Gutsindira hanze ya Kigali biragora. Iyo bishobotse biduha ikizere cy’igikombe- Masudi D. – UMUSEKE

Gutsindira hanze ya Kigali biragora. Iyo bishobotse biduha ikizere cy’igikombe- Masudi D.

Nyuma y’imikino itanu ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon sports iyoboye urutonde nyuma yo gutsinda umukino iheruka gukinira i Rubavu na Marine FC. Masudi Djuma utoza iyi kipe avuga ko uku gukomeza kwitwara neza mu mikino irimo n’iyo hanze ya Kigali bimwongerera ikizere cyo gutwara igikombe.

Masudi Djuma avuga ko gustindira hanze ya Kigali biba bitoroshye ariko ko iyo bishobotse byongera ikizere

Masudi Djuma avuga ko gutsindira hanze ya Kigali biba bitoroshye ariko ko iyo bishobotse byongera ikizere

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (AZAM Rwanda Premier League premier League) yarakomeje. Sunrise FC yari iyoboye urutonde rw’agateganyo yanganyije na Pepiniere FC  bituma itakaza uyu mwanya.

Rayon sports yitwaye neza mu mukino yakiniye I Rubavu kuri Stade Umuganda kuwa Gatandatu igatsinda Marine 3-0, byatumye ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Nyuma y’uyu mukino, Umutoza wa Rayon sports, Irambona Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko gutsinda imikino yo hanze ya Kigali bitanga ikizere ku bakinnyi n’abafana.

Ati “ Ni byiza kuba tuyoboye urutonde. Bizamura ikizere kuri twe abatoza, bakinnyi n’abafana bagakomeza gushyigikira ikipe yabo, kuko iba ibashimisha.”

Uyu mutoza avuga ko ikipe ye ikomeje kwitara neza mu mikino yose. Ati « Kuba dufite amanota 10, arimo ane twakuye ku mikino tutakiriye nabyo ni byiza cyane kuri twe. »

Avuga ko uko abakinnyi be bagenda bakinira ku bibuga bitandukanye bibongerera ubunararibonye ndetse bikongera  ikizere ko mu mikino yo kwishyura bazarushaho kwitwara neza.

Ati «  Iyo tubonye amanota ku mikino idusaba gukora ingendo ndende, rimwe na rimwe tugakinira ku bibuga bibi, tuba twiteganyiriza, imikino yo kwishyura iba izaza duhagaze neza. Bitanga ikizere cyane, kandi bitwereka ko dushobora kugera ku ntego yacu, gutwara igikombe cya shampiyona. »

Gusa avuga ko atahita yemeza ko igikombe kiri mu maboko yabo kuko hakiri kare, agasaba abakinnyi n’abafana b’iyi kipe gukomeza kuyishyigikira.

Muri uyu mukino watumye Rayon Sport ifata umwanya wa mbere, Kwizera Pierro yatsinzemo ibitego bibiri, bituma yuzuza bine muri shampiyona, ubu ni we ufite ibitego byinshi. Na Moussa Camara watsinze igitego cya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka.

Uko imikino yose ya shampiyona yagenze muri iyi Weekend…

Kuwa Gatanu, taliki 4 Ugushyingo

  • Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)

Kuwa Gatandatu, taliki 5 Ugushyingo

  • Mukura VS 2-1 SC Kiyovu
  • Kirehe Fc 2-1 Etincelles Fc
  • Musanze Fc 0-0 APR Fc
  • Espoir Fc 1-1 Amagaju Fc
  • Marines Fc 0-3 Rayon Sports

Ku cyumweru, taliki 6 Ugushyingo

  • Pepiniere Fc 1-1 Sunrise Fc
Abakinnyi 11 babanjemo muri Rayon sports

Abakinnyi 11 babanjemo muri Rayon sports

11 ba Marine FC biganjemo abakiri bato

11 ba Marine FC biganjemo abakiri bato

Kwizera Pierrot ubu niwe uyoboye ba rutahizamu, n'ibitego bine

Kwizera Pierrot ubu niwe uyoboye ba rutahizamu, n’ibitego bine

Kwizera Pierrot na Moussa Camara bafashije Rayon sports gutsinda Marine FC 3-0

Kwizera Pierrot na Moussa Camara bafashije Rayon sports gutsinda Marine FC 3-0

Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi ba Rayon sports bakomeje kwitwara neza

Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi ba Rayon sports bakomeje kwitwara neza

Mu byishimo byinshi, abafana bateruye Ndayishimiye Eric Bakame

Mu byishimo byinshi, abafana bateruye Ndayishimiye Eric Bakame

Moussa Camara yishimira igitego cya mbere muri shampiyona y'u Rwanda

Moussa Camara yishimira igitego cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda

Savio Nshuti na Ibrahim Itangishaka barwanira umupira

Savio Nshuti na Ibrahim Itangishaka barwanira umupira

Rayon sports yahiriwe n'umwambaro mushya

Rayon sports yahiriwe n’umwambaro mushya

Abakunzi ba Marine FC nubwo batari benshi, barafanaga

Abakunzi ba Marine FC nubwo batari benshi, barafanaga

Ivan Jacky Minnaert yarebye uyu mukino

Ivan Jacky Minnaert yarebye uyu mukino

Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA, yarebye uyu mukino, ari kumwe na Gacinya Chance Dennis uyobora Rayon sports FC

Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA, yarebye uyu mukino, ari kumwe na Gacinya Chance Dennis uyobora Rayon sports FC

Manishimwe Djabel, Nahimana Shasir na Nshuti Savio Dominique bajya inama mbere y'umukino

Manishimwe Djabel, Nahimana Shasir na Nshuti Savio Dominique bajya inama mbere y’umukino

Abakinnyi ba Rayon sports bishimira igitego cya mbere

Abakinnyi ba Rayon sports bishimira igitego cya mbere

Photos © R. Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE

Likes(4)Dislikes(1)

2 Comments

  1. Janvier

    November 7, 2016 at 10:39 am

    Ubu twagiye! kuduhagarika bizagomba ubuhanga!

    Likes(2)Dislikes(0)
  2. cyusa agape

    November 8, 2016 at 2:47 pm

    kabisa rayon sport turi ku isonga

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *