Mugisha yizeye ko igihangano cye Gen Kabarebe azakishimira – UMUSEKE

Mugisha yizeye ko igihangano cye Gen Kabarebe azakishimira

MUGISHA Innocent ukunze kwitwa afande, ni umusore w’imyaka 20 ufite ubuhanga mu gushushanya. Avuga ko umunsi Gen Kabarebe yagejejweho igihangano cye azakishimira kuri we akazaba anakabije inzozi ze.

Iyi niyo foto ya Gen Kabarebe, Mugisha yakoze

Iyi niyo foto ya Gen Kabarebe, Mugisha yakoze

Uyu musore yize muri Ecole d’Art de Nyundo ryaje guhindurirwa izina rikitwa ‘School of Art and Music’. Yaharangirije muri  2015 ahita ajya gufata amahugurwa ‘training’ muri Kigali International Art College.

Akaba akora ubugeni bujyanye no gukora ibitabo by’inkuru cyangwa inkuru zishushanyije ‘Cartoons’. Mu mwaka wa 2014 yatsindiye amarushanwa yitwa UKWIBUKA ART COMPETITION nyuma yo gutsindira mu byiciro byose byari byashyizweho.

Muri urwo rugendo rwose, ngo yumvaga hari ifoto yifuza kuzakorera General James Kabarebe mu buryo bwo kwipima koko niba ibyo yize yabishyira mu bikorwa.

Yabwiye Umuseke ko ubugeni aribwo akora nk’ubuzima bwa buri munsi. Akaba yarahisemo kwihagira umurimo akabyaza umusaruro impano ye anafasha abandi mu buryo butandukanye.

Imbogamizi afite kugeza ubu, ngo ni uko abantu batari bumva uburemere bwakazi abageni bakora. Ikindi ni uko ntagishoro gihagije bafite kandi ibyo bakora ari ingira kamaro ku gihugu.

Mugisha Innocent yishimira aho maze kugera kuko ubu ari umwe mu rubyiruko rwihangiye umurimo ndetse n’ibikorwa bye bikaba bishimisha ababibona.

Ku rundi ruhande abona ‘Ubugeni’ mu Rwanda bugifite ikibazo gikomeye cyo kuba bakora ibikorwa bitandukanye ariko ntibigere ku isoko mpuzamahanga.

Akaba asaba abanyarwanda kubashyigikira ku byo bakora uretse no kuba inyugu zabo ahubwo ari iz’abanyarwanda n’urubyiruko ruto rw’ejo hazaza.

Aba afite ifoto ku ruhande areberaho iyo arimo gushushanya

Aba afite ifoto ku ruhande areberaho iyo arimo gushushanya

Abanza gushushanyisha ikaramu y'igiti 'Crayon'

Abanza gushushanyisha ikaramu y’igiti ‘Crayon’

Mugisha Innocent yizeye neza ko iki gihangano cye nikigera kuri Gen Kabarebe azakishimira

Mugisha Innocent yizeye neza ko iki gihangano cye nikigera kuri Gen Kabarebe azakishimira

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Likes(8)Dislikes(0)

12 Comments

  1. gusubiza

    November 8, 2016 at 9:53 am

    urabizi pe. courage kabisa

    Likes(2)Dislikes(2)
  2. Starfish

    November 8, 2016 at 10:38 am

    The guy is good.

    Likes(1)Dislikes(0)
  3. Nangahabyara

    November 8, 2016 at 10:39 am

    Uyu mupeti arafise akazoza kbsa! Ariko n'ubwo ntari umunyabugeni, hari aho nabonye yibeshye! Ku zuru ntiyahakoze nk'uko hameze kw'ifoto ikindi kandi yamuhaye amatama manini cyane comparativement n'ifoto ibindi ni ok keep it up

    Likes(1)Dislikes(0)
    • Mugisha afande

      November 8, 2016 at 1:59 pm

      Ubiryo bamfotoye nibyo byatumye bitagaragara neza.uzansure kuri face book(#Mugisha_afande) uzabona nibindi byiza

      Likes(1)Dislikes(0)
  4. pat

    November 8, 2016 at 2:06 pm

    Uku niko bikorwa vraiment Mugisha courage!

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Ramadhan impessa

    November 8, 2016 at 2:50 pm

    kbsa turabashimira ikinyamakuru Umuseke mukuzamura impano zurubyiruko courage kur Afande urabizi Imana izagufashe Gen.abone iki gihangano cyawe congz

    Likes(0)Dislikes(1)
  6. Ramason

    November 8, 2016 at 3:48 pm

    Congz kabisa urwanda rufite abana bafite impano ariko uyumwana ndamwemeye kabisa.
    Imana izamufashe Afande ifoto izamugereho gusa arabizi

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. karamaga solange

    November 8, 2016 at 11:50 pm

    congz to u Afande nukuri urabishoboye pe keep it up ma bro!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. Bertin

    November 9, 2016 at 1:41 am

    Afande, saluti.....
    Umusa urabizi njye ndakwemera kuva s1 rwose.... Wemeraga Gen.kabarebe gusa nizeye ko iyo mpano izamugeraho kdi bikakugirira akamaro.... Yes you can... Keep it up tukuri inyuma bro

    Likes(2)Dislikes(0)
  9. Mutama

    November 9, 2016 at 6:16 am

    Ubushize se ntimwatwerekaga umukobwa wiga muri iryo shule ryo ku Nyundo washushanyije Janet Kagame ! None ikibazo njye nibaza, aba bana babigisha gushushanya abayobozi gusa nta kindi ?

    Ni byiza kurera abana bagakura biyumvamo confidence ko ubuzima bwabo butagengwa n'abanyapolitiki kuko bahora bahindagurika kimwe na politiki zabo. Uyu mwana ni iki kimubwira ko Kabarebe adashobora guhinduka ikigarasha ejo, ese bigenze gutyo, iyi foto yakongera akayishushanya ? Ni ngombwa kwiyumvamo icyizere kabisa.

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Patrick

    November 9, 2016 at 9:16 pm

    Eheee ndabona ukaze pe, gusa komereza aho bro

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Rugira

    November 9, 2016 at 11:29 pm

    Uyu mwana ni umuhanga afite impano ikomeye rwose!Kiriya gihangano cye kirasa cyane n'ifoto ya Afande Kabarebe rwose sinshidikanya ko azagishima akanamuha akantu gafatika!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *