Isi iri kuvuga iki? Kagame “Tuzabana neza n’Ubuyobozi bushya”. Putin yashimye! France “Isi itembagaye tureba” – UMUSEKE

Isi iri kuvuga iki? Kagame “Tuzabana neza n’Ubuyobozi bushya”. Putin yashimye! France “Isi itembagaye tureba”

*Minisitiri w’ingabo w’Ubudage ati “uru ni urucantege”
*Minisitiri w’Ubutabera mu Budage ati “Isi ntirangiye ariko ibintu bizaba bisekeje”
*Nkurunziza w’u Burundi ati “Intsinzi yawe ni intsinzi y’abanyamerika bose”
* Museveni wa Uganda ati “Tuzakorana nk’uko nakoranye n’abamubanjirije”
*Perezida Kagame yashimye gutsinda kwa Trump, n’uko USA izakomeza kubana neza n’u Rwanda

Mu isi yose ikigezweho kurusha ibindi ni intsinzi ya Donald Trump, rubanda ruri kuyiganiraho cyane, abakomeye nabo bari kugira icyo bavuga. Perezida Vladmir Putin w’Uburusiya yoherereje Trump ubutumwa bw’ishimwe, uhagarariye Ubufaransa muri USA ati “isi itembagaye  tureba” naho Pierre Nkurunziza w’i Burundi ati “Intsinzi yawe ni iy’abanyamerika bose.”

Uvugwa ubu kw'isi ni Donald Trump

Uvugwa ubu kw’isi ni Donald Trump

Abayobozi banyuranye ku isi bahise bagira icyo bavuga ku ntsinzi ya Donald Trump utarahabwaga amahirwe ku ikubitiro.

Uyu mugabo kandi abayobozi benshi ku isi bagiye bagaragaza ko batamushyigikiye kubera ibitekerezo bye bitaarimo dipolomasi na nke, byanumvikanagamo ivangura mu batuye Amerika no kwanga abasilamu ariko hari n’abagaragaje ko bazabana n’igihugu cye nk’uko bisanzwe.

Perezida Kagame Paul w’u Rwanda kuri Twitter yandikiye urubuga rwa Perezida Donald Trump amwifuriza intsinzi kandi anamumenyesha ko u Rwanda bazabana neza na America.

Perezida Putin we yari yaratangaje mbere ko amushyigikiye, amaze gutsinda uyu munsi yahise amwoherereza telegram y’ishimwe ko yifatanyije nawe mu ntsinzi nk’uko bivugwa na Associated Press.

Putin yatangaje ko yizeye kuzakorana na Trump bakavanaho umwuka mubi uri hagati ya USA n’Uburusiya ubu.

Ursula von der Leyen Minisitiri w’ingabo w’Ubudage unashyigikira cyane Chancellor Angela Merkel, yavuze yanditse ko ibivuye mu matora ari “urucantege rukomeye”. Ndetse yanibajije niba atari iherezo rya ‘Pax Americana’ ikimeze nk’amasezerano y’amahoro yemewe na Washington kuva intambara ya kabiri y’isi irangiye.

Gerard Araud, Ambasaderi w’Ubufaransa muri USA ubu, yanditse ati “isi itembagaye  tureba”. Yikomaga cyane Perezida umaze gutorwa. Ubu butumwa yari yashyize kuri Twitter yahise abuvanaho nyuma gato, gusa igitekerezo cye cyari cyabonywe na benshi.

Minisitiri w’ubutabera mu Budage Heiko Maas yanditse kuri Twitter ati “Isi ntabwo irangiye ariko ibintu bigiye kugenda mu bundi buryo busekeje.”

Matteo Renzi Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani yashyigikiraga rwose Hillary Clinton, gusa uyu munsi yashimiye Donald Trump ku ntsinzi avuga ko yizeye ko imibanire y’ibihugu byabo izakomeza gukomera.

Hitezwe cyane ikintu gikomeye kiri buvugwe n’abayobozi muri Mexique bafite ikiganiro n’abanyamakuru mu masaha aza, cyane ko n’ifaranga ryabo ryitwa Peso ryamaze gutakaza agaciro kubera gutsinda kwa Trump bo ubu bafata nk’umwanzi wabo.

Undi wari witezwe kugira icyo avuga ni Perezida Rodrigo Duterte wa Philippines washimiye Donald Trump ku ntsinzi kandi yizeye kubana neza na USA.

Naho Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi nawe yashimiye Trump ku ntsinzi anagira ati “Intsinzi yawe ni intsinzi y’abanyamerika bose.”

Nubwo Trump yavuze ko abayobozi ba Africa bamazeho imyaka myinshi azahangana nabo, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yanditse ubutumwa bw’ishimwe kuri Trump. Ati “nzieyeko nzakorana nawe nk’uko nakoranye n’abamubanjirije”

1 2 3

UMUSEKE.RW

Likes(8)Dislikes(2)

26 Comments

  1. NIYONTEZE JEAN BAPTISTE

    November 9, 2016 at 1:08 pm

    TRUMP OYEEEEEEE!!!!!

    Likes(2)Dislikes(0)
  2. Nicayenzi

    November 9, 2016 at 1:18 pm

    HILLARY ...........2008, NONE 2016.UMUGABO ABA ARI UMUGABO MADA! CYOKORA WARI WAGERAGEJE, UBUNDI,IL FAUT BOXER DANS LA CATEGORIE SOI: LES HOMMES ENTRE EUX, LES FEMMES ENTRE ELLES, SI NON LE JEUX N'EST PAS EQUILIBRE. D'AILLEURS NTIBINABAHO, MU YINDI MIKINO: BOXE, FOOTBAL, N'INDI YOSE. NI NAKO BYAGOMBYE KUMERA MURI "POLITIQUABAL"

    Likes(6)Dislikes(1)
  3. Peter

    November 9, 2016 at 1:43 pm

    Politike mbi ya abademocrate igiye kujya ahagaragara.Abanyafuruka nabashishikariza gufatirana ku buswa bwa Donald Trump muri diplomacy kugirango tubone ubutabera.Za Jenocide zose zabaye mu myaka 30 ishize muri Africa zategurwaga na UN ifatanije na USA n'abanyagitugu ba Africa bashakaga ubutegetsi. Ubu hari ababorera mu magereza ataribo bari kuba bayarimo.Mugehe banyagitugu mutubeshyera ngo twemeye ko itegekonshinga rihinduka ngo mube abami(RDC, UGANDA, BURUNDI, ZIMBABWE, .....)

    Likes(12)Dislikes(3)
  4. NDAYISHIMIYE

    November 9, 2016 at 2:27 pm

    hhh ntekereza uretse wenda abanyamerika bari bazi uko biteguye gutora ariko ni suprise ku isi pe Hclinton yari ashyigikiwe kdi ubona afite ayo mahirwe ariko this is USA president afite ibimutegereje agomba gukemurira abanyamerika byatumye bamuha amahirwe gusa nta guhita twabihuza direct n imibereho y africa cg isi yose nk uko ikirere gihinduka n isi irahinduka buri munsi ahubwo tumwifurize ibyiza azahirwe afite abo bazafatanya.

    gusa babone isomo ry uko abaturage bihitiramo ubakwiye natwe bajye baduha amahoro!

    ahasigaye turinde kdi dukorere uRda rwacu biriya MUSHIKIWABO louise n abandi bireba bazabikora twe dukomeze umurimo unoze

    amahoro n iterambere RDA YACU DUKUNDA

    Likes(0)Dislikes(2)
    • kamali

      November 9, 2016 at 3:22 pm

      Ntabwo gutorwa kwa Trump gutunguranye, ahubwo kudatorwa kwe Niko kwari kuba gutangaje!Rubanda runyotewe n'impinduka mu miyoborere y'ibihugu byinshi.Ubu icyaca ubujura bw'amajwi mu bihugu by'Africa ngo urebe gutungurwa.

      Likes(11)Dislikes(3)
  5. belina uwamwezi

    November 9, 2016 at 2:27 pm

    Ariko se hari icyo ntumva, Abantu baraha Trump ubutumwa bw'ibyo azabakiza, ibyo azabakorera n'ibindi.... Baramutoye se? Aje gutunganya iby'iwanyu byabananiye!! cg ngo abakize ba Clinton, muri muri America se muri he? ikintu Trump azaza gukemura mu Rwanda (muri Africa) ni igiki? ngo imfungwa zo muri gereza sinzi n'ibindi...reka tubitege amaso!

    Likes(1)Dislikes(8)
  6. kaka

    November 9, 2016 at 2:50 pm

    ngo afata abagore ku ngufu !!!!!mwapha yaje

    Likes(1)Dislikes(3)
  7. kay

    November 9, 2016 at 3:44 pm

    niba mutegereje ko azabhindurira imibereho muribeshya cyane kuko abamutoye nabo batazasinzira adashyize mubikorwa ibyo yabemereye, naho mwe kwibeshya ko politiki ya USA kuberebana na n'andi mahanga ihita ihinduka bose ni bamwe icyo baba bashaka n'inyungu z'ibihugu byabo apana izanyu

    Likes(3)Dislikes(2)
  8. MATESO JEAN

    November 9, 2016 at 4:08 pm

    PETER, NKWUNGANIYE, UBUNGUBU TRUMP NI PREZIDA WA USA, ALIKO NTUTEKEREZE KO ALI WE WENYINE UZABA AFATA IBYEMEZO KU BIJYANYE N'IMIYOBORERE, NKO MULI AFRIKA N'AHANDI KW'ISI, USA IZABA IFITE DIPLOMACY IKORESHA, etc etc...

    MY CONGRATULATIONS TO THE NEW PRESIDENT OF THE USA, DONALD TRUMP.

    Likes(3)Dislikes(0)
  9. Bahati

    November 9, 2016 at 4:27 pm

    trump oyeeeee!!!! turakwemera musaza

    Likes(1)Dislikes(1)
  10. ndiramiye jean d'amour

    November 9, 2016 at 6:01 pm

    wow gusa nibyiza bobamutoye bamuzi ho byinshi twe biririya nago bitureba cyane tugomba guha agaciro ibyiowacu kurusha ibyohanze gusa nanjye nwifurije intsinzi Trump we!

    Likes(1)Dislikes(3)
  11. BERTIN NIYITEGEKA

    November 9, 2016 at 6:33 pm

    Rekambitege amaso gusa nashyira mubikorwa ibyo yavuze nihatari!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. Peter

    November 9, 2016 at 7:40 pm

    @Umuseke
    Aho kugirango mugire ibyo mukura mu gitekerezo cy'umuntu mukagaragaza bimwe, ibyiza ni uko mwakiniga cyose kuko ijambo rimwe rikuwe mu gitekerezo, gihita gita agaciro kose. Nimushaka iki ntimugitambutse gusa mbahaye ubutumwa.You have no professionalism and you are full of partiality and that is not respecting freedom of expression. Bitinde bishyire cyera ukuri muniga ntigupha ahubwo gutegereza igihe cyakwo.

    Likes(4)Dislikes(2)
    • Furaha

      November 9, 2016 at 9:59 pm

      SASA RERO WOWE IBYIZA WAJYA WANDIKA KURI FACEBOOK! hO NTINBITEGEREZA KUBA APPROVED!HIHIHI

      Likes(4)Dislikes(2)
  13. simba Jean

    November 9, 2016 at 8:07 pm

    @
    All,
    Abanyarwanda muransensa. Politic yabanyamerica nimwe kuri Africa. Nubwo yavuze biriya ntakinini azahindura kuri Africa. Abazungu benshyi mubona nubwo baba basekera babaha ubwo buhenda bana bwimfashanyo bafata abanyafruka nkibiremwa byohai kuribo. Abategereje ko azaza kubarwanirira agakuraho Abanyagitugu muri Africa nababwir iki?

    Likes(1)Dislikes(1)
  14. Patrick NISHYIREMBERE

    November 9, 2016 at 8:51 pm

    Trump yatsinze kdi yari abikwiye peeh!!! Ibinyamakuru byose byo muri West byaramurwanyije ukuyemo the Observers na FOX News. Ariko aranze aratsinda ikindi kandi abamurega kuba yanga abanyafurika cg abanyamahanga sibyo-Dr. Trump Jr. We yivugiye ko azagira America Safe and Great Again bisobanuyeko abanyamahanga babamo bitemewe n'amategeko bazahambirizwa ariko abanya Afrika, ABa Isiramu cg Hispanic bahaba byemewe n'amategeko bazaguma gutura muri kiriya gihugu cy'igihangange. Kuba byagira ingaruka kuri twebwe direct cg indirect sicyo gikuraho ko uriya ari umugabo ushoboye kuko nakora ibyo yiyamaje avuga kugarura imirimo, kugabanya imisoro bigatuma inganda zari zarafunze imiryango muri Leta Zunze ubumwe z"Amerika zikajya ahandi kubera gutinya imisoro zizagaruka bityo zihe abenegihugu akazi.

    Likes(2)Dislikes(1)
  15. Kideyo

    November 9, 2016 at 9:12 pm

    Ariko se ubundi wabonye igihugu abantu bagira akarima kabo(nk 'akarima k'igikoni) Ngo clinton mugabo nguwo clinton mugore!!!!!!sha bari ererererereeeeee! Ahubwo Trump akwiye gukomeza kubakurikirana ibyo baregwa byose bikajya ahagaragara nkuko yabitangiye !

    Ubu rwose ibikorwa by'umwijima byose babagamo wabona bigiye ahagaragara.

    Likes(4)Dislikes(0)
  16. kamuzinzi

    November 10, 2016 at 3:04 am

    Nta gisebe nta mufunzo byose ni ibisebe.ariko abantu mubona gute abazungu.ubwose inganda zabo zizahagarara ngo ni Afrika?

    Likes(2)Dislikes(0)
  17. Raymond

    November 10, 2016 at 7:59 am

    what does Mugabe say about Trump's victory?

    Likes(1)Dislikes(0)
  18. NYAMWIGEMA Darius

    November 10, 2016 at 8:45 am

    Bana b'u Rwanda mureke abazungu bamenye ibyabo, natwe tumenye ibyacu; by'umwihariko nk'abanyarwanda, duharanire KWIGIRA no KWIHESHA AGACIRO kandi twime umwanya abifuza kutugenera uko tubaho n'abashaka ko tugendera munsi yabo, ahubwo duharanire kuba kwisonga mu ruhando rw'amahanga turangwe n'ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'umurimo unoze kuko nibyo bizatugeza aheza, maze amahanga atwigireho tube indorerwamo y'amahoro, umutekano,urukundo n'urugwiro nkuko perezida wacu Paul KAGAME adahwema kubidushishikariza.ikindi umunyarwanda aho ari hose arangwa n'ubutwari tubiharanire kuko n'impano Imana yaduhaye twanga umugayo n'ubugwari bikaba binagaragarira no mumazina twitwa n'ababyeyi bacu nka RUDAHUNGA, RUTAGANDA,RUDAKUBANA, RUTANESHWA, RUTIKANGA, RUTIMIRWA, RWAMUCYO n'andi agaragaza ubutwari,ubupfura n'ubunyangamugayo niwo muco wacu. IMANA IBIDUFASHEMO!

    Likes(0)Dislikes(4)
    • Karamaga

      November 10, 2016 at 11:05 am

      Kurwinjira umenesha abandi ndumva usanaho utaziko biriho mururwo Rwanda uvuga.

      Likes(1)Dislikes(0)
  19. CHOUCHOU

    November 10, 2016 at 11:36 am

    AJE GUSOHOZA UBUHANUZI MUMWITEGE AHUBWO .

    Likes(1)Dislikes(0)
  20. sabiti

    November 10, 2016 at 11:44 am

    hhhhh dutegereze igihe kizatubwira ariko ndumva ibyabanyamerika twabirekera abanyamerika tukareba ibitureba aribyo byacu cyane cyane dukora kandi duterimbere.

    Likes(1)Dislikes(1)
  21. kamuzinzi

    November 10, 2016 at 12:08 pm

    aba bantu sinzi amashyengo barimo,ubwose Trump afata Museveni ni ingoma ya cyami se?bose imbere y'amategeko ya nations unies barangana.Mugabe se amufata kubera iki? icyo yakora ni ukubakakaza muli economy.
    ahari abafite amashyushyu ngo Kagame ngo Trump azamuvuga,Kagame ni prezida wemewe ni Afrika meme ni isi.
    Biriya bigambo bya Trump ntacyo bivuze,nonese ko yavuze ko natsinda azafunga Hilly,ntabwo mwumvise ko yemeye uriya mugore?
    Niba haricyo mupfa nabo mushakira amabi musubize amerwe mu isaho...Amerika ifite umurongo igenderaho..
    Mubure guha umusayidi Rwanda yacu ngo murashaka ko bongera kudindiza rwanda...aaahhh ariko abirabura sinzi uko tuzamera? urucira mukaso rugahitana nyoko...

    Likes(2)Dislikes(5)
  22. Mujyanama

    November 10, 2016 at 5:00 pm

    banayarwanda bayafurika , mwitakaza umwanya wanyu , Trump yatsinze bivuze ko abanyamerika benshi bamushaka , ibyo birahagije , ibyo azakora ni ibisanzwe ni nk''ibyo abamubanjirije bakoze , ibyo yavuze mumatora byarangiriye hariya amajwi yayabonye , ikigiye gukurikira ni ukumwigisha umurongo ntarengwa wa America akaba ariwo agenderamo ..
    ntihagire utekereza ko Trump agiye kuzana impinduka nk''uko yabivuze , whoever can win but none can change the policy of United States of america ..
    abishimiye ko azabafungira abanyagitugu bo muri Afurika , nimusubize amerwe mw''isaho .. abiyamamaza bose niko bavuga , ninako Obama yavugaga ko adashaka abanyagitugu ariko asoje mandat aribo akorana nabo . erega ntagihe amafaranga n'igisirikali bitazayobora isi ,

    Likes(0)Dislikes(0)
  23. Kayinamura Willson

    November 11, 2016 at 5:23 pm

    @Peter and @Karamaga mwihangane mwumve ko Trump atariwe mucunguzi wanyu cyakoze nimujya USA mufite ibyangombwa bihagije muzahaba mugire chance kubyo azaba yarubatse aho ubundi ibyo nuvuga ni amatakirangoyi rwose

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *