Kigali: Kajugujugu ya gisirikare yakoze Impanuka – UMUSEKE

Kigali: Kajugujugu ya gisirikare yakoze Impanuka

Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa kajugujugu yakoze impanuka muri iki gitondo mu gishanga cyo mu murenge wa Rusororo Akagali ka Kabuga ya mbere, mu mudugudu wa Kalisimbi. Iyi mpanuka ntibiramenyakana icyayiteye, nta muntu yahitanye muri bane bari mu ndege.

Abaturage ngo bikanze cyane babonye iyi ndege igwa hano

Abaturage ngo bikanze cyane babonye iyi ndege igwa hano

Umunyamakuru w’Umuseke uriyo yemeza ko iyi ndege yaguye mu gishanga ikaba yaguye mu buryo imeze nk’uko zisanzwe zigwa nubwo itaguye ahabugenewe.

Abaturage batuye hafi hano, aho bakunze kwita Kandahari, babwiye Umuseke ko bagize kwikanga cyane babonye iyi ndege iguye mu gishanga ariko basanze nta muntu yahitanye.

Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabwiye Umuseke ati “ icyateye iyi mpanuka ntiturakimenya turacyakurikirana… iperereza ryatangiye. Nta muntu wapfuye, abari bayirimo bavuyemo amahoro uretse umwe wakomeretse gato.”

Muri iyi ndege harimo abantu bane, bose ngo ni bazima. Kugeza ubu birakekwa ko byaba ari ikibazo cya tekiniki y’indege n’ubwo ngo iperereza rikomeje.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko impanuka nk’iyi ari ubwa mbere ibayeho ku ndege z’ingabo. Akavuga ko abanyarwanda bamenya ko nta gikuba cyacitse kuko ari impanuka nto.

Lt Col Rene Ngendahimana avuga ko iyi ndege yari iri mu kazi bisanzwe k’umutekano.

Abasirikare benshi ndetse n’umugaba w’ingabo bahise bagera aho iyi mpanuka yabereye. Ahariho hakorwa ibikorwa bigendanye no kuyihavana.

Aho iyi ndege yaguye mu gishanga

Aho iyi ndege yaguye mu gishanga

Abari bayirimo ntacyo babaye uretse umwe wakomeretse byoroheje cyane

Abari bayirimo ntacyo babaye uretse umwe wakomeretse byoroheje cyane

Iyi ndege ngo yari mu kazi gasanzwe

Iyi ndege ngo yari mu kazi gasanzwe

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Daddy Sadiki RUBANGURA & Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

25 Comments

  1. ggggGG

    October 27, 2016 at 10:32 am

    IMANA ISHIMWE KO ABASIRIKARI BACU ARI BAZIMA. Naho indege yo, tuzayikora yongere iguruke,ni byanga kandi tuzagura indi ; Ibintu byo birashakwa, ariko umuntu ntacyo wamugura. Pole sana.

    Likes(1)Dislikes(0)
    • Kembaizo

      October 27, 2016 at 11:18 am

      Haaaaah!!!! Bayihanuye buriya tu!!

      Likes(0)Dislikes(0)
      • gatesi

        October 27, 2016 at 2:27 pm

        ariko abantu mwabaye iki????? bande bayihanuyeee

        Likes(0)Dislikes(0)
      • Sheja

        October 27, 2016 at 4:18 pm

        Hahhahahaha inyangarwanda mwabaye mute? ntawaihanuye rwose niba aribyo wifuza

        Likes(0)Dislikes(0)
      • K

        October 27, 2016 at 4:50 pm

        OYA!
        AHUBWO SE HARI BREAK DOWN Y'INDEGE TUGIRA???

        Likes(0)Dislikes(0)
      • sogokuru

        October 28, 2016 at 10:25 am

        Kembaizo uzifatire izina rya BANGAMWABO,Bigaragar ko ariyo mazina y'iwanyu.

        Likes(0)Dislikes(0)
    • NSANZUMUHIRE Theoneste

      October 30, 2016 at 12:06 pm

      NI UKURI NANJYE NISHIMIYE KO NTAMUNTU YAHITANYE.MU MUCO WACU WO KWIGIRA TUZAFATANYA KUGURA INDI!

      Likes(0)Dislikes(0)
  2. Rachel

    October 27, 2016 at 10:38 am

    yoooooo imana ishimwe kuko ntawuhatakarije ubuzima.

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. jean

    October 27, 2016 at 11:14 am

    Imana ishimwe, erega abasilikale bacu barasenga, ubundi indege ikoze accident ni nki gipulizo bamenye. Ariko kubera kwemera Jesus no gusenga, ibidashoboka biba ibisanzwe kugirango nabatemera nabo bakanuzwe, basi bemere ibyabaye. Pole kdi mushimire Imana abari bayirimwo, buriya umunsi wabo si uyu kandi baracyafite ibyo Imana yababwiye batararangiza. Ibongereye ubuzima nababwira iki.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • UKURI

      October 27, 2016 at 11:23 am

      Imana ishimwe kuba yarinze aba pilotes bari bayirimo ntihagire uhasiga ubuzima. Nabo bakomeze bayihe icyubahiro kandi bayishimira.

      Likes(0)Dislikes(0)
    • sogokuru

      October 28, 2016 at 10:21 am

      jean namwe nti mugakabye gupfa ntaho bihuriye na yesu,intungane irapfa,uwizera imana arapfa,uyikunda agapfa,uyisenga agapfa.
      wakwanga gusenga ugapfa,uyigomekaho ugapfa, utayemera ugapfa,urayanga ugapfa, ntaco yesu yakora kurupfu.uko wa kwizera kose uzapfa, ntabwo wa kwizera yesu kurenza abigishwa be bamwitangiye ariko igihe cyarageze bose barapfa.
      igihe cy'umuntu kwitaba iyamuremye cyageze yesu ntiyakongeraho umunota cg ngo uwugabanye.
      UKO TURIRIMBA YESU IYABA ARIKO TWAKORAGA IBYO YASIZE ATWIGISHIJE,ISI IBA IMEZE NKA PARADIZO,NTAMFUBYI IBA IBURARA,NTA MUPFAKAZI UBA AGANYA,NTA MUNYANTEGE NKE UBA YAMBURWA UTWE, NTA MUTURANYI UBA ABURARA MUGENZIWE AMENA IBIRYO MURI PUBELE.
      KW'IZINA RYA YESU TUZAYIHINDURE KU BIKORWA BYA YESU.

      Likes(0)Dislikes(0)
  4. Inzobere

    October 27, 2016 at 11:20 am

    Imana ishimwe cyane ko ntawahatakarije ubuzima.RDF ndabakunda mpra mbifuriza ibyiza gusa!

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. mahoro jack

    October 27, 2016 at 11:22 am

    Aho ntiyaba yari itwawe n'abari kwimenyereza umwuga bikabacanga? Pole RDF yacu mwihangane.

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. dushimire jean

    October 27, 2016 at 11:23 am

    Muhumure Imana ikomeze ibarinde.turakomeza dusabe Imana idufashe kubungabunga umutekano w'igihugu cyacu,abagize ikibazo kuri iyi Ndege mukomeze mwihangane kandi mukomere turi kumwe.

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. Nkusi

    October 27, 2016 at 11:52 am

    Imana ishimwe rwose ! bavandimwe ibi byose biri kuba ni Imana igira ngo itwereke ko ariyo nkuru ko kandi tugomba guhinduka ! buri munsi ngo umugabo yishe umugore we... buri munsi ngo impanuka yahitanye abantu.... ibi birashaka kuvuga iki koko ??? Mana urinde u Rwanda n'abanyarwanda

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. gatesi

    October 27, 2016 at 2:28 pm

    imana ishimwe cyane disi kuba arintamuntu wapfuye

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. Imbwa

    October 27, 2016 at 2:41 pm

    Pole sana ,, RDF yibasiwe nimpanuka, Nyuma ya cya Gikamyo none haguye indege
    Aba bacommando ndabemeye cyane
    kuba babashije kwirwanaho bakayitereka mukabande

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Mugarura

    October 27, 2016 at 3:41 pm

    Munyumvire ariko uwo murwayi wo mu mutwe ngo ni KAMBEIZO, bayimanura se hari intambara turimo! Uzamanuka ari wowe iyo ngenga ugiye kuzapfana nutayiruka!

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Agaciro

    October 27, 2016 at 4:16 pm

    Ibyo nibidege byabarusiya, sinzi impamvu mwacitse ururondogoro, RDF air force subwambere ikozimpanuka. Ndibuka muli za 2000 helicopter mubirunga, muli DRC,...Nicyo gihe nta muntu wapfuye...

    RDF igerageze ijye ireka kugurimyanda zindege zo kwigiraho, ubundi bagurinshya zokwigiraho gutwara, izishaje baka zishyira abiga ubukanishi bakazigiraho gukanika... Ariko ntiziguruke...

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Kabazo

      October 27, 2016 at 8:26 pm

      Barangulira hamwe na UPDF hanyuma bakabagabanyiriza.

      Likes(0)Dislikes(0)
  12. Kembaizo

    October 27, 2016 at 5:18 pm

    Uwayihanuye wese bravo!

    Likes(0)Dislikes(0)
    • eddy

      October 27, 2016 at 7:25 pm

      ya, Imana ishimwe cyane kuba abapirote aribazima

      Likes(0)Dislikes(0)
    • jp

      October 28, 2016 at 8:03 am

      nkawe kweri gusa uri inyamaswa oya ariko nazo zirakuruta

      Likes(0)Dislikes(0)
  13. agaca

    October 27, 2016 at 6:32 pm

    hahhhhh

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. Makenga

    October 28, 2016 at 2:35 pm

    Pole and imana ishimwe ko nta munyarwanda wayiguyemo kuko abo twabuze ni benshi. none se bavuyemo yageze hasi cg basimbutse? mutubwire

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *