Ku bitaro bya Kibuye nta mazi kuko Abashinwa baciye impombo ntibazisane – UMUSEKE

Ku bitaro bya Kibuye nta mazi kuko Abashinwa baciye impombo ntibazisane

Mu gukora umuhanda Karongi – Nyamasheke  – Rusizi kompanyi y’abashinwa yawukoze hari ibikorwa remezo yangije bimwe irabisana ibindi ntiyabisana. Amatiyo (tuyau) ajyana amazi ku bitaro bya Kibuye yaciwe muri uwo murimo ariko ntibayasana byatumye amazi aba macye mu bitaro kugeza ubu.

Ku bitaro bya Kibuye hari ikibazo cy'amazi macye kubera amatuyau baciye bubaka uyu muhanda ntasanwe

Ku bitaro bya Kibuye hari ikibazo cy’amazi macye kubera amatuyau baciye bubaka uyu muhanda ntasanwe

Umwe mu bashinwa bakuriye abandi bubatse uyu muhanda witwa Mr Ji yabwiye Umuseke ko batari bazi icyo kibazo.

Ati “twararangije kubaka uriya muhanda, icyo kibazo ntitwari tukizi turohereza  abantu bo kubireba.”

Gusa Mukwega Jonas umukozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi  WASAC avuga ko yabimenyesheje inzego zose zibishinzwe harimo no kwandikira  abashinwa inshuro irenze imwe.

Mu bitaro ho bakaba bafite ikibazo cy’amazi macye n’impungenge z’indwara zava ku kubura amazi meza ahagije.

Hashize amezi atatu iyi tuyau idasanwa

Hashize amezi atatu iyi tuyau idasanwa

Byatumye mu bitaro haba ikibazo cy'amazi meza

Byatumye mu bitaro haba ikibazo cy’amazi meza

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

Likes(0)Dislikes(0)

1 Comment

  1. stev

    November 14, 2016 at 7:50 pm

    Leta yu Rwanda turayemera iraza kubikemura. Mwakoze kugaragaza icyo kibazo

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *