Ibintu 37 ushobora kuba utari uzi kuri Africa – UMUSEKE

Ibintu 37 ushobora kuba utari uzi kuri Africa

1.Igihugu cya Gambia gifite Kaminuza imwe rukumbi

2.Guinee Equatoriale ni cyo gihugu cya Africa cyonyine gikoresha ururimi rw’Icyesipanyole.

3.Africa y’epfo ni cyo gihugu cy’uyu mugabane kirusha ibindi gusurwa na ba mukerarugendo.

4. Nigeria ni yo ifite Abirabura b’abakire kurusha abandi muri Africa.

5. Samuel Eto’o ni we mukinnyi wahembwe amafaranga menshi mu mateka ya Football w’UmunyaAfrica. Muri 2011 ubwo yakinaga mu Burusiya yahembwaga £350,000 mu Cyumweru ni ukuvuga 315, 000, 000Frw mu Cyumweru.

6.Umuturage wa Botswana yitwa Motswana baba benshi bakitwa Batswana.

7.Umuturage wa Lesotho yitwa Mosotho.

8.Umuturage wa Niger yirwa Nigerien.

9. Umuturage wa Burkina Faso yitwa umu Burkinabe.

10. Nigeria ni yo ifite ibikombe by’umupira w’amaguru kurusha U Bwongereza.

11.Perezida wa Zimbabwe, Robert Gabriel Mugabe ni we wa mbere ku Isi ufite amashuri menshi kandi yo ku rwego rwo hejuru. Afite impamyabumenyi zirindwi zirimo izo ku rwego rwa PhD n’izindi ebyiri za Masters.

12.Ikipe yo mu Misiri yitwa  Al-Ahly ni yo ikize muri Africa yose.

13.Didier Drogba ni we mukinnyi wa Chelsea wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo.

14.Umujyi wa mbere usurwa muri Africa ni Johannesburg, South Africa.

15.Wari uziko ubwo Zinedine Zidane yashakaga gukinira ikipe ya Algeria umutoza yamwangiye amubwira ko abakinnyi nkawe babagwije!

16 . President Jacob Zuma yigeze guhabwa igihembo kihariye na FIFA kubera ko ngo yigeze kuba umusifuzi mu mukino wari wahuje imfungwa za Politiki mu kirwa cya Robben( Robben Islands) ubwo we na Mandela bari bafungiye kurwanya Politiki ya Apartheid.

17.President Robert Mugabe yigeze gufungirwa Politiki amaramo imyaka 11 azira kurwanira ubwigenge bwa Zimbabwe.

18.President Robert Mugabe niwe muyobozi muri Africa ukuze kurusha abandi akaba n’uwa kabiri ku Isi. Yavutse muri 1924.

19.Abaturage b’Ibirwa bya Seychelles nibo bize kurusha abandi muri Africa hagakurikiraho abo muri Zimbabwe. Muri Seychelles abakuru bize bangana na 92%, urubyiruko rungana na 99%. Muri Zimbabwe abakuru bize bangana na 91.2% naho urubyiruko ni 99%.

20.U Rwanda nicyo gihugu giteza imbere ubwuzuzanye kurusha u Bwongereza na USA.

21.Muri Somalia hageze icyuma gifasha abantu kubona amafaranga yabo bita ATM taliki 07,Ukwakira, 2014.

22. Africa y’epfo niyo ifite abatsindiye Grammy Awards benshi muri Africa.

23 .Ethiopia niyo ifite ibibuga by’indege byinshi muri Africa.

24.Ubukungu bwa Ethiopia ngo burihuta kurusha ubw’u Bushinwa.

25.President wa Eritrea Isaias Afwerki ngo niwe ukennye kurusha abandi muri Africa.

26.Ethiopia nicyo gihugu muri Africa kitigeze gihura n’ubukoloni. Kimaze imyaka 3,000 kigenga.

27.Haile Selassie I yabaye umwami w’abami wa 225 wa Ethiopia kandi nyuma ye nta bandi bakurikiyeho.

28.Nigeria ngo niyo ifite ubwami bwinshi ku Isi.

29. Angola ifite abantu bavuga Igipolutigali benshi kurusha Portugal ubwayo.

30.President Jose Eduardo Dos Santos yategetse Angola guhera 1979.

31.President Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinee Equatoriale niwe umaze igihe ayobora kurusha abandi muri Africa kuko yatangiye taliki 03, Kanama 1979. Yafashe ubutegetsi amaze guhirika Nyirarume Francisco Nguema.Umuhungu we witwa Teodoro Nguema Obiang Mangue niwe umwungirije kandi ngo niwe ushobora kuzamusimbura.

32.George Weah wo muri Liberia niwe mukinnyi ku Isi wiswe umukinnyi w’umwaka muri Africa, i Burayi no ku Isi mu mwaka umwe.

33. Swaziland nicyo gihugu cyonyine ku Isi kurimo ubwami butavuguruzwa(absolute mornach).

34. Gambia nicyo gihugu gito muri Africa kigakurikirwa na Swaziland.

35.Umwami wa Swaziland witwaga Sobhuza ll niwe wamaze igihe kinini ayobora buriya bwami. Yashatse abagore 70 babyarana abana 210. Hari hagati ya 1920 kugeza 1970. Uyu mwami yimye ingoma muri 1921 kugeza 1982.

36.Kubera guta agaciro k’ifaranga, muri Zimbabwe hafi buri muturage yigeze gutunga miliyoni!

37.Nubwo Kenya aricyo gihugu gifite ubwiza nyaburanga kurusha ibindi muri Africa ngo nicyo gifite ruswa iri hejuru kurusha ibindi kandi kikaza ku mwanya wa gatatu ku Isi muri ruswa.

African leadership magazine

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Likes(6)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *