Izingiro ry’umuhanzi ukizamuka ni igihangano gifite ireme- Jay Keys – UMUSEKE

Izingiro ry’umuhanzi ukizamuka ni igihangano gifite ireme- Jay Keys

Abenshi baraza bagakora indirimbo imwe bakazimira, hari abigana indirimbo zo hanze ziganjemo amagambo yo gushyamirana hagati ya bagenzi babo ngo babone ko bamenyekana, n’abakora umuziki kugirango babamenye nta ntego yindi bafite ibyo byose ngo niho umuhanzi apfira ntamenyekane cyangwa se agahita amenyekana.

Jay_Keys umwe mu bahanzi bakizamuka

Jay_Keys umwe mu bahanzi bakizamuka

Mubera Hamad Joshua ariko  ukoresha izina rya Jay_Keys mu buhanzi, ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka akaba aririmba mu njyana ya RnB.

Yavukiye mu karere ka Rwamagana ariko ubu akaba akorera umuziki we mu mujyi wa
Kigali akaba ngo intumbero ye ari ugukora ibihangano bizaramba kandi bifite ireme.

Jay_Keys yambwiye Umuseke ko usanga bamwe muri bagenzi be bakizamuka bakora indirimbo mu buryo (style) bakurikije izo bumva zo hanze.

Bagakoreshamo amagambo usanga aba ataboneye kandi atubaka abakukurikira umuziki usanga aba ashaka guhanga ngo  gusa yumve ko yavuzwe hanyuma agatangira kumanura ipantaro n’ibindi.

Ku ruhande rwe, ngo abona inama yagira abahanzi bagenzi be bakizamuka (Under grounds) nkuko bakunda kubita, ko bagombye gukora indirimbo zirimo inyigisho yagirira sosiyete akamaro.

Kandi bakagira n’indangagaciro mu byo baba binjiyemo kuko baba bagiye kuba ijisho rya rubanda. Benshi mu bakurikirana ibikorwa byabo haba harimo urubyiruko ruto rushobora kugendera ku byo bababonyeho.

Nsanzimana Christopher

UMUSEKE.RW

Likes(5)Dislikes(0)

5 Comments

  1. aime

    November 9, 2016 at 7:16 pm

    si kubahanzi bakizaqmuka gusa kuko naba star bageraho bakazima iyo bakoze ibihangano bidafite ireme.ahubwo ibyo birareba buri muhanzi wese ushaka gukora umuziki nkumwuga.agahangana nabanyamahanga kwisoko.nawe akabona cash .

    Likes(3)Dislikes(0)
  2. bahati

    November 9, 2016 at 8:05 pm

    kbsa jykzoo kurager kbsa ibyukora bikurimo mszaaaaa

    Likes(3)Dislikes(0)
  3. chris Jimmy

    November 12, 2016 at 1:20 pm

    umusa courage ukomereze aho, ndumva woe ubijemo ubizi utaje kubicyiniramo nkabamwe njya numva.

    Likes(3)Dislikes(0)
  4. Simeon

    November 21, 2016 at 6:52 pm

    https://www.youtube.com/watch?v=ZN232mVxmWs

    Likes(1)Dislikes(0)
  5. Team CODE 250

    November 23, 2016 at 4:12 pm

    Keep it up kbs Dukeneye abantu nkamwe muzana Impinduka muri Muzika Nyarwanda
    Kandi Urashoboye komereza aho!
    Iyi VIDEO Yawe iragaragaza ko ubijemo ubizi kbs

    https://www.youtube.com/watch?v=ZN232mVxmWs

    Likes(1)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *