i Kigali, John Kerry yafashije kugera ku masezerano akomeye mu kurengera ikirere – UMUSEKE

i Kigali, John Kerry yafashije kugera ku masezerano akomeye mu kurengera ikirere

Ibihugu 150 byo ku isi byari biteraniye i Kigali, mu nama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal yo kurengera ikirere, byabashije kumvikana ku masezerano akomeye mu kugabanya imyuka ikomoka ku bikoresho bikonjesha n’ibitanga umuyaga, izwi nka “HFCs”, mu rwego rwo kurinda ikirere guhumana.

John Kerry Umunyamabanga wa Leta muri America umaze iminsi i Kigali

John Kerry Umunyamabanga wa Leta muri America umaze iminsi i Kigali

Iyi myuka yitwa Hydroflurocarbons (HFCs) ikoreshwa cyane muri firigo, mu byuma bitanga umwuka (air conditioners) n’ibyitwa aerosol sprays.

Intumwa z’ibihugu bitanduka zari ziteraniye i Kigali, zemeranyijwe kugira icyo bikora ku masezerano ya Montreal, muri Canada (Montreal Protocol) aho ibihugu bikize byiyemeje kugabanya iyi myuka ya HFC guhera mu 2019.

Aya masezerano ariko hari abayanenga ko ashobora kutazagira impinduka igaragara ageraho nk’uko byitezwe.

Aya masezerano ari mu nzira eshatu. Umunyamabanga wa Leta muri America, John Kerry, wafashije ko aya masezerano agerwaho nyuma y’inama nyinshi yagiranye n’abatandukanye i Kigali, yavuze ko ari intsinzi ikomeye ku Isi.

Yatangarije BBC ati “Ni intambwe nini cyane itewe, igiye gukemura bimwe mu byo ibihugu byari bikeneye, ariko araduha amahirwe yo kugabanya ubushyuhe bw’Isi, hafi ho ½ cya degree y’ubushyuhe.”

Aya masezerano y’i Kigali yahaye ibihugu uburyo butandukanye bwo kugera ku ntego zo kugabanya imyuka ya HFCs.

Ibihugu bikize cyane by’i Burayi na America n’ibindi bikomeye bizatangira kugabanya iyi myuka ya HFCs mu myaka mike iri imbere, ku buryo bizagabanyaho nibura 10% mu mwaka wa 2019.

Ibihugu bitera imbere nk’U Bushinwa n’ibihugu byo muri America y’Epfo, n’ibirwa byiyemeje kuzagabanya iyi myuka ya HFCs mu mwaka wa 2024.

Ibindi bihugu bitera imbere nk’U Buhinde, Pakistan, Iran, Iraq n’ibindi byo mu Kigobe cy’Abarabu, byiyemeje kuzatangira kugabanya iyi myuka guhera muri 2028.

U Bushinwa, igihugu cya mbere ku Isi gisohora imyuka ya HFCs mu kirere, ntikiteguye gutangira kuyigabanya cyangwa kugabanya kuyikoresha nibura mbere ya 2029.

U Buhinde bwo buzatangira kureba uko bwagabanya iyi myuka ho 10% muri 2032.

Durwood Zaelke wo mu kigo Institute for Government and Sustainable Development (IGSD), yavuze ko aya masezerano ari “Bidasubirwaho ari umunsi w’amateka”.

Ati “Twaje i Kigali twihaye intego yo kugabanya nibura ½ cya degree ku bushuhe bw’Isi, nibura tuhavanye 90% kuri izi mpinduka ibihugu byiyemeje.”

John Kerry wageze i Kigali ku wa kane w’iki cyumweru nimugoroba, yaraye yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye Village Urugwiro.

Dr. Vincent Biruta Minisitiri w'Ibidukikije wasoje iyi nama yaberaga muri Kigali Convention Center

Dr. Vincent Biruta Minisitiri w’Ibidukikije wasoje iyi nama yaberaga muri Kigali Convention Center

Abari i Kigali batashye bishimye

Abari i Kigali batashye bishimye

Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu gusigasira ikirere naba yubahirijwe

Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu gusigasira ikirere naba yubahirijwe

Ku wa gatanu nimugoroba ubwo Perezida Kagame Paul, yakiriga John Kerry wari kumwe na Erica Jean Barks Ruggles Ambasaderi wa USA mu Rwanda na Louise Mushikiwabo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda

Ku wa gatanu nimugoroba ubwo Perezida Kagame Paul, yakiriga John Kerry wari kumwe na Erica Jean Barks Ruggles Ambasaderi wa USA mu Rwanda na Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

3 Comments

  1. DAVID

    October 15, 2016 at 8:06 pm

    ibi nububanyi bwiza hagati yimibano yibihugu

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Patriot

    October 16, 2016 at 3:37 am

    Isi yose guteranira i Rwanda mu gushakira hamwe ikibazo cyugarije umubumbe wacu! I am peoud to be Rwandan kabisa!

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Mengo

    October 16, 2016 at 2:54 pm

    Intambara yubutita nyamara yagarautse.Reba ukuntu Nkurunziza yigize akaraha kajyahe..iyaba arikera tuba twarapize umujing ariko ubu turaribwaribwa gusa ntacyo twarenzaho kandi bwacya ywageze Bujumbura.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *