Maj Dr Rugomwa wari kuburana mu mizi ngo ntiyiteguye kuburana – UMUSEKE

Maj Dr Rugomwa wari kuburana mu mizi ngo ntiyiteguye kuburana

*Maj Dr Rugomwa ashinjwa kwica umwana abanje kumukubita bikomeye
*Umuvandimwe we, Nsanzimfura Mamerito ngo ararwaye, ntiyitabye

Nyamirambo – Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana w’umuhungu wo mu baturanyi be mu murenge wa Kanombe amukubise, kuri uyu wa 09 Ugushyingo yagombaga kuburana mu mizi kuri iki cyaha mu rukiko rwa gisirikare, ariko yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kuko ikirego cy’abaregera indishyi z’akababaro yagishyikirijwe ku munsi w’ejo.

Ubushize, Maj Dr Rugomwa yireguye ko yagungaguranye n'uwo musore w'imyaka 18 wari waje kumwiba. Photo © Martin Niyonkuru/Umuseke

Ubushize, Maj Dr Rugomwa yireguye ko yagungaguranye n’uwo musore w’imyaka 18 wari waje kumwiba. Photo © Martin Niyonkuru/Umuseke

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu kwezi kwa cyenda, Maj Dr Rugomwa Aimable yari yahakanye icyaha cyo kwica avuga ko yafashe umujura bakarwana. Gusa Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Nyuma gato, ababyeyi b’uyu mwana Theogene Mbarushimana wishwe basabye ko bahabwa ubutabera. 

Uyu munsi, Maj Dr Rugomwa umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe, yagaragaye mu rukiko atunganiwe.

Yabajijwe niba yiteguye kuburana mu mizi, asubiza agira ati “ntabwo niteguye kuburana kuko inyandiko y’abaregera indishyi z’akababaro yangezeho ejo. Jye n’umwunganizi tukinyuzamo amaso. “

Abajijwe igihe akeneye kugira ngo asesengure iki kirego, yavuze ko akeneye ukwezi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ukwezi ari kwinshi kuko inyandiko y’iki kirego itarengeje impapuro eshanu, gusa buvuga ko itariki yakwimurirwaho iburanisha byaturuka mu bushishozi bw’urukiko.

Me Jean Felix Rudakemwa wunganira abaregera indishyi z’akababaro bose ntiyigeze anyuranya n’Ubushinjacyaha, avuga ko ubushishozi bw’abacamanza ari bwo bwavamo igihe uru rubanza ruzasubukirirwa

Umuvandimwe we Nsanzimfura Mamerto baregwa hamwe gufatanya ubwicanyi, ntiyagaragaye mu cyumba cy’iburanisha, Maj abajijwe aho ari,  avuga ko amaze igihe arwaye.

Maj Dr Rugomwa wagaragaraga adafite umususu yavuze ko uku kwezi yasabaga yaraye abiganiriyeho n’umwunganira mu mategeko nubwo batari bazanye uyu munsi.

Umucamanza, amubajije niba kuwa 20 Ukuboza yazaba yiteguye, yavuze ko nta kibazo.

Abaregera indishyi bari bitabiriye kuko mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi bigaragara ko ari abo mu muryango w’umwana wishwe akubiswe

Urubanza rwahise rwimurwa ku italiki 20 Ukuboza 2016.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

14 Comments

  1. Ephrem

    November 9, 2016 at 11:14 am

    Ariko na n'ubu muracyamubaza iki ko yavuze ko atishe? nk'urukiko mukwiye gukora alas mushinzwe

    Likes(2)Dislikes(4)
    • Nicole

      November 9, 2016 at 4:51 pm

      Ibaze kurira noheli nubu Nani muri gereza koma musosi wandagara✔👌 amaraso yuriya muziranenge azaguhame. Abari bukande unlike nabicanyi nkawe. Murakoze

      Likes(14)Dislikes(8)
      • Keza

        November 9, 2016 at 5:20 pm

        Umgabombwa aseka imbohe!

        Likes(3)Dislikes(6)
      • NYIRIMIGABO

        November 10, 2016 at 2:19 am

        ABARI BUKANDE BYOSE BO BAMEZE BATE???

        Likes(0)Dislikes(0)
  2. kaka

    November 9, 2016 at 2:55 pm

    haruburana n'amaraso se ba bro ??iyo uyakoze ntukaraba ngo akuveho ni meza akiri muri nyirayo ariko iyo uyamunyaze aba umwanda udakarabwa kd ni icyasha ku muryango wawe so emera usabe imbabazi kd uzabarirwa wenda uhannwe ariko umutima ukeye...

    Likes(13)Dislikes(0)
    • Rutishereka

      November 11, 2016 at 9:05 am

      Ntibyumvikana ukuntu umuntu wamennye amaraso yinzirakane ariwe uhitamo igihe azaburanira, ko numva ngo mufite amagereza abayarimo baboreyemo nibo bakoze ibyaha biremereye kurusha uyu mwicanyi wumushinyaguzi ? Harya iri niryo terambere tubwirwa ? Ese His Excellence ntacyo arabivugaho kandi ariwe mukuru wikirenga wa RDF ? Uyu musilikari akwiye mbere na mbere kwamburwa amapeti ubundi agashikirizwa inkiko naho ubundi ntaho tugana ? Ese avuga ko yahoye iki umwana wimyaka 19 ? YARI YABUZE ABANTU YICA ? Yagiye muri South Soudan ko ariho hari imirwano ! Ibi mbyita gushinyagurira ababyeyi buyu mwana ,ndetse na incompetence yubucamanza bwigihugu cyacu cyu Rwanda . Major azica uko ashaka kandi ntabwo azahanwa Ayibambe !!!!!!!

      Likes(0)Dislikes(0)
  3. joaan

    November 9, 2016 at 3:11 pm

    @kaka

    nice idea

    Likes(4)Dislikes(0)
  4. kagabo innoccent

    November 9, 2016 at 4:41 pm

    ntawamenya uko bizaba mube muretse guca imanza kuko umucamanza niwe ureberahose icyarimwe

    Likes(3)Dislikes(8)
  5. Codagy Cecilia

    November 9, 2016 at 7:04 pm

    Umucamanza se arebera hose icyarimwe yabay'Imana? Iyaba mwari mubizi.....

    Likes(2)Dislikes(0)
  6. Gahinda

    November 9, 2016 at 7:08 pm

    Narinziko bamwambuye niriya myendaya gisilikare arigusebya.

    Likes(3)Dislikes(0)
  7. Rugira

    November 9, 2016 at 11:18 pm

    Uyu mwicanyi akanirwe urumukwiriye areke gutera isesemi abantu yivugisha amagambure hejuru y<amaraso y'umuziranenge yamennye! Nta soni!

    Likes(1)Dislikes(0)
  8. MATESO JEAN

    November 10, 2016 at 7:49 am

    MMMM ALIKO UYU MUGABO AIMABLE NTABWO MUZI YIGA MULI UNIVERSITE Y'URWANDA MULI FACULTE YA MEDECINE I RUHANDE ABA AHITWA HOME YA KIZA? MUNYIBUBUTSE

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. kaka

    November 10, 2016 at 11:51 am

    Uwo mumukatire ntakomeze kuruka aho kandi yarishumuntu dore ko kireba nikicanyi ruharwa neza neza

    Likes(1)Dislikes(0)
  10. Mutesi

    November 10, 2016 at 7:10 pm

    Ibi ni bya bindi bajya bavuga ko ireme ry'uburezi mu Rwanda ari ikibazo koko, ubu se Uba ngo Doctor ndetse w'umuganga,ukaba Officier, etc... n'aho wanyuze hose, n'ibyo wanyuzemo byose ukaba wakubita umwana wo mu Secondary,atakurwanya ukarinda umumaramo umwuka ngo uri muganga urengera ubuzima bw'abantu !!!!???Ngo uri ingabo ishinzwe kurinda abaturage ukica ingimbi ya secondary koko!!!! ibi ni igisebo kuri benshi kabisaaaaa!!!!!! Wapi ntawe ukwiye kwiyumva mo icyo ari cyo cyose ngo ya kwica akakuriha wapi wapi!!! N'abandi baba biyumva batyo Please please stop it.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *