Mugabe ati “hari abo mu ishyaka ryanjye bashaka ko mpfa, hari n’abagerageza kundoga” – UMUSEKE

Mugabe ati “hari abo mu ishyaka ryanjye bashaka ko mpfa, hari n’abagerageza kundoga”

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe w’imyaka 92 muri week end yavuze noneho ku kuba yajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Gusa ati “ariko niba nanakijyamo nibareke nkijyemo neza.”

Robert Mugabe ababajwe n'abadashaka ko yigira muzabukuru neza

Robert Mugabe ababajwe n’abadashaka ko yigira muzabukuru neza

Yabibwiraga abandi ba ‘sekombata’ hafi 400 baharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe hamwe na we bo ubu bari kuruhuka kubera izabukuru nk’uko bivugwa na Reuters.

Mugabe yanenze bamwe mu baba mu ishyaka rye rya Zanu-PF ngo bahora bamwifuriza urupfu ndetse ngo bakagerageza kumuroga kugira ngo apfe bamusimbure.

Muri Zimbabwe hari intambara bucece y’abantu benshi bashaka kuzasimbura uyu mukambwe babona nk’uri mu bihe bya nyuma.

Gusa si ubwa mbere Mugabe avuze kubyo kuva ku butegetsi kuko mu 2006 yari yatangaje ko mu 2008 atari bwiyamamaze mu matora yahabaye, gusa yariyamamaje cyane ndetse atsinda mu buryo bw’impaka zikomeye.

Ntawe uzi igihe uyu mukambwe azavura ku butegetsi kuko muri iyi week end inama rusange ya Zanu-PF yateranye yashyigikiye ko Mugabe azarihagararira mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2018. Azaba ageze ku myaka 94 y’amavuko.

Mu kwezi gutaha nibwo iri shyaka rizemeza burundu ko uyu musaza azarihagararira mu matora.

UMUSEKE.RW

Likes(1)Dislikes(0)

4 Comments

  1. Thacien

    November 21, 2016 at 5:41 pm

    Ariko se mwiyemeje gutera ikirege mucy'abongereza mutesha agaciro aba perezida banyu? Mugabe mumuvugaho ubusutwa abazungu baba banditse, mwagiye mwikorera inkiru mwishakiye cg mukabyihorera?
    Ubu mwabuze ifoto nzima ya Mugabe mushyiraho? Dore ko amafoto nayo tuyavana ku bazugu bashyira ho ibyo bashatse kutwumvisha. Mugabe muge mu mwubaha nkuko mwubaha uwacu kuko ari mu twari nke zacu abanyafurika.

    Likes(5)Dislikes(2)
  2. pat

    November 21, 2016 at 6:24 pm

    @Thacien umuntu ufata igihugu se nkakarima ke yigengaho uramushyigikira mubiki?
    aradindiza iterambere rya Zimbabwe gusa,uzi abahanga zimbabwe yibitseho kandi bashoboye.

    Likes(0)Dislikes(2)
    • Simba Jean

      November 22, 2016 at 4:03 am

      @ Pat,
      Yebaaa, naba na Mugabe. Zimbabwe barigaragabya bakamwamagana kandi bagataha amahoro. Hazagire ikinisha kwigaragabya cyangwa avuge ibyo ubuyobozi butifuza aha iwacu turebe uko biramugendekera. Umusza Mugabe mumuduhe amahoro.

      Likes(3)Dislikes(0)
  3. akarabo

    November 22, 2016 at 7:54 am

    arashaje nagende aryame aruhuke

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *