ngo ireme ry’uburezi mu mashuri yigenga riri kuzamuka

Mu muhango wo kwizihiza  isabukuru y’imyaka 10 ishuri ‘AHAZAZA Independent School’ rimaze ritanga ubumenyi mu Karere ka Muhanga, Senateri Tito Rutaremera yavuze ko muri iyi minsi amashuri yigenga ari gutanga uburezi bufite ireme bigatuma abantu bayayoboka ku bwinshi.

Hon Tito Rutaremara,Visi Meya Mukagatana F, Raina Luff, na Musenyeri Mbonyintege Simaragde

Hon Tito Rutaremara,Visi Meya Mukagatana F, Raina Luff, na Musenyeri Mbonyintege Simaragde

Muri uyu muhango, Senateri Tito Rutaremera yabanje kugaruka ku bantu ku giti cyabo bashingaga amashuri yigenga bagamije gushyira imbere inyungu zabo zishingiye ku mafaranga ugasanga biyibagiza ibikorwa byagirira akamaro abanyeshuri ndetse n’abarezi biga bakanigisha muri aya mashuri yigenga.

Hon Rutaremera yavuze ko aya makosa agenda ahinduka  mu bigo byigenga kuko usanga mu itangizwa ryayo, ababyeyi benshi baba bifuza kuba ariho bajyanya abana babo kuko ngo ayo mashuri atsindisha ku rugero rushimishije.

Senateri Tito wagarutse kuri iri shuri rinafasha bamwe mu baryigamo, yagize ati « Iri shuri ryigenga rifite umwihariko wundi wo kurihirira amashuri abana baturuka mu miryango itishoboye, kandi usanga ari igikorwa cy’ingenzi amashuri menshi atakunze kwitaho.»

Umuyobozi w’ishuri Ahazaza Independent School, Raina Luff avuga ko mu gutangiza iri  shuri hari bantu babanje kubaca intege bavuga ko iri shuri ntaho rizagera kuko babonaga nta mikoro ahagije babonaga ritangizanye.

Raina uvuga ko atacitse intege, avuga ko intego n’icyerekezo yari afite yumvaga agomba gufungura ishuri kandi rikagira uruhare mu burezi bw’umuryango mugari.

Ati « Mu bana 25 biga muri buri shuri, batanu muri bo ni twe tubishyurira amafaranga y’ishuri kandi twizera ko iyi gahunda izakomeza.»

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée avuga ko hari  igenzura bagenda bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga, akavuga ko bashyize imbere kugira inama abayobozi b’ibigo ku buryo iyo hari abatazikurikije ikigo gishobora gufungwa nubwo ntaho biragaragara.

Ishuri ryigenga ‘Ahazaza Independent School’ ryashinzwe mu mwaka wa 2006,  rifite irerero, ishuri ry’incuke n’imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye, Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bugiye gufungura indi myaka itatu y’amashuri yisumbuye.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b'ishuri AHAZAZA

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’ishuri AHAZAZA

Abanyeshuri bahiga bafashe umwanya batura indirimbo Umuyobozi w'ishuri AHAZAZA

Abanyeshuri bahiga bafashe umwanya batura indirimbo Umuyobozi w’ishuri AHAZAZA

Bamwe mu Bana biga mu ishuri AHAZAZA Independent School

Bamwe mu Bana biga mu ishuri AHAZAZA Independent School

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Likes(0)Dislikes(0)

3 Comments

  1. Nero

    November 14, 2016 at 2:11 pm

    Kuba Senateri Tito Rutaremera avuga ko "muri iyi minsi amashuri yigenga ari gutanga uburezi bufite ireme bigatuma abantu bayayoboka ku bwinshi", aho nawe arakabya.Ntabwo muri rusange amashuri yigenga yose ari gutanga uburezi bufite ireme. Iyo avuga ati "amwe mu mashuri yigenga arimo gutanga uburezi bufite ireme".

    Ni byo koko ko amwe mu mashuri yigenga atanga uburezi bufite ireme, ariko nanone ayo mashuri ntabwo ari uwariwe wese ushobora kuyoherezamo umwana we kuko usanga ahenze cyane.

    Ni byo hari abaoherezwa kwiga muri 9 YBE cyangwa 12 YBE bakanga kujyayo bagahitamo kwigira mu mashuri yigenga yigisha neza.

    Ikibazo cy'uburezi mu Rwanda ubu usanga giteye inkeke aho usanga uburezi busa naho bwaciwemo ibice. Biragutangaza nk'iyo ufashe amashuri ya Leta ukayacamo ibice bibiri amwe ukayita ngo ni amashuri ajayamo abana batsinze neza andi ukavuga ko ajyamo abana batsinze byoroheje cyangwa batsinze nabi. Noneho igisekeje kurushaho ni uko usanga amashuri yisumbuye amwe baita ngo Secondary School/Boarding school andi bakayiya Nine cyangwa Twelve noneho ukibaza izo za Nine cyangwa Twelve niba zo atari Sendary schools bikakuyobera. Rwose aho bigeze Leta yari ikwiye gukoresha Terminologie/Terminology imwe ku mashuri yose. Niba ari amashuri yisumbuye yose niyitwe amashuri yisumbuye nta kuvangura ngo amwe yitwe "Nine&Twelve" andi yitwe "Secondary Schools only/Boarding schools". Icyo kintu rwose gitera urujijo/confusion mu bantu.

    Ubu umuturage usigaye umubaza akakubwira ati njye umwana wanjye urangije Primaire yatsindiye kujya muri Secondaire, naho umwana w'umuturanyi wanjye nawe urangije Primaire we yatsindiye kujya muri Nine. Ibaze nawe!!!! Ibyo ni ibiki!!!

    Abana nabo ubwabo basigaye babyiratana, umwana witwa ngo yiga kuri Lycée Notre Dame de Citeaux, cyangwa kuri Lycee de Kigali, cyangwa kuri Saint André, akabwira umwana wiga kuri GS Sainte Famille ati shahu njyewe niga muri Secondaire wowe wiga muri Twelve. Ibaze nawe!!!!

    Leta yari ikwiye gufata umurongo umwe ku banyeshuri bose biga muri Secondaire ikabumvisha ko biga mu mashuri yisumbuye kandi ko ayo mashuri yose afite ububasha n'ubushobozi bumwe mu myigire no mu myigishirize. Ko ntawe ukwiye kumva ko we yiga mu ishuri ryisumbuye riruta ayandi.

    Na biriya byo gutanga imyanya mu mashuri hashingiwe ku manoa bagafata abahanga bose bakabarunda mu ishuri rimwe hanyuma bagafata n'abaswa bose bakabashyira mu rindi shuri byari bikwiye kuvaho. Ibyo bintu rwose birimo kwica uburezi. Nibajye bafata abana b'abahanga n'abaswa babavange babashyire mu ishuri rimwe noneho abana bafite intege nke bajye bakururwa na bagenzi babo bafite intege zo hejuru babazamure. Iyo umuswa umushyize ukwe arakomeza akaba umuswa cyane, ariko iyo umuswa umushyize iruhande rw'umwana w'umuhanga akora ashaka kuzamuka ngo nawe aringanira na mugenzi we w'umuhanga, kandi umuhanga nawe akora ku buryo afasha bagenzi be mu byo batumva neza. Ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga ibyo burabyemeza.

    Likes(6)Dislikes(1)
  2. albert

    November 14, 2016 at 3:13 pm

    @Nero we ujye ubeshya abadosoma. Tubwire igitabo kivuga iby'ubwo bushakashatsi bwakozwe n'abahanga bugaragaza ko kuvanga abaswa n'abahanga bitanga umusaruro kurusha kubigisha batandukanye. Ntitukitiranye ibyifuzo byacu n'ibyerekanywe n'ubushakashati.

    Likes(1)Dislikes(1)
  3. remi

    November 14, 2016 at 6:38 pm

    Rwose igitekerezo cyawe biragaraga ko ufite imyumvire mike ku burezi. Wenda bazamure irrmeo nuri 12ybe ariko wivuga koburafata umwana itazi kwamdika jzona rye unuhuze nuwoze neza ngo niho azabimenya. Uretse guruma yiheba akareka ishuri nta kindi waba umumariye. Ubina ahubwo iyo gahunda yakomezaga no muri kaminjza. Hakaba elite kumabuka kigera kubahatiriza.

    Likes(1)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *