Ikoraniro ry’abantu benshi rya 7 mu mateka y’isi ryabaye i Chicago, bishimiraga intsinzi – UMUSEKE

Ikoraniro ry’abantu benshi rya 7 mu mateka y’isi ryabaye i Chicago, bishimiraga intsinzi

Mu mateka yanditse y’isi kuri uyu wa gatanu nibwo abantu benshi cyane bongeye guhurira ahantu hamwe ku kintu kimwe, ni mu mujyiwa Chicago muri USA aho abafana ba Baseball bishimiraga intsinzi yo kwegukana igikombe ku ikipe yahoo Chicago Cubs, nicyo cya mbere yegukanye mu myaka 108 ishize.

Bose bari baje kwishimira ikipe y'iwabo yakoze amateka mashya

Bose bari baje kwishimira ikipe y’iwabo yakoze amateka mashya

Abafana ba Cubs bari uruvunganzoka, abana bateruwe ku ntugu n’ababyeyi baje kwishimana n’iyi kipe mu myaka ishize bari barahimbye “lovable losers”, kubera gutsindwa ariko bayikunda cyane.

Imibare ivuga ko aba bantu bageraga nibura kuri miliyoni eshanu bari bakwirakwiriye ku mihanda mu mujyi wa Chicago bishimira igikombe cy’iyi kipe yagendaga ibanyura iruhande.

Ni ikoraniro rya karindwi rinini mu mateka ya muntu.

Andi makoraniro Manini yahuje abantu icya rimwe ni;

  1. Urugendo rw’ukwemera rwa Kumbh Mela, mu Buhinde mu 2013 – rwahuje 30 miliyoni
  2. Iserukiramuco rya Arbaeen muri Iraq mu 2014 – ryahuruje miliyoni 17 z’abantu
  3. Gushyingura CN Annadurai (yari Chief Minister wa Tamil Nadu) India, 196 – miliyoni15
  4. Gushyingura Ayatollah Khomeini, Iran, 1989 – miliyoni 10
  5. Urugendo rwa Papa muri Philippines mu 2015 – rwahuruje abantu muliyoni 6
  6. Umunsi w’Urubyiruko ku isi mu 1995 – wahuje abantu miliyoni 5
  7. Kwinshimira igikombe cya Chicago Cubs – Ejo byahuje abagera kuri miliyoni 5
  8. Gushyingura Gamal Abdel Nasser mu Misiri mu 1970 – Byahuje abantu miliyoni 5
  9. Concert ya Rod Stewart muri Brazil, 1994 – byahuje miliyoni 3.5
  10. Urugendo rwa Hajj i Mecca, Saudi Arabia mu 2012 – rwahuje abantu miliyoni 3
  11. Urugendo rwo kwamagana intambara, Rome mu 2003 – rwahuje abantu 3

Kwishimira intsinzi ya Chicago Cubs byahise biba ihuriro rinini ry’abantu benshi mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika nk’uko bivugwa na FoxNews.

Ntabundi muri USA harabaho ikoraniro ry'abantu bahuriye ku kintu kimwe baganga gutya

Ntabundi muri USA harabaho ikoraniro ry’abantu bahuriye ku kintu kimwe baganga gutya

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(2)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification