Liliane Mbabazi uvuga neza Ikinyarwanda yaririmbiye abari mu gitaramo cye – UMUSEKE

Liliane Mbabazi uvuga neza Ikinyarwanda yaririmbiye abari mu gitaramo cye

Kuri uyu wa gatanu mu ijoro ryakeye umuhanzikazi wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda yaraye ataramiye Abanyarwanda mu gitaramo kiswe “Jazz Juction” cyabereye muri Serena Hotel, imbaga y’abantu yatunguwe n’uko Mbabazi yaje akavuga Ikinyarwanda cy’umwimerere yerekana umubyeyi we.

Liliane Mbabazi yashimishije abari aho

Liliane Mbabazi yashimishije abari aho

Mbere y’uko Mbabazi yinjira ngo aririmbe, incurango y’umwimerere ya Neptunez Band, yari yabanje kunyura abari mu gitaramo.

Mu Kinyarwanda, Mbabazi akigera ku rubyiniro ati “Muraho, nishimye kuba ndi hano. Nitwa  Lilian Mbabazi…”

Igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko, maze Liliane n’ijwi ry’umwimerere aririmba mu Kinyarwanda.

Indirmbo Lilian Mbabazi yaririmbanye na Kitoko yitwa ‘Yegwe weka’ kubera uburyo yamamaye mu Rwanda yashimishije cyane abari aho bikirizaga uyu muhanzikazi.

Liliane Mbabazi ageze ku ku gitero cya Kitoko kiri mu Kinyarwanda, ntiyatinyaga kuharirimba kandi adategwa.

Mbabazi yaje guhagurutsa umubyeyi we amubwira ko amukunda.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi  imyanya yose yo kwicaramo yari yarangiye byasabaga ko abaza nyuma bahagarara kuko ntaho kwicara hari hahari.

Baravuza ikondera ukumva biryoheye amatwi

Baravuza ikondera ukumva biryoheye amatwi

Dr. Agnes Binagwaho na we yari yitabiriye iki gitaramo

Dr. Agnes Binagwaho na we yari yitabiriye iki gitaramo

Liliane Mbabazi mu ikanzu ndende ijyera ku birenge aha yafashijwe n'itsinda rya Neptunez Band

Liliane Mbabazi mu ikanzu ndende ijyera ku birenge aha yafashijwe n’itsinda rya Neptunez Band

Ikondera rye ararihuhamo ukumva ntiyava ku rubyiniro

Ikondera rye ararihuhamo ukumva ntiyava ku rubyiniro

Abantu benshi baje muri iki gitaramo

Abantu benshi baje muri iki gitaramo

Liliane yasuhuje abari aho mu Kinyarwanda cyiza maze ahasigaye arabataramira

Liliane yasuhuje abari aho mu Kinyarwanda cyiza maze ahasigaye arabataramira

Umusaza yerekanye ko gucuranga abifitemo uburambe

Umusaza yerekanye ko gucuranga abifitemo uburambe

Aha yahogozaga mu ndirimbo yakoranye na Kitoko aho kuririmba mu Kinyarwanda yahirirmbiraga

Aha yahogozaga mu ndirimbo yakoranye na Kitoko aho kuririmba mu Kinyarwanda yahirirmbiraga

Uretse kuba uyu mukobwa amurika ubwiza akomora mu Rwanda no kuririmba arabizi kandi yabyerekanye

Uretse kuba uyu mukobwa amurika ubwiza akomora mu Rwanda no kuririmba arabizi kandi yabyerekanye

Aba na bo babanje gushyushya urubyiniro

Aba na bo babanje gushyushya urubyiniro

Bumva umuziki banica akanyota iki gitaramo cyari acy'abasirimu

Bumva umuziki banica akanyota iki gitaramo cyari acy’abasirimu

Abantu bari benshi uwakererewe yakurikiranye igitaramo ahagaze

Abantu bari benshi uwakererewe yakurikiranye igitaramo ahagaze

Abahimbawe byagezeho barahaguruka bakajya bikiriza Mbabazi

Abahimbawe byagezeho barahaguruka bakajya bikiriza Mbabazi

Mbabazi Liliane ati "Nanjye ndi Umunyarwanda"

Mbabazi Liliane ati “Nanjye ndi Umunyarwanda”

Yungamo ati "Nshimishijwe no kuririmbira Abanyarwanda"

Yungamo ati “Nshimishijwe no kuririmbira Abanyarwanda”

Uyu musaza ajyanisha amanota n'injyana

Uyu musaza ajyanisha amanota n’injyana

AMAFOTO @MUGUNGA Evode/UMUSEKE

Evode MUGUNGA 
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *