Groove Awards 2016: Ngo hagaragaye impano zitunguranye… Gutora byatangiye – UMUSEKE

Groove Awards 2016: Ngo hagaragaye impano zitunguranye… Gutora byatangiye

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, hatangajwe abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana (Gospel) bagomba guhatanira ibihembo bizwi nka ‘Groove Awards’ bya 2016. Abashinzwe gutoranya aba bahanzi bavuze ko ubwo batoranyaga aba bahanzi, hagaragaye abahanzi badasanzwe bazwi ariko bafite impano zitangaje.

Bamwe mu bagize itsinda ryitwa Gisubizo minitries ryashyikirijwe impamyabushobozi

Bamwe mu bagize itsinda ryitwa Gisubizo minitries ryashyikirijwe impamyabushobozi

Uyu muhango witabiriwe n’abahanzi benshi baririmba indirimbo zihimbaza n’iziramya Imana, amakorari n’abayobozi b’amatorero atandukanye.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Arsene  Tuyiringire  uzwi  nka Arsene Tuyi mu buhanzi,  yavuze ko kuba yatowe mu bantu bazahatanira ‘Groove Awards’ bimushimishije kuko bigaragaraza ko ibyo akora hari abantu babireba.

Ati ” Gushyirwa mu bazahatanira igihembo cya Gospel  muri Groove Awards byantangaje, gusa uyu munsi ibyo natahanye ni uko ngiye gukora ibyiza, nkakorera Imana uko byari bisanzwe ariko mu bundi buryo burenze.”

Uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, avuga ko mu byo akora nk’umuhanzi yabyitaga bito ariko ko atakekaga ko na we yatoranywa mu bahanzi bagomba guhatanira ibi bihembo.

Mu ndirimbo z’uyumwaka zatumye umuhanzi Arsene atoranywa, harimo ‘Amagufa yumye’ yakuye muri Ezekiel 37 (Bible), ‘Umujyi w’amashimwe’.

Uyu muhanzi avuga ko ari gutegura album y’amajwi (Audio), akavuga ko uyu mwaka uzarangira yaramaze gutunganya indirimo ziyigize.

Rene Hubert ushinzwe itumanaho no guhuza ibikorwa muri ‘Groove Awards’, avuga ko  batangaje ibyiciro bigera kuri 13.

Avuga ko ibindi byiciro bine birimo icy’umwanditsi w’indirimbo w’umwaka, umuterankunga wagize uruhare mugushyigikira Gospel, icy’uwatunganyije amashusho n’amajwi (Audio producer, Video Producer), bizatangazwa n’abakemurampaka (Judges).

Ati ” Uyu mwaka ni umwihariko kuko harimo kugaragaraza impano cyane cyane z’abahanzi batazwi, bakazaririmba, bamara kuririmba tukazatoranyamo aba mbere, tukazabakorera indirimo z’amajwi n’amashusho, nyuma tukazakomeza no gukurikirana uko batera imbere.”

Guha amahirwe umuhanzi ukunda ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi (SMS), ukandika izina ry’umuhanzi, ugasiga umwanya, ukandika code y’umuhanzi, ukoherereza kuri  5000.

Abifashisha internet, wajya ku rubuga rwa Groove Awards ugatora umuhanzi wifuza guha amahirwe.

Umuhanzi Arsene Tuyi ari mu bahanzi bakizamuka, na we ngo byamurenze

Umuhanzi Arsene Tuyi ari mu bahanzi bakizamuka, na we ngo byamurenze

Itsina shining stars ribyina indirimbo z'Imana mu buryo bwitwa Drama

Itsina shining stars ribyina indirimbo z’Imana mu buryo bwitwa Drama

Alain, umukozi muri MTN nawe akaba yarari mubatangaje abazahatana

Alain, umukozi muri MTN nawe akaba yarari mubatangaje abazahatana

Alain Numa hamwe n'umukobwa we bitabiriye ibi birori

Yari yazanye n’umukobwa we

Aline Gahongayire uzwi mundirimbo zihimbaza imana ari mubitabiriiye ibi birori

Aline Gahongayire uzwi mundirimbo zihimbaza imana ari mubitabiriiye ibi birori

Ari no mu batangaje abazahatana

Ari no mu batangaje abazahatana

Gaby Kamanzi nawe ari mubitabiriye ibi birori ndetse akaba ari no muhatana kugira video nziza y'umwaka

Gaby Kamanzi nawe ari mubitabiriye ibi birori ndetse akaba ari no muhatana kugira video nziza y’umwaka

Gaby Kamanzi nawe ari mubahatanira ibihembo muri grove award nawe akaba yahawe impamyabushobozi

Gaby Kamanzi nawe ari mubahatanira ibihembo muri groove award na we akaba yahawe impamyabushobozi

Itsinda rya shekinah ribyina injyana yitwa drama ryasusuratsaga abantu bari bitabiriye uyu muhango

Itsinda rya shekinah ribyina injyana yitwa drama ryasusuratsaga abantu bari bitabiriye uyu muhango

N'abo mu makorali baraye basusurukije abitabiye ibi birori

N’abo mu makorali baraye basusurukije abitabiye ibi birori

Amaso ayahanze abatangaza abari mu irushanwa ngo arebe ko abafana barimwo

Amaso ayahanze abatangaza abari mu irushanwa ngo arebe ko abafana na bo bibutswe

Byari ibirori byitabiriwe n'abantu batandukanye

Byari ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye

Pastor masengo yasengeraga abatangajwe muri aya marushanwa ya groove award

Pastor masengo yasengeraga abatangajwe muri aya marushanwa ya groove award

Udukino dusekeje ariko tugaruka ku Imana

Udukino dusekeje ariko tugaruka ku Imana

Bacishagamo bakanezaneza abari bitabiriye mu rwenya

Bacishagamo bakanezaneza abari bitabiriye mu rwenya

Anne, umwe mu bakozi ba Groove award muri Kenya akaba yari ari mu bateguye iyi ibera mu Rwanda

Anne, umwe mu bakozi ba Groove award muri Kenya akaba yari ari mu bateguye iyi ibera mu Rwanda

Dr. Bishop Masengo yatangaje bazahatana

Dr. Bishop Masengo yatangaje abazahatana

Korali zasusurukije abari bitabiriye ibi birori

Korali zasusurukije abari bitabiriye ibi birori

Mike Karangwa umunyamakuru nawe mbere yo gutangaza abazahatanwa yabanje kwibutsa abari aho ko iterambere rya Gosper riri mu maboko yabo

Mike Karangwa umunyamakuru nawe mbere yo gutangaza abazahatanwa yabanje kwibutsa abari aho ko iterambere rya Gosper riri mu maboko yabo

Rene Huber Umwe mu bakozi muri Grooveawards ushinzwe itumanaho yarari muri byo birori

Rene Hubert Umwe mu bakozi muri Grooveawards ushinzwe itumanaho yarari muri byo birori

Mu mataratara yanditswe mu ijambo Groove kubwishema atewe niri rushanwa yiyemeje kuza arizo yambaye

Mu mataratara yanditswe mu ijambo Groove kubwishema atewe niri rushanwa yiyemeje kuza arizo yambaye

Na bo ntibacitswe kuza kwirebera iyi groove award

Na bo ntibacitswe kuza kwirebera iyi groove award

Patient Bizimana mbere yuko atanga abazahatana yabanje kwishimira intambwe gospel imaze kujyeraho

Patient Bizimana mbere yuko atanga abazahatana yabanje kwishimira intambwe gospel imaze kujyeraho

umunyamakuru Roni ndetse na Juliet nibo bayoboye ibirori

Umunyamakuru Roni ndetse na Juliet nibo bayoboye ibirori

Maman pacy nawe uri mubahatana muri groove award nawe washikirijwe impamyabushobozi

Maman pacy nawe uri mubahatana muri groove award nawe washikirijwe impamyabushobozi

Rev Kayumba uririmba indirimbo zihimbaza imana munjyana ya Rapu cyangwa HipHop hamwe na jack bijyeze gukorana indirimbo nabo bahawe Impamyabushobozi

Rev Kayumba uririmba indirimbo zihimbaza imana munjyana ya Rapu cyangwa HipHop hamwe na jack bijyeze gukorana indirimbo nabo bahawe Impamyabushobozi

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *