Guillame Boivin atsinze Etape 1 Kigali >>Ngoma. Areruya Joseph afata ‘maillot-jaune” – UMUSEKE

Guillame Boivin atsinze Etape 1 Kigali >>Ngoma. Areruya Joseph afata ‘maillot-jaune”

12h15′: Iyi etape yegukanywe na Guillaume Boivin w’ikipe yo muri Israel akoresheje 2h12’35 ibihe bimwe n’iby’abandi 17 bose bamukurikiye. Umunyarwanda Areruye Joseph w’ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana niwe wafashe ‘Maillot Jaune’ y’uyoboye irushanwa kugeza ubu bateranyije Prologue n’iyi etape irangiye.

Nyuma yo kuba uwa kabiri umwaka ushize, uyu mwaka afite amahirwe yo gutwara Tour du Rwanda

Nyuma yo kuba uwa kabiri umwaka ushize, uyu mwaka afite amahirwe yo gutwara Tour du Rwanda

Mu bakinnyi 17 ba mbere harimo abanyarwanda batandatu; Uwizeye Jean Claude(6), Areruya Joseph(10),  Jean Bosco Nsengimana (12), Gasore Hategeka(14), Valens Ndayisenga(16) na Nathan Byukusenge(17).

 

Etape ya mbere ya Tour du Rwanda iratangiye, abasiganwa bahagurutse ku Kicukiro imbere ya IPRC-Kigali (ahahoze ETO Kicukiro) berekeje i Ngoma aho bahagarara mu kagari ka Cyasemakamba. Turamenya uwa mbere mu masaha macye ari imbere.

Kicukiro ahitwa Sonatubes, abantu bari benshi bategereje ko babareba baturuka ruguru ahitwa Centres

Kicukiro ahitwa Sonatubes, abantu bari benshi bategereje ko babareba baturuka ruguru ahitwa Centres

Bahagurutse ari abasiganwa barenga gato 70 bavuye mu mahanga anyuranye bitabiriye iri rushanwa, muri bo harimo abanyarwanda 15 ari nabo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kuko mu myaka ibiri ishize baryegukanye.

Ku muhanda wa Kicukiro, Remera, gukomeza Kabuga no ku zindi centres n’ibyaro ugana Iburasirazuba abantu ni uruvunganzoka baje kwihera ijisho ibi byiza ku buntu.

Umwe mu basore b'abanyarwanda bari gusiganwa mbere gato yo guhaguruka ku Kicukiro

Umwe mu basore b’abanyarwanda bari gusiganwa mbere gato yo guhaguruka ku Kicukiro

Umusore wo mu ikipe yavuye muri Ethiopia

Umusore wo mu ikipe yavuye muri Ethiopia

Jeremy umwe mu bato bari gusiganwa muri Tour du Rwanda

Jeremy umwe mu bato bari gusiganwa muri Tour du Rwanda

Bonaventure Uwizeyimana umunyarwanda ubu ukinira ikipe ya Dimension Data muri South Africa

Bonaventure Uwizeyimana umunyarwanda ubu ukinira ikipe ya Dimension Data muri South Africa

Rugg Timothy ufite malliot jaune mbere yo guhaguruka

Rugg Timothy ufite malliot jaune mbere yo guhaguruka

Ikipe y'u Rwanda yitegura

Ikipe y’u Rwanda yitegura

Uwambaye amataratara ni Abraham Ruhumuriza umaze imyaka irenga 15 asiganwa muri Tour du Rwanda

Uwambaye amataratara ni Abraham Ruhumuriza umaze imyaka irenga 15 asiganwa muri Tour du Rwanda

Maillot Jaune araganira n'ikipe ye bavanye muri Canada

Maillot Jaune araganira n’ikipe ye bavanye muri Canada

Ku mirongo bitegura guhaguruka

Ku mirongo bitegura guhaguruka

Baribaza uko biza kurangira

Baribaza uko biza kurangira

Maillot-jaune aba ari ku murongo wa mbere

Maillot-jaune aba ari ku murongo wa mbere

Umuyobozi w'irushanwa imbere yabo

Umuyobozi w’irushanwa imbere yabo

Valens Ndayisenga wegukanye iri rushanwa 2014 ari mu bahabwa amahirwe

Valens Ndayisenga wegukanye iri rushanwa 2014 ari mu bahabwa amahirwe

Ni amahirwe ku rubyiruko ruri mu biruhuko

Ni amahirwe ku rubyiruko ruri mu biruhuko

Umuhanda bawukikije bategereje

Umuhanda bawukikije bategereje

Amatsiko ni menshi

Amatsiko ni menshi

Abanyeshuri muri Kaminuza y'iby'ubukerarugendo (yahoze yitwa RTUC) basohotse ngo barebe amagare

Abanyeshuri muri Kaminuza y’iby’ubukerarugendo (yahoze yitwa RTUC) basohotse ngo barebe amagare

Ku mihanda amatsiko ni menshi mu gihe amagare ari hafi kubageraho

Ku mihanda amatsiko ni menshi mu gihe amagare ari hafi kubageraho

Umutekano imbere yabo urarinzwe cyane

Umutekano imbere yabo urarinzwe cyane

Aba mbere baje, ntabwo mu gutangira baba bihuta cyane, imbere yabo hari umuyobozi wa course

Aba mbere baje, ntabwo mu gutangira baba bihuta cyane, imbere yabo hari umuyobozi wa course

Mu b'imbere hari Timothy umunyamerika ukina muri Canada wambaye ubu 'maillot-jaune' kuko yayegukanye ejo kuri Prologue

Mu b’imbere hari Timothy umunyamerika ukina muri Canada wambaye ubu ‘maillot-jaune’ kuko yayegukanye ejo kuri Prologue

Za moto kabuhari n'abanyamakuru benshi barimo n'abavuye mu mahanga baragenda nabo bafata amashusho

Za moto kabuhari n’abanyamakuru benshi barimo n’abavuye mu mahanga baragenda nabo bafata amashusho

10h30′:  Mu Kabuga ka Musha niho hantu haterera honyine hari kuri iyi etape ya mbere, isiganwa rihageze Amanuel Meron Wa BikeAid ariwe uri imbere y’abandi.

Abasiganwa bari batarasobanuka ngo bamwe basige abandi cyane

Abasiganwa bari batarasobanuka ngo bamwe basige abandi cyane

Harimo amakipe arenga atandatu yo mu mahanga yaje gusiganwa

Harimo amakipe arenga atandatu yo mu mahanga yaje gusiganwa

Police iracungira bugufi ko isiganwa rigenda mu mutekano usesuye

Police iracungira bugufi ko isiganwa rigenda mu mutekano usesuye

Bari guhatana bose hamwe ari 71 harimo abanyarwanda 15 b'amakipe yo mu Rwanda

Bari guhatana bose hamwe ari 71 harimo abanyarwanda 15 b’amakipe yo mu Rwanda

Hari n'imbangukira gutabara zihagije mu gihe haba ikibazo cy'ubuzima

Hari n’imbangukira gutabara zihagije mu gihe haba ikibazo cy’ubuzima

Ababishoboye barifatira udufoto tw'ibi byiza ng bazabyibuke

Ababishoboye barifatira udufoto tw’ibi byiza ng bazabyibuke

Nibwo bagitangira, ubu nta gihunga nta n'umususu bataregera aho irushanwa rirangirira

Nibwo bagitangira, ubu nta gihunga nta n’umususu bataregera aho irushanwa rirangirira

Imodoka z'amakipe yabo ziba zibatwaje ibikoresho

Imodoka z’amakipe yabo ziba zibatwaje ibikoresho

Umuhanda uva mu mugi winjira Sonatubes ibinyabiziga byabaye bibererekeye isiganwa

Umuhanda uva mu mugi winjira Sonatubes ibinyabiziga byabaye bibererekeye isiganwa

Uyu niwe wari uri inyuma y'abandi ugeze kuri Sonatubes

Uyu niwe wari uri inyuma y’abandi ugeze kuri Sonatubes

Amashuri yarekuye abana bajya kwihera ijisho amagare

Amashuri yarekuye abana bajya kwihera ijisho amagare

Rugg Timothy wari yambaye yellow jersey, uyu munsi ntiyorohewe

Rugg Timothy wari yambaye yellow jersey, uyu munsi ntiyorohewe

Binjira i Rwamagana Areruye Joseph yari ayoboye igikundi ariko ahita atobokesha, amara iminota asaba ubufasha

Binjira i Rwamagana Valens Ndayisenga yari ayoboye igikundi ariko ahita atobokesha, amara iminota asaba ubufasha

10h40′: Mu mujyi wa Rwamagana Valens Ndayisenga aratobokesheje, amara 2min ahabwa ubufasha, ariko asubiye muri mu gikundi bitamugoye cyane kuko ari ahatambika.

11h10’: isiganwa ryinjiye muri Kayonza,  Nathan Byukusenge na Guillome Boivin wa Cycling Academy yo muri Israel bacomotse mu gikundi.

Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana na JClaude Uwizeye barabakurikiye, bamaze gusiga igikundi 40sec

11h45′: Habura 10Km abasiganwa barindwi bari bari imbere basize abandi ho amasegonda 14. Abo barimo Valens Ndayisenga na J.Claude Uwizeye.

11h50′: Hasigaye 8Km Areruya Joseph nawe aje mu b’imbere mu gikundi ariko baregeranye cyane.

11h58 : Guillome Boivin wa Cycling Academy yo muri Israel wari mu gikundi kiri imbere asize abandi ho gato cyane yegukana Etape ya mbere ya Tour du Rwanda.

 

Mu bakinnyi 23 babaye abanyuma uyu munsi harimo abanyarwanda batatu; Samuel Mugisha (47), Mathieu Twizerane(61) na Jean Ruberwa (64) bose bakoresheje 2h14’30’’.

Uwa nyuma uyu munsi yabaye Hodari Zohar wo muri Cycling Academy yo muri Israel.

Ku rutonde rusange rw’isiganwa kugeza ubu Areruya Joseph ari imbere, amaze gukoresha 2h16’38’’ akurikiwe na Boivin Guillaume umaze gukoresha 2h16’39’’

Class. etape :  2

  1. Guillaume Boivin – Cycling Academy Team  (Canada)
  2. Solomon Semenfes – Eritrea Team
  3. Okubamariam Tesfom – Eritrea Team
  4. Buru Temesgen – Ethiopia Team
  5. Eyob Metkel – Dimension Data for Qubeka
  6. Uwizeye Jean Claude – Amis Sportif Rwamagana
  7. Fournet Fayard Sebastien – Haute Savoie Rhones Alpes (France)
  8. Afewerki Elyas – Eritrea
  9. Bussard Dimitri – Suisse Meubles Descartes
  10. Areruya Joseph – Amis Sportif Rwamagana

Aba bose bakoresheje 2h12’35”.

Classement General :
1. ARERUYA J. – Amis Sportif
2.  AMANUEL M. – Bike Aid

general

Ibihembo:
Maillot Jeunes- 61 – ARERUYA J. – AMI
Umunyafrica wa mbere   – ARERUYA J. – AMI
Umunyarwanda wa mbere – ARERUYA J. – AMI

Areruya Joseph amaze kwambikwa maillot jaune

Areruya Joseph amaze kwambikwa maillot jaune

Areruya yahembwe na RDB nk'umunyarwanda wahize abandi

Areruya yahembwe na RDB nk’umunyarwanda wahize abandi

Areruya Joseph w'imyaka 20 gusa, yanahize abandi bakiri bato

Areruya Joseph w’imyaka 20 gusa, yanahize abandi bakiri bato

Yanahembwe nk'umunya-Afurika uri imbere ku rutonde rusange

Yanahembwe nk’umunya-Afurika uri imbere ku rutonde rusange

Avuga ko nubwo hakiri kare bagenzi be bamufashije ashobora gutwara Tour du Rwanda

Areruya avuga ko nubwo hakiri kare bagenzi be bamufashije ashobora gutwara Tour du Rwanda yose

Boivin Guillaume ukomoka muri CANADA niwe watsinze etape y'uyu munsi

Boivin Guillaume ukomoka muri CANADA niwe watsinze etape y’uyu munsi

Amanuel Meron wageze mu Kabuga ka Musha ari imbere niwe wahembwe nk'uwarushije abandi kuzamuka

Amanuel Meron wageze mu Kabuga ka Musha ari imbere niwe wahembwe nk’uwarushije abandi kuzamuka

Photos © Roben Ngabo, Innocent ISHIMWE & D S Rubangura/UMUSEKE

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(4)Dislikes(1)

8 Comments

  1. k c

    November 14, 2016 at 10:58 am

    Nibyiza cyane nange umuhanda nawubyukiyeho.
    ndikwihera amaso abana bacu uko banyonga.
    ariko mwitubeshya Ngo Moto kabuhariwe! Ndabona
    utu tumoto turutwa nabagore beza

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Kagabo

    November 14, 2016 at 11:51 am

    Umuseke muri serieux

    Likes(1)Dislikes(0)
  3. rusake

    November 14, 2016 at 12:08 pm

    Rwanda oyeee!!!!!!!!!!!!!

    Likes(1)Dislikes(0)
  4. cyusa agape

    November 14, 2016 at 12:58 pm

    abahungu bacu tubari inyuma rwose

    Likes(1)Dislikes(0)
  5. Papy

    November 14, 2016 at 1:05 pm

    Well done Umuseke kuri update. Ni byiza kabisa uko mubikora

    Likes(2)Dislikes(0)
  6. BENCKOBENZO

    November 14, 2016 at 1:39 pm

    ALLELUA ALLELUA! KOMEREZA AHO RWOSE TURAGUSHYIGIKYE. IGIKOMBE KIZATAHE IWACU

    Likes(1)Dislikes(0)
  7. Orny

    November 14, 2016 at 1:56 pm

    Wawouu; congz abahungu bacu,tubari inyuma!

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. fernandel

    November 14, 2016 at 7:24 pm

    Turiya tujipo twuduce two two se turi mu mamaki? Apuuu!!!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *