Igituntu ngo kiri kwica abantu benshi kubera kutivuza – OMS – UMUSEKE

Igituntu ngo kiri kwica abantu benshi kubera kutivuza – OMS

Ubu igituntu ni indwara y’ubuhumekero iri guhitana benshi cyane nk’uko bitanganzwa n’umuryango ushinjwe ubuzima ku isi (OMS).

tuberculosis-1000

OMS itangaza ko hagati ya miliyoni 1.1 na 1.2 bishwe n’Igituntu 2014, kandi iyi ndwara  biragoye cyane kuyivura bitewe ni uko abantu bitisuzumisha ku gihe ndetse ntibanywe imiti nk’uko bategetswe na muganga.

Urwaye igituntu agira imbeho bikabije, agakorora, agahorana umunaniro, akananuka cyane, kuribwa mu gituza no kunanirwa guhumeka neza.

Iyo ibi bimenyetso bikugaragayeho ugomba guhita ujya kwa muganga, kandi usanze yarakirwaye agomba kurya neza kugirango yongere ubudahangarwa bw’umubiri we nkuko abitegekwa na muganga.

Medecins Sans Frontieres (Abaganga batagira umupaka) bati “Biteye agahinda cyane, kuko bigaragara ko isi inaniwe guhangana n’igituntu.”

Igituntu cyandura mu buryo bworoheje cyane, nko guhumekerwaho n’umurwayi w’igituntu, gukoresha ibikoresha bimwe cyane cyane isahane n’igikombe kuko udukoko(bacteria) z’igituntu zigendera mu mwuka n’amatemba buzi ava mu kanwa,

Raporo ya OMS igaragaza ko kuva 2000 kugeza 2015, ubwandure bw’igituntu bumaze kugabanukaho 1.5% gusa.

Dr. Mario Raviglione, Director ushinzwe igituntu muri OMS yavuze ko igituntu na SIDA ari zo ndwara ziri ku isonga mu kwica abantu benshi ku isi.

Ibihugu biri ku isonga mu kwandura cyane igituntu ni China, India, Nigeria na Pakistan.

Iyi raporo igaragaza imiti y’igituntu itagishoboye guhashya udukoko tw’igituntu, kuko utu dukoko twamenyereye imiti.

Udukoko twinshi tw’igituntu ngo imiti ntibasha kugira icyo idukoraho, ariko nubwo ari indwara yica cyane OMS ifite intego yo kugabanya imfu ziterwa n’igituntu kuri 90% kugeza muri 2030 bagomba kuzaba barabigezeho.

Patrick MAHIRWE
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

4 Comments

  1. John

    October 3, 2016 at 7:11 pm

    Ego ko numva gihitana abantu benshi, ariko no mu Rwanda abarwayi b'igituntu ntibagira ingano!

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Peter

    October 3, 2016 at 7:20 pm

    Reka u Rwanda n' abanyarwa dushyire izi nama mu Bikorwa maze duhashye iyi ndwara!

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Lourent

    October 4, 2016 at 1:11 pm

    Aha ntago byoroshye pe!

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Christian Rwabahizi

    October 6, 2016 at 6:15 pm

    Erega abantu benshi (abashakashatsi) bahugiye mu gushaka imiti indwara zikaze, nyamara nizoroshye zitagakwiye guhitana abantu bangana batyo ntibaziteho.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *