Indege ya mbere ku isi yikoreye amatungo menshi irava i Dublin iza mu Rwanda – UMUSEKE

Indege ya mbere ku isi yikoreye amatungo menshi irava i Dublin iza mu Rwanda

Jim Gavin wamenyekanye cyane mu gutoza umupira w’amaguru ubu akaba ari umupilote w’indege z’ubucuruzi niwe uzaza atwaye indege itwaye amatungo 5 300 afatanyije n’umuryango Bothar ukora ibikorwa byo gutera inkunga.

Jim Gavin wahoze ari umutoza w'umupira w'amaguru niwe uzaza atwaye indege yikoreye amatungo menshi ku isi

Jim Gavin wahoze ari umutoza w’umupira w’amaguru niwe uzaza atwaye indege yikoreye amatungo menshi ku isi

Iyi ndege iza mu Rwanda kuri uyu wa mbere  niyo ya mbere izaba itwaye amoko menshi y’amatungo ihagurutse muri Ireland, izaba ari nayo itwaye urunyurane rw’amatungo menshi icya rimwe ku isi.

Jim Gavin yamenyekanye cyane kubera ibigwi yagiranye n’ikipe ya Dublin y’umupira w’amaguru nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, nyuma akajya kwiga gutwara indege, niwe uhagurutsa iyi ndege yikoreye bidasanzwe ku kibuga cy’indege cya Shannon mu burengerazuba bwa Ireland ije i Kigali.

Afatanyije na ‘Bothar Ark’ bazatanga aya matungo ku miryango 797 yo mu byaro binyuranye mu Rwanda ngo bunganire Leta gufasha aba baturage guhindura ubuzima bivana mu bukene.

Dublin yatangarije DublinLive ko yageze muri Africa kenshi ariko yishimiye cyane kuzazana aya matungo no kugera mu Rwanda.

Umuyobozi wa Bothar yatangaje ko uriya mutoza Jim Gavin yabegereye muri uyu mwaka akababwira ko ashima ibyo bakora akababaza icyo yabafasha.

Ati “ni gacye muri Ireland ko umuntu w’ibigwi nk’ibye yegera umuryango nterankunga nk’uyu akawubaza icyo yawufasha.”

Iyi ndege izaza yikoreye inyana 37 zo mu bwoko bwa Heifer,  ibimasa bitatu byo mu bwoko bw’inka zisanzwe zitangwa na Leta y’u Rwanda muri gahunda ya Gira inka, ingurube 160, ihene 100, n’imishwi y’inkoko 5 000.”

Jim Gavin uzaza uzitwaye ni umupilote uzobereye mu gutwara Airbus A320 akaba n’umuyobozi wungirije muri Irish Aviation Authority.

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

16 Comments

  1. Kana

    October 9, 2016 at 10:31 pm

    Ki numva ibyinshi ari imishwi se

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Bgenge

    October 9, 2016 at 11:36 pm

    Ariko ziriya ngurube bagombaga kuzazishakira iyazo ndege, kuko nibazivanga n'ayandi matungo bazaba batuzaniye amasaka avanze n'amasakramentu, kandi hari bamwe mu banyamadini batazemera guha umugisha iyo mali ubusanzwe izaba itubutse; aha twavuga Abislamu n'Abadiventi!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Felix

      October 10, 2016 at 7:04 am

      Ncuti y'IMANA

      Impungenge zawe rwise zifite ISHINGIRO!!

      Ariko hari ubwo wasanga buri bwoko buri mucyumba cyabwo cyane ko atavanga ingurube nkuko ubivuze n' imishwi ndetse n'inka.

      Likes(0)Dislikes(0)
  3. Fanfar

    October 10, 2016 at 2:23 am

    Aya ni amaturo cg ni iki ?

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. john

    October 10, 2016 at 8:37 am

    Ahubwo ubwo yabonye akazi muri Rwandair.

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. mahoro jack

    October 10, 2016 at 8:38 am

    Ngaho re! Ingurube 160 n'ihene 100 ukagomba kujya Ireland? Iyo azigura i Nyamagabe?

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. ggggGG

    October 10, 2016 at 8:40 am

    Fanfar, rwose ni amatungo. Ntakubyibazaho byinshi. Gusa iyi nkuru iranshituye cyane, nari nzi ko ari inka ibihumbi 5000 nibazaga aho zizakwirwa, naho ni udushwi wenda tw'umunsi umwe.
    Birumvikana ko ingurube cg inka bitavangwa n'imishwi, kuko imishwi yahagorerwa cyane. Kimwe n'uko inka n'ingurube, cg ihene bitazavangwa.

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. matsiko emmanuel

    October 10, 2016 at 8:43 am

    hiri ubwose bazaba bazibahaye ngo bazirye nge ndumva ntakibazo kirimo

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. kanyarwanda

    October 13, 2016 at 8:59 am

    Nibazibaha ngo bazirye bazabyange!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Baza

      October 14, 2016 at 12:34 am

      Biteye isoni. Kubona abahanga basohoka muri za Kaminuza n'andi mashuri yo mu Rwanda buri mwaka, ariko u Rwanda rukaba rujya gusaba ingurube, ihene n'imishwi y'inkoko muri Ireland. Amafaranga azatangwa kuri iyo transport araruta ayo bari gutanga bakazigura i Kabare muri Uganda.

      Likes(0)Dislikes(0)
      • Willy

        October 17, 2016 at 3:43 pm

        HANYUMA USHAKA KURYA AKARYA IKI?

        Likes(0)Dislikes(0)
  9. Baza

    October 14, 2016 at 12:36 am

    Nibazane, tuzaba turebe akamaro k'izo hene

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Willy

    October 17, 2016 at 3:42 pm

    UBWO ONGURUBE ZIBAYE NYINSHI KURUHA INKA KARABAYE.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Willy

      October 17, 2016 at 3:47 pm

      UBWO INGURUBE ZIBAYE NYINSHI KURUTA INKA KARABAYE.
      UMUNSI ZADUKANYE INDWARA IZATUGEZA KURE.

      Likes(0)Dislikes(0)
  11. k c

    October 18, 2016 at 10:30 am

    Rekareka ariya nayacu bajyana guca inshuro nokwimenyekanisha,Ngo nabo nabahatari,mitiweri ngirinka agasaro nutundi dushinga turya ayacu.imishwi !!!!!! Ingurube !!!!!!! Inyana !!! Rwanda warababayeeeeee

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. pndayisega

    October 18, 2016 at 5:18 pm

    Aliko mwe munenga muzashima iki? Uwabishinga ko rya ishwingwe!
    Mumaze kurengwa nimuvuge ubusa! Urwanda rurabateza imbere muceceke twebwe tubana ibyiza by'Urwanda twibonere nayo matungo ayariyo yose afitye abanyarwanda akamaro namwe murimo.
    Indashima ntizongerweeeeeeee!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *