Giti cy’inyoni: Ikamyo yo muri Tanzania yari itwaye imodoka ya UN ikoze impanuka – UMUSEKE

Giti cy’inyoni: Ikamyo yo muri Tanzania yari itwaye imodoka ya UN ikoze impanuka

Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa kabiri ikamyo itwara izindi modoka (break down) yo muri Tanzania ifite plaque T 660 AG yakoze impanuka ikomeye ku muhanda umanuka Shyorongi ijya i Kigali ihetse indi modoka n’imashini, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo igonga cyangwa igwira.

Aho yaguye yangije intoki nyinshi

Aho yaguye yibirinduye yangiza intoki nyinshi

Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko iyi kamyo yamanutse igacika feri iri hafi y’ikosori rya nyuma rihita rigera ku kiraro kiri muri metero nke ngo ugere mu ihuriro ry’uyu muhanda uva Musanze n’uva i Muhanga winjira muri Kigali, aho bita ku Giti cy’inyoni.

Iyi modoka yagiye gukata iri korosi yacitse feri iribirandura itogoka munsi y’umuhanda igera nko muri meteri 30 uvuye mu muhanda, yangiza insina nyinshi ziri hafi aho.

Iyi kamyo yari yikoreye imodoka y’Umuryango w’Abibumbye ifite plaque UN 35417 ifite tank itwara nka petrol, hamwe n’imashini nayo ya UN ikoreshwa mu guterura ibiremereye.

Umushoferi wari uyitwaye yari wenyine.

Abahageze impanuka ikiba babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko uyu mushoferi atapfuye kuko bamuvanyemo bagahita bamujyana kwa muganga akiri muzima.

Iyi mpanuka nta muntu wundi yahitanye cyangwa ngo ikomeretse.

Iyi kamyo yatogotse hepfo y'umuhanda mu gishanga

Iyi kamyo yatogotse hepfo y’umuhanda mu gishanga

Iyi modoka yari yikoreye n'imashini yifashishwa mu guterura imizigo iremereye

Iyi modoka yari yikoreye n’imashini yifashishwa mu guterura imizigo iremereye

Izindi modoka zari muri 'convoy' imwe n'iyi yakoze impanuka zahise zihagarara nazo

Izindi modoka zari muri ‘convoy’ imwe n’iyi yakoze impanuka zahise zihagarara nazo

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Likes(5)Dislikes(1)

5 Comments

  1. Kayibanda

    November 29, 2016 at 12:08 pm

    Ese aba banze kudutabara muri Jenoside none baje kutugushaho ibimodoka byabo byashaje?! mbega!
    Uwo mushoferi yihangane basi

    Likes(2)Dislikes(12)
    • Mwungeri

      November 29, 2016 at 12:33 pm

      Don't get fixated on certain realities man! Move forward. The future is bright and inclusive. Handitsweko ntawe imodoka igwiriye cyangwa ikomeretse.

      Likes(3)Dislikes(1)
  2. KAMIKAZI

    November 29, 2016 at 3:59 pm

    IMPANUKA NI IMPANUKA MUVANDI, AHUBWO AGAHINDA KAWE NDAKUMVA WAHUYE N'IHUNGABANA.
    UMEZE NKAWAWUNDI WUMVA KWA MUKEBA HAVUZE INDURU ....... HAVE HAVE JYA UBABARIRA KANDI WIHANGANE.
    YENDA BAZATABARA AHANDI N'UBWO BATADUTABAYE, HUMURA IMANA YARADUTABAYE JYA UYISHIMIRA BYINSHI YAKOZE HARIMO N'UMUTEKANO

    Likes(4)Dislikes(0)
  3. kariwabo safari

    November 29, 2016 at 7:52 pm

    Mwihangane

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. KUBWIMANA REGIS

    December 1, 2016 at 10:32 am

    nibihangane

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification