Knowless ari bugufi kwibaruka umukobwa – UMUSEKE

Knowless ari bugufi kwibaruka umukobwa

Abicishije kuri Instagram, umuhanzi Butera Knowless yatangaje ko urugo rwe na Clement Ishimwe, nawe utunganya akanacuranga muzika, bategereje umwana w’umukobwa.

Inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo mu gihe habura igihe gito ngo abyare

Inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo mu gihe habura igihe gito ngo abyare

Hari amafoto yagaragaye Knowless ari kumwe n’inshuti ze agaragaza ko inda ari imvutsi.

Byasaga n’ibirori bikorwa muri iki gihe aho inshuti z’umugore zimusura mbere gato yo kubyara zikamushyigikira zikamutera akanyabugabo.

Ubu hashize amezi atatu arengaho gato uyu muhanzi akoze ubukwe bwabereye i Nyamata bukagarukwaho cyane n’abakunzi ba muzika n’imyidagaduro.

Nyuma y’ubukwe bwe yagaragaye gacye mu bikorwa bya muzika, yongeye kuririmba nyuma gato y’ubukwe bwe mu birori by’isozwa ry’imikino ya gisikare kuri Stade Amahoro i Remera hagati mu kwa munani uyu mwaka, kuva ubwo ntiyakunze kongera kuboneka mu bijyanye na muzika.

Ubu yatangaje ko abategereje umwana w’umukobwa.

Knowless n'inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo

Knowless n’inshuti ze zaje kumutera akanyabugabo

Aline Gahongayire na Knowless

Aline Gahongayire na Knowless

Ngo ni umukobwa bategereje

Ngo ni umukobwa bategereje

UMUSEKE.RW

Likes(5)Dislikes(0)

13 Comments

  1. Aluta

    November 13, 2016 at 5:01 pm

    Uyu mukobwa ntiyahakanaga ko atwite ra!?
    Iminsi byose ngo irabivura

    Likes(3)Dislikes(0)
    • Musinguzi

      November 14, 2016 at 8:08 am

      Kabisa! Ariko se umwana uvukira ku binyoma nk'ibi ubu bazirikana ko amakuru asigaye abikwa ku buryo bworoshye. Uyu mwana namenya ko yavutse nyuma y'amaze make ababyeyi basezeranye, akamenya ko nyina yihakanye ko amutwite, mu mitekerereze ye bizamukomeretsa. Wenda icyo nacyo iminsi izakivura ariko ni ubupfapfa bw'ababyeyi be buzaba bubimuteye, iyo yishimira ko yasamye se yari kuba iki?

      Likes(4)Dislikes(2)
      • Kuru

        November 14, 2016 at 12:31 pm

        bikurebaho iki wowe kweli abyemera atabyemera ..abantu mwabaye mute ?

        Likes(0)Dislikes(1)
        • Claver

          November 14, 2016 at 8:30 pm

          Yabaye ugutandukanye nawe uvuga ko umuntu azakora ibidakwiye ngo dutuze kuko bitatureba! Twamaganye abasambanyi batirengera ingaruka zabwo. Nshyigikiye Musinguzi.

          Likes(1)Dislikes(0)
  2. amin

    November 13, 2016 at 10:43 pm

    ntanubwo warukwiye kubirata nkawe wakagombye kubera abandi ikitegererezo none ubyaye mumezi atatu gusa ushyingiwe ubwose tubigushimire????!!!!hababaje izonkumi zikugaragiye nizikwigana ababyeyi murabemaso

    Likes(2)Dislikes(1)
    • jeska

      November 14, 2016 at 2:16 pm

      ariko ibyo niki urimo??? ikibazo kirihe koko,?/

      Likes(0)Dislikes(0)
  3. God

    November 14, 2016 at 8:20 am

    Bahindura mpysi umusazi!!!! Ese ubundi agarutse hano ate? Jye ndiwe namenya ibyanye nkuko ubukwe nirukanye abanyu ngo batamvumba. Agasambo!!!! Ahatarumwaga urukwavu.....

    Likes(1)Dislikes(0)
  4. kankindi

    November 14, 2016 at 10:31 am

    Ngo "it's a girl"? , Ico congereza kiravurwa ku muntu?😂

    Likes(0)Dislikes(1)
    • Aanrza

      November 14, 2016 at 3:42 pm

      Bishobora gukoreshwa kumwana ariko mugihe bataramenya igitsina cye, aha rero kuva bamenye Ko ari umukobwa nyuma it igakoreshwa naba mbeshye, urugero : Mary is pregnant? Is it a boy or a girl ? Ndumva ibi bikoreshwa ,Merci

      Likes(0)Dislikes(0)
  5. kankindi

    November 14, 2016 at 10:34 am

    Ngo "it's a girl"? , Ico congereza kiravurwa ku muntu? mumfashe gutahura

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. betty

    November 14, 2016 at 2:32 pm

    Ariko abanyarwanda mwabaye mute kuki mutungwa namagambo koko rata nyagasani akorohereze kandi akube hafi lv u

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. Umufasha

    November 15, 2016 at 10:10 am

    Hhhhhhhh,erega iyuhaye abantu amakuru comments ntizibura,ubukwe se ntibavuuuuze,bugataha bukanagenda neza,nuriya mwana azavuka kdi akure neza.ibyibinyoma se ko tutari Imana ngo tumucire urubanza,wenda yamaze no kuyisaba imbabazi

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. mido

    November 18, 2016 at 7:15 am

    muzi gufata umwanya muvuga ibitabafitiye umumaro bene izo nzangano nimbi uyu mwana mumushakaho iki

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *