Kugira amafaranga menshi ntibihagije ngo ukore umuziki-Umutare Gaby – UMUSEKE

Kugira amafaranga menshi ntibihagije ngo ukore umuziki-Umutare Gaby

Mu bikorwa byinshi umuntu akora bisaba ubushobozi ku girango bigende neza. Umutare Gaby we abona muri muzika kugira amafaranga bidahagije ahubwo ngo ishingiro rya byose bisaba kuba ufite n’impano yo guhanga.

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda

Umutare Gaby ni umuhanzi umaze kugaragaza ko ibyo akora adashakisha ahubwo impano ye imurimo kandi mu byo akora adahuzagurika ahubwo abizi neza. Ibi bigaterwa n’izina amaze kugira mu muziki kubera indirimbo akora zikunzwe.

Ijwi rye ry’umwimerere akunda gukoresha mu kuririmba, riri mu byamufashije gukundwa no kumenyekana cyane hirya no hino bituma akomeza kwigarurira abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Kuri we ngo mu bijyanye n’ubuhanzi niyo waba ufite amafaranga menshi y’umurengera ariko ntampano ufite byakugora gutera imbere.

Yambwiye Umuseke ko ushobora kuza ugakora ibyo bihangano byawe. Ariko byagorana kuba byarenga umutaru. Kuko ubusanzwe impano iza ku mwanya wa mbere noneho amafaranga akazi ubufasha.

Ati “Mu buhanzi impano niyo iza imbere. Amafaranga yo aza ayiherekeje akaza aje kuyunganira kugirango ubashe kuyimenyekanisha. Uramutse witwaje ubutunzi bwonyine ntampano ukajya guhanga ntacyo usarura kitari igihombo no gupfusha igihe cyawe ubusa”.

Yunzemo avuga ko utakwicara ngo uvuge ko ufite impano mu buryo nkubwo. Ugomba gushaka aho uyigaragariza noneho abandi nabo bayikubonamo ukabona aho uhera ukomeza guhanga.

Mu minsi ishize nibwo yashyize ahanze amashusho y’indirimbo ye yitwa ‘NTAWUNDI’. Iyo ndirimbo ikaba iri mu ndirimbo zirimo kurebwa cyane ku rubuga rwa youtube mu ndiirmbo z’abahanzi nyarwanda.

Uretse iyo y’amashusho, akaba yaranashyize hanze indi nshya ikoze mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ yise ‘True Love’ anavuga ko ari nkuru mpamo.

Nsanzimana Chritopher

UMUSEKE.RW

Likes(2)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *