Kayirebwa yizihije imyaka 70 mu gitaramo n’abakunda indirimbo ze – UMUSEKE

Kayirebwa yizihije imyaka 70 mu gitaramo n’abakunda indirimbo ze

Kigali – Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, Cécile Kayirebwa umuhanzi wakunzwe igihe kinini cyane mu Rwanda, yizihije isabukuru y’imyaka 70 mu gitaramo n’abakunzi b’indirimbo ze. Yataramanye nabo cyane baririmbana indirimbo ze bakunze,  banamuha impano yo kumwifuriza gukomeza kuramba no kuramuka.

Aho igitaramo cyabereye hari hateguwe umuriro w'abataramyi ariko wa kizungu udacumba imyotsi

Aho igitaramo cyabereye hari hateguwe umuriro w’abataramyi ariko wa kizungu udacumba imyotsi

Kayirebwa wavutse tariki 22 Ugushyingo 1946 yashimiye abaje kwifatanya nawe, atebya abari aho avuga uburyo iwabo bavutse ari abana 12 nk’intumwa za Yezu. Agahita akomerezaho indirimbo ijyanye nabyo.

Uyu mubyeyi usetsa cyane, ubu yagarutse gutura mu Rwanda.

Muri iki gitaramo yari kumwe n’abandi bahanzi bakuru nka Muyango, Mariya Yohana, Masamba n’abandi.

Ni gitaramo kitabiriwe n’abantu batari bacye, barimo n’abakuru nka Senateri Tito Rutaremara.

Kayirebwa n’abakunzi be baririmbanye indirimbo ze zinyuranye zirimo izo yaririmbye hambere cyane nka Tarihinda, None Twaza, Iwacu, Rwanamiza, Ndare, Marebe… n’iza vuba nk’ikizungerezi zose ziri ku mizingo itandukanye nka Rwanda, Amahoro, Cyusa, Urukumbuzi, Imyaka 20 ishize… n’izindi yagiye asohora mu myaka irenga 50 amaze muri muzika.

Abakunzi ba muzika ye bafataga umwanya nabo bakaririmba bagataramana nawe mu ndirimbo ze.

Igitaramo cye kandi cyasusurukijwe n’itorero Inganzo Ngari ryanamugeneye impano ku isabukuru ye y’imyaka 70.

Cécile Kayirebwa ni umuhanzi wakunzwe cyane kuva mu myaka irenga 50 ishize kugeza ubu.

Indirimbo ze ziracyumvikana nk’izifite agaciro n’umwihariko kubera ijwi rye ryihariye no kuririmba ibifite ireme nk’umuco, ubuzima, umubano, ishyaka no gukunda igihugu, amateka, urukundo, amahoro.

Kayirebwa yabaye imyaka myinshi mu Bubiligi kuva mu 1973, gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kugaruka bya hato na hato mu Rwanda, mu 1998 yitabiriye iserukiramuco rya mbere “Fespad” i Kigali.

Ubu yizihije isabukuru y’imyaka 70 iruhande rw’abamukunda kubera icyo gihe cyose bamumenye aririmba ibibanyura.

Kayirebwa atangira kuririmbira abaje kwifatanya nawe hari ahagana saa moya z'ijoro

Kayirebwa atangira kuririmbira abaje kwifatanya nawe hari ahagana saa moya z’ijoro

Mu baje muri iki gitaramo harimo Mayira Yohana, wicaye inyuma ibumoso

Mu baje muri iki gitaramo harimo Mayira Yohana, wicaye inyuma ibumoso

Bamwe mu baje mu gitaramo cya Kayirebwa

Bamwe mu baje mu gitaramo cya Kayirebwa

Cyusa Ibrahim umwe mu bahanzi gakondo bakiri bato nawe waje gufasha Kayirebwa, inyuma ye hari abakuru Muyango na Mariya Yohana

Cyusa Ibrahim umwe mu bahanzi gakondo bakiri bato nawe waje gufasha Kayirebwa, inyuma ye hari abakuru Muyango na Mariya Yohana

Kayirebwa hamwe n'itsinda ry'abahanzi gakondo bamufashaga kuririmba

Kayirebwa hamwe n’itsinda ry’abahanzi gakondo bamufashaga gutarama

Akayirebwa aracyagira atya agakora mu nganzo agahogoza ijwi ukumva umwihariko

Akayirebwa aracyagira atya agakora mu nganzo agahogoza ijwi ukumva umwihariko

Yakriiwe n'Inganzo Ngari

Yakriiwe n’Inganzo Ngari

Uyu musore arataraka gitore mu buryo bunogeye ijisho

Uyu musore arataraka gitore mu buryo bunogeye ijisho

Yahamirije abantu barashika abandi baramufasha

Yahamirije abantu barashika abandi baramufasha

Cyusa yahagurutse ajya guhamirizanya n'izi ntore

Cyusa yahagurutse ajya guhamirizanya n’izi ntore

Masamba na Nina (Channy na Nina) nabo bari aha bareba ibi byiza

Masamba na Nina (Channy na Nina) nabo bari aha bareba ibi byiza

Kayirebwa yishimiye cyane uyu musore uvuza ikondera,

Kayirebwa yishimiye cyane uyu musore uvuza ikondera,

Aba basore baravuza ikondera bikagaragariza abakuru ko ari umuco uzakomeza guhererekanywa

Aba basore baravuza ikondera bikagaragariza abakuru ko ari umuco uzakomeza guhererekanywa

Iki ni igitaramo cyari kirimo bamwe mu bantu ubona ko ari bakuru babyirutse umuco utaratokora

Iki ni igitaramo cyari kirimo bamwe mu bantu ubona ko ari bakuru babyirutse umuco utaratokora

Kayirebwa bamutunguye bamuha impano

Kayirebwa bamutunguye bamuha impano

Yitegereza iyi mpano y'ishusho bamugeneye

Yitegereza iyi mpano y’ishusho bamugeneye

Yayishimye cyane arabashimira

Yayishimye cyane arabashimira

Ubundi arakomeza aratarama

Ubundi arakomeza aratarama

Jules Sentore (hagati) umuhanzi gakondo nawe yari ahari, ndetse yaje no kubataramiraho

Jules Sentore (hagati) umuhanzi gakondo nawe yari ahari, ndetse yaje no kubataramiraho

Abantu wabonaga bafite akanyamuneza kubera iki gitaramo

Abantu wabonaga bafite akanyamuneza kubera iki gitaramo

Masamba yaje gufata akanya nawe ahagrutsa Kayirebwa barabyina bararirimba kinyarwanda

Masamba yaje gufata akanya nawe ahagrutsa Kayirebwa barabyina bararirimba kinyarwanda

Photos © E. MUGUNGA/UMUSEKE

Evode MUGUNGA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

7 Comments

  1. stev

    November 20, 2016 at 11:50 pm

    Uyu mubyeyi rwose arabizi cyane ahubwo yarakwiye kwigisha abandi kuririmba. Congz HBD

    Likes(2)Dislikes(3)
  2. Gogo

    November 21, 2016 at 2:22 am

    Mbega byiza weeee! Imana ikomeze iguhe ubugingo bwiza. Turagukunda cyaaaane!

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Ruganwa

    November 21, 2016 at 2:29 am

    Mukosore gato kuko yazaga kuririmba mu Rwanda no kungoma ya Habyarimana. Ariko kuki abantu barwara Sikizofreni? Ejobundi umuntu yarihanukiriye ati u Rwanda rwarapfuye kuva 1959 rwongera kuzuka muri 1994.Uwo mugabo ntavuga izina yize amashuli ye yose mu Rwanda ndetse anaminuriza i Butare.

    Likes(9)Dislikes(2)
  4. Bumy

    November 21, 2016 at 6:19 am

    Umunyamakuru nawe ati channy na nina !!!! Nizere ko ari ukwibeshya naho ubundi .....!!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Tony

    November 21, 2016 at 8:15 am

    Jye namubonye i Rwamagana kubwa Kinani! Ariko igihe cyose abanyarwanda BOSE baramwishimira bakanamwibonamo. Yifitiye igikundiro n'umutima utagira mukushi utasangana benshi.

    Likes(3)Dislikes(0)
  6. kangenzi

    November 21, 2016 at 10:42 am

    Ndababaye jye sinamenye iyi gahunda. AZONGERE BAMWE NTITWABIMENYE. Imana imuhe umugisha, iyi mpano y'u Rwanda. ndetse jye mwita intwari kuko bitangaje, imyaka amaze mu mahanga ariko kugeza ubu ntahigwa mu gitaramo cy'umuco nyarwanda. Urubyiruko mumwigireho, kumenya iby'ahandi ntibivuga guta ibyiza by'iwanyu. ngo uyore buhumyi iby'ahandi. Ibi na Rugamba yarabiririmbye. Imana imuturamirize, turacyamikeneye cyane.

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. janaby

    November 21, 2016 at 11:48 am

    Njye ndibuka ko Mama yantumaga casette ze rwose zicuruzwa hariya I nyarugenge muri 80......90....gusa intambara ubwo yazaga wazumvaga ukebaguza...ariko aho birumvikana maze n'ubu ntitucyumva kizito...nkanswe kumva Kayirebwa muri 1990 kandi ari gukotana.

    Likes(3)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *