Intore z’indatabigwi II zakoreye umuganda i Nyanza – UMUSEKE

Intore z’indatabigwi II zakoreye umuganda i Nyanza

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2016, abahanzi bakubutse mu itorero ryiswe ‘Intore z’Indatabigwi II’ bakoreye umuganda ku rwibutso rurimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Nyanza banafasha gusakarira umukecuru wari ufite inzu yaguye igisenge.

Jabastar ni umwe mu ntore zihamiriza. Aha yari avuye kuvoma

Jabastar ni umwe mu ntore zihamiriza. Aha yari avuye kuvoma

Mu Kagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo ho mu Karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, niho abahanzi basaga 200 bakoreye uwo muganda.

Iki akaba aricyo gikorwa cya mbere cyahuriwemo n’umubare munini w’abahanzi dore ko abari bariyandikishije bari 140 gusa.

Ku bitabiriye iki gikorwa cy’umuganda, babwiye Umuseke ko uretse kujya i Nyanza biteguye gukoresha imbaraga zabo nk’urubyiruko mu kubaka igihugu.

Ko aho ariho hose cyangwa se icyo aricyo cyose gishobora gutuma igihugu kigira iterambere ryiza n’umutekano biteguye kugikora.

Intore Tuyisenge uhagarariye urugaga rwa muzika mu Rwanda ‘Rwandan Music Federation’, yavuze ko batunguwe cyane no kubona umubare w’abahanzi bitabiriye icyo gikorwa.

Kuba batekerezaga ko hashobora kuzagaragara ubwitabire buke bw’abahanzi ahubwo bakaba baje barenze umubare wari uteganyijwe, biri mu bintu byo kwishimira cyane.

Mu bayobozi batandukanye bari aho, barimo abahagarariye Polisi y’u Rwanda n’igisirikare, basabye abo bahanzi gukomeza kugira umutima utekereza ku cyateza imbere igihugu cyabo ko aribo maboko y’ejo hazaza.

Tonzi na Patrick Nyamitari mbere yo guhaguruka kuri Stade Amahoro

Tonzi na Patrick Nyamitari mbere yo guhaguruka kuri Stade Amahoro

Brazza waririmbye 'Yameze amenyo' yitabiriye iki gikorwa nyuma yo kuva i Wawa

Brazza waririmbye ‘Yameze amenyo’ yitabiriye iki gikorwa nyuma yo kuva i Wawa

Amag The Black ari mu bahanzi bitabiriye uyu Muganda

Amag The Black ari mu bahanzi bitabiriye uyu Muganda

Ciney, Tonzi, Danny Vumbi, Nyamitali, Jolis Peace na Back-T bagiye i Nyanza

Ciney, Tonzi, Danny Vumbi, Nyamitali, Jolis Peace na Back-T bagiye i Nyanza

Tizzo, Melodie, Senderi na Back-T mu bahanzi bakoreye uyu muganda i Nyanza

Tizzo, Melodie, Senderi na Back-T mu bahanzi bakoreye uyu muganda i Nyanza

Makanyaga Abdul aha yateruraga icyondo cyo gusakara

Makanyaga Abdul aha yateruraga icyondo cyo gusakara

Aha bahererekanyaga icyondo ngo kigere ku nzu vuba

Aha bahererekanyaga icyondo ngo kigere ku nzu vuba

Brazza na Safi bakase icyondo

Brazza na Safi bakase icyondo

Yvan Buravani yajyaga kuvoma amazi yo gukata icyondo

Yvan Buravani yajyaga kuvoma amazi yo gukata icyondo

Alfred Gaga uririmba Gospel yari muri icyo gikorwa

Alfred Gaga uririmba Gospel yari muri icyo gikorwa

Kuri uru Rwibutso niho hakozwe umuganda

Kuri uru Rwibutso niho hakozwe umuganda

Riderman yaje mu bahanzi bari i Nyanza muri icyo gikorwa cy'umuganda

Riderman yaje mu bahanzi bari i Nyanza muri icyo gikorwa cy’umuganda, hirya ye ni Jay P

Mico, Naason, Kadunde na Milienne bajyaga gushaka ibyo bateruza icyondo

Mico, Naason, Kadunde na Milienne bajyaga gushaka ibyo bateruza icyondo

Derek wo muri Active yajyaga gufata icyondo

Derek wo muri Active yajyaga gufata icyondo

Photos@Mugunga Evode/UMUSEKE

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

5 Comments

  1. Mugorewera

    October 26, 2016 at 6:40 pm

    Abantu b'abagabo birirwa bakata urwondo kweli ? Muri aba bose biyita ba stars ninde udashobora kubona nibura ibihumbi 10 bya block-ciments 10. Ese aba bose hamwe koko babura izigeze kuri 500 ?

    Urukundo mu bantu rwararangiye ni ukubeshyana gusa. Ubwo musize mugerekeranije ibyo byondo, umwaka utaha hazaza abandi bongere bamubeshye ngo baramwubakiye...Ndabagaye.

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. mukuru

    October 27, 2016 at 8:23 am

    nabo ngo bakoze igikorwa cyahe cy kajya ,ibyondo ????abantu birirwa bakirigita ifaranga koko

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Vincent Nduwayo

    October 27, 2016 at 1:25 pm

    Ark intashima ziragwira koko nkababantu baba bandika izi comment bakoze iki ngo duhereho nabo yubashime? Umutima mwiza babikoranye n'umusaruro byitenzwemo nibyo byo gushimwa.murakoze ahubwo ntibitangirire aha muzajye nahandi

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Mugarura

    October 27, 2016 at 4:23 pm

    Vicent sha bihorere izo nkorabusa arizo (MUGOREWERA NA MUKURU)ikigaragara muri intagahuma uwabaha amafaranga mwagurisha nimiryango yanyu. Ninde wababwiye ko gufasha ari ugutanga amafaranga??IMBECILES TU!

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Vincent Nduwayo

    October 27, 2016 at 6:26 pm

    mwabahanzi mwe rwose turabashigikiye njye rwose ubutaha nubwo mutaza iwacu nimbimenya nzabaherekeza ahubwo munshakire number ya Intore Tuyisenge mbimwisabire. Murakoze kd nawe aramutse abibonye yazinyihera

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *