Kenya : Bagiye gutora Nyampinga na Rudasumbwa muri ba ‘Nyamweru’ – UMUSEKE

Kenya : Bagiye gutora Nyampinga na Rudasumbwa muri ba ‘Nyamweru’

Mu gihe mu minsi ishize hakunze kumvikana ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu rwera (bazwi nka ba Nyamweru) ndetse bamwe bakicwa ngo kuko bimwe mu bice by’imibiri yabo bikoreshwa mu buvuzi gakondo , mu gihugu cya Kenya ho barategura amarushanwa y’ubwiza muri aba bantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Biriwe bitoza kwiyerekana

Biriwe bitoza kwiyerekana

Abafite ubu bumuga muri iki gihugu cya Kenya bamaze iminsi bari hamwe, aho bitoza imyiyereko ndetse n’imyitozo ya ba nyampinga na ba rudasumbwa bitegura ayo marushanwa ateganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Ngo aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo guha agaciro abo bantu bafite ubu bumuga no gufasha sosiyete guhindura imyumvire ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera atari abantu nk’abandi.

Umunyamakuru wa BBC, Dayo Yusuf wakoreye urugendo shuri mu kigo abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera barimo bitegurira aya marushanwa, bamubwiye ko bahura n’ikibazo cy’uko abantu muri sosiyete babaheza, bakabanena, bagashaka kubakoraho nk’aho atari abantu nk’abandi.

Abantu bafite ubu bumuga kandi ngo bajya bagira ikibazo cyo gusohoka mu duce baba batuyemo ndetse no kuba bagenda bisanzuye kubera amakuru y’abantu nk’abo bagiye bicwa ibice by’umubiri bikajya gukoreshwa mu bupfumu.

Aya marushanwa yateguwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera aho bizihiza isabukuru y’imyaka 10 uyu muryango ushinzwe.

Biriwe mu myitozo y'imyiyerekano

Biriwe mu myitozo y’imyiyerekano

Babasigaga macpuillage kugira ngo bagaragare neza

Babasigaga macpuillage kugira ngo bagaragare neza

BBC

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

1 Comment

  1. Codagy Cecilia

    October 24, 2016 at 11:18 am

    Uzaba ufite ubunyamweru bwinshi niwe uzahita wa mbere, kuko izaba ari nyamweru nyawe, original. Cyakoze ibi nabyo ni byiza bibasubiza icyizere muribo ko bari considérés nk'abandi. C'est vraiment bon/motivant.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *